RWANDA:Perezida Kagame akomeje kwishyuza abambari be igihanga cy’umuyobozi w’Umuvugizi
![]() Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka ahantu hizewe yemeza ko Perezida Kagame akomeje kubaza inzego z’ubutasi impanvu kugeza ubu batarashobora kwica umuyobozi w’ ikinyamakuru Umuvugizi kandi bafite ibyangobwa byose bicyenewe . Nyuma yaho Leta ya Kagame igerageje kwicira umuyobozi w’ikinyamakuru Umuvugizi mu buhungiro ikoresheje uburozi, inzego zayo z’iperereza zari zimaze guha umwe mu baturanyi be bashya amaze kugera mu buhungiro muri Suwede Imana igacyinga ukuboko, noneho bahawe amabwiriza y’ukumuhotora bakoresheje abanyarwanda bafite ibyangombwa by’ubuhunzi nk’abarundi, baba muri Suwede. Twabibutsa ko mu kwezi kwa cumi inzego za Kagame ziyobowe na Col Dan Munyuza, umuyobozi w’iperereza rya Gisirikare (DMI) anyuze ku musaza umwe w’umunyamurenge bamenyaniye mu ntambara ya Kongo, yemerewe guhabwa akayabo binyuze muri Ambasade y’uRwanda muri Suwede kugira ngo ahe uburozi umuyobozi w’Umuvugizi dore ko bari baturanye kandi bagendarana, ariko ibyo bikaba byaraje kumenyakana iminsi ebiri mbere yuko bamuhitana. Gukwirakwiza ibihuha bigamije kumwangisha inshuti hamwe naho yahungiye Nyuma yo gushaka kumuha uburozi Imana igakinga ukuboko, bahisemo inzira yo gukwirakwiza ibihuha bigamije kumwangisha ubutegetsi bwaho yahungiye bashingiye ku mateka ye hamwe n’ubutegetsi bwa Kagame, bagakwirakwiza ibihuha ko atahunze ahubwo ko ari maneko wa Kagame. Ikindi mu gihe bakwirakwizaga ibyo bihuha ni nako bakoreshaga abantu bari hafi y’ubutegetsi bwa Kagame baziranye bamusaba kwitandukanya na Gen Kayumba na bagenzi be, ko adakwiriye kubaha ibiganiro mu itangazamakuru abereye umuyobozi, bakanamusaba kutagambanira ubwoko bwe ngo agere aho avugira madame Ingabire Victoire ngo ukorana na FDLR. Sibyo gusa bakoresheje inshuti hamwe nabo baziranye kumuhiga aho yari ari mu bwihisho bakanamugira inama yo guhindura umurongo w’ikinyamakuru, bagerageza kumwumvisha ko gifasha abanzi guhirika ubutegetsi bwa FPR kandi ko akwiriye kubikora ku nyungu zo gukunda igihugu cye. ![]() Amakuru atugeraho nanone aturuka ahantu hizewe yemeza ko Ambasade y’uRwanda muri Suwede yategetswe gukwirakwiza ibihuha hamwe no kumwamagana yaba mu Banyarwanda baba muri Suwede, Danemarki hamwe na Norveje, ibi bakaba baragiye babigarukaho muri ya matsinda aheruka kugirira uruzinduko mu Burayi k’uburyo ambasade yasabye bamwe mu bashyitsi bari bagendereye abanyarwanda, ari bwo Tom Ndahiro yabikoze k’umugaragaro asaba abanyarwanda kudasoma ikinyamakuru Umuvugizi kandi ko banaha n’a akato abacyandika bose aho bari hose. Ibi byakurikiye report yatanzwe n’urwego rw’iperereza (NSS) babwira Kagame ko bamaze kujegeza ikinyamakuru Umuvugizi kandi ko yaba Abanyarwanda bari mu Burayi cyangwa abanyamahanga bamaze kumenya ububi bw’icyo kinyamakuru kandi ko abantu bose bagenda bagiha akato. Kagame asaba Inzego ze kwica umuyobozi w’umuvugizi vuba Nyuma yuko inzego za Perezida Kagame zimuhaye raporo yerekana aho zimaze kugeza ikinyamakuru Umuvugizi, yabakubise iyo raporo mu maso