RWANDA: Abasirikare 600 ba RDF bahawe imyitozo kubera gutinya Gen Kayumba na bagenzi be.

Publié le par veritas

 

Rdf.pngAmakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko abasirikare bagera kuri 600 baraye basoje amahugurwa hamwe n’imyitozo kubera kwikanga baringa ya Gen Kayumba na bagenzi be bahunze ubutegetsi n’igitugu cya Perezida Kagame.

Mu mihango isoza ayo mahugurwa yaraye abereye ahitwa i Nasho mu karere ka Kirehe, Gen Kabarebe niwe wari umushyitsi mukuru aherekejwe na Gen Kayonga, minisitiri Kamanzi, Mushikiwabo hamwe n’abandi bagize Leta bari batumiwe, kugira ngo bahumurizwe ko RDF igifite ingufu, dore ko ubwoba ari bwose mu gihugu kuri bose, kuva kuri Perezida Kagame kugeza k’umuturage wo hasi.

Nk’uko tubikesha na bamwe mu ntumwa zacu zari zihatubereye, ijambo Gen Kabarebe yavugiye muri iyo mihango y’ugusoza ayo mahugurwa ryagaragaje guhahamuka kuvanze n’ubwoba, dore ko yatangiye avuga amakimbirane we na Kagame bafitanye na ba  Gen Kayumba, Col Karegeya na bagenzi babo, kugeza asoza.
 
Bamwe mubasirikare bagize battallon ya kabiri bavuganye n’ikinyamakuru Umuvugizi, badutangarije ko bababajwe n’urugero rubi rwatanzwe n’umuyobozi wabo mukuru wo mu rwego rwa Generali, bari bateze kumvamo ijambo ry’ubwenge n’umurage mwiza (Wise speech), bibafasha gukora akazi kabo neza, ariko akaza kwitesha agaciro imbere yabo, ubwo yagiraga ibirori byabo urubuga rwo gutukana hamwe n’amatiku (Intrigues and Insults).

Nk’aho Gen Kabarebe yakaganiriye abo basirikare barangiza ayo mahugurwa uburyo bakunda igihugu, bakarinda abaturage babo, akababwiza ukuri ku mateka y’igihugu cyabo, akabakangulira kurwanya igutugu  hamwe no kubasaba ubwiyunge nk’inkingi y’amahoro mu rwa Gasabo, ahubwo yatangiye kubabwira ububi bwa Gen Kayumba, Col Karegeya, Gen BEM Habyarimana hamwe n’abandi bafatanyije.

Ijambo rye  rikaba ryarabaye ikimenyetso ko  abo basirikare atari ab’igihugu mu by’ukuri, ahubwo ko bahawe amahugurwa nk’abacanshuro bakorera agatsiko kamwe, bategurwa kurwanya ba Gen Kayumba, Habyarimana hamwe n’abandi bakomeje kwikanga,  bari mu mahanga.

Twavuganye n’umwe mu bahanga ku mateka y’u Rwanda wadutangarije ko umuti  w’ikibazo Abanyarwanda bafite, kimaze kandi kubabera karande, atari ugutoza ingabo nyinshi zo kwica abatavuga rumwe nawe, ahubwo ko Kagame yari akwiriye guca bugufi, agacyemura ibibazo bimwugarije amazi atararenga inkombe, naho ngo abanyagitugu benshi nka ba Idi Amin, Bokassa, Mengistu, Mobutu, Habyarimana n’abandi, bagiye bahirima muburyo batazi kandi bakikijwe n’ibikuta birangajwe imbere  n’imbunda za rutura hamwe nabasirikare.
 
Gasasira

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article