RWANDA: Ukuri k’ubusahuzi bwa Leta ya Kagame
Hashize iminsi ikinyamakuru Umuvugizi gikora iperereza k’ubusahuzi bwa Leta ya Kagame bwahawe intebe, n’ubwo ibeshya abaturage ko irwanya ruswa kandi ari intangarugero mu gikorwa cyo kuyirya.
Nyuma yaho dusohoreye inkuru zitandukanye kuri ruswa ya Leta ya Kagame, byatumye tumenya ukuri kwinshi kugaragaza uburyo Kagame atunze indege zihenze yaguze miliyoni zigera kuri 150 z’amadorari y’amanyamerika (150.000.000$ US) hamwe n’ububuryo azikodeshaho (zikodeshwa na Leta y’u Rwanda) akayabo katagira ingano byose bikinjira mu mufuka we.
Aho kugirango bamwe mu basomyi bacu begamiye kuri Leta ya Kagame bamugire inama y’ukuntu ibyo bintu byakosorwa, bihutiye kuduhiga hamwe no kubiha andi mazina, batangira kubeshya ko izo ndege ari iza FPR nyamara badashobora kugaragaza ahantu na hamwe bigeze babaha report z’ukuntu FPR itunze indege kugeza ejo ubundi aho twabitangarije.
Nyuma y’ibi byose twashoboye kumenya n’ukundi kuri kwihishe inyuma y’umuvuduko w’ubusahuzi, umuryango wa Kagame ukomeje gusahurana igihugu, nk’aho ufite abo usiganwa nabo, k’uburyo amakuru atugeraho aturuka ahantu hizewe yemeza ko Perezida Kagame afatanyije n’Abanyekoreya bamaze gusahura akayabo katagira ingano, binyuze mu mushinga wo kuzana Fibre Optics mu Rwanda .
Ku batazi Fibre Optics ni imwe mu miyoboro y’itumanaho ryikorana-buhanga rizajya ritanga Internet ifite umuvuduko uhambaye, imirongo ya telephone ndetse ukaba ushobora gutanga n’irindi tumanaho ritandukanye, binyuze mu nsinga ziri mu kuzimu. Izo nsinga lero zikaba zigomba kuzengurutswa mu gihugu hose, bakazazihuza n’izituruka mu gihugu cya Uganda n’u Burundi.
Icyo gikorwa cyo gucukura imiyoboro ya Fibre Optic mu gihugu cyose cyatwaye akayabo kenshi kandi nta piganwa ribayeho, k’uburyo amakuru atugeraho yemeza ko Kagame ahagarariwe muri ubwo bucuruzi n’umwana wa mushiki we witwa Moris, akaba ari we ufatanyije n’Abakoreya muri ubwo bucuruzi.
Inteko nshingamategeko cyangwa ibiro by’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ntacyo bashobora kubivugaho, kubera ko bazi nyiri uwo mushinga wasohoye ako kayabo binyuze m’urwitwazo rwo guteza imbere ICT mu gihugu.
Nyuma y’ukubona iyo nkuru twanashoboye no kumenya ko kugeza ubu imwe mu masosiyete y’umufasha wa Kagame ifatanyije n’umucuruzi Mbundu ukorana na Kagame n’ubucuruzi, ari bo kugeza ubu bafite ikiraka