ababaza icyo babuze kugira ngo bakureho uwo mwanda (umuyobozi w’ikinyamakuru) cyangwa ngo bafunge iyo site. Akaba yarashoje asaba za maneko gukora uko zishoboye, dore ngo ko ntacyo zibuze, ngo kuko adashaka kongera kumva ijwi ry’icyo cyana. Abayobozi b’inzego z’iperereza harimo uwitwa Lt Col Gatete ushinzwe iperereza ryo hanze, basobanuriye Kagame ko babanje gutegura inzira yo kwica umuyobozi w’ikinyamakuru Umuvugizi kandi ko batari kwongera kugerageza kumwica batabanje kumwangisha abanyarwanda, ariko bamwizeza ko bagiye kubikora kandi vuba bidatinze. Idosiye yo kwica umuyobozi w’ikinyamakuru Umuvugizi yahawe Lt Col Franco Rutagengwa, akaba ari we ushinzwe ibikorwa (operations) muri NSS, kandi ategekwa kubikora neza k’uburyo ukuboko kwa Leta ya Kagame kutagaragaramo, aribwo noneho yafashe bamwe mu banyarwanda baba muri Suwede bashatse ibyangombwa by’ubuhunzi biyita Abarundi, kugira ngo babe ari bo bajya kw’isonga mu kumushakisha, bakoresheje abo bavugana nawe, bakanashaka abandi banyamahanga babibafashamo, kugira ngo bamwice bamuhotoye. Amakuru atugeraho aturuka kandi ahantu hizewe yemeza ko uwo munyarwanda wahoze akorana n’inzego z’iperereza za Leta ya Kagame, akaba yarahawe ibyangobwa by’ubuhunzi muri Suwede nk’Umurundi, agomba gufatanya n’ umwe mu bakozi ba Ambasade y’uRwanda muri Suwede, nawe kugeza ubu uzwi nk’umuntu ukomoka mu Burundi kandi akaba ari umwe mu bantu bashinzwe imari muri Ambasade, bityo akaba ari nawe ugomba gufasha mu buryo bw’amafaranga ku bazakora icyo gikorwa cyo guhotora umuyobozi w’ikinyamakuru Umuvugizi aho ari mu buhungiro. Uwo munyarwanda nawe uzwi nk’ umurundi muri Suwede, akaba yarahawe abandi bantu ashobora kwitabaza aramutse abacyeneye, bakaba barimo umwe mu bahoze ari umupolisi wakoraga muri Special Intelligence, akaba nawe ari impunzi muri Suwede hamwe n’undi w’umu Lieutenant, nawe umenyereye gukoreshwa muri bene ibyo bikorwa ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame. Bivugwa ko hari itsinda ry’abantu ryoherejwe mbere mu gihe hitegurwaga urugendo rwa Kagame mu Bubiligi, kuza kuneka umuyobozi w’Umuvugizi, cyane ko bacyekaga ko azaba yaje gutara amakuru. Ibyo babikoze nyuma yo kubona ko mu Bubiligi byoroshye ku muhitana kurusha aho ari muri Suwede. Itsinda ry’abasore babiri bazobereye mu bwicanyi bakaba barahawe ibyangobwa na Lt Col Franco Rutagengwa, umuyobozi w’ibikorwa (operations ) muri NSS kandi uzobereye mu bikorwa nk’ibyo, kandi akaba yarabikoze mu bihugu bitandukanye nka Kongo, Malawi, Central Afurika n’ahandi, aho benshi mu banyarwanda babaga bahungiye muri ibyo bihugu bagiye bicwa k’uburyo butunguranye, bikitwa ko bazize abagizi ba nabi kandi ntibamenyekane; ikindi ni uko kugeza ubu ari we ushinzwe gushyira mu mwanya za maneko zikorera Kagame hirya no hino muri za Ambasade, kandi kugeza ubu bikaba bigoranye ku mutahura niyo yaba yagize uruhare mu gikorwa nk’icyo, kubera ko akoresha ama passport atandukanye rimwe na rimwe atari ku mazina ye y’ukuri. Tukaba tuzabagezaho andi makuru nyayo yicyo gikorwa mu minsi itaha kuko iperereza rigikomeza. Ubwanditsi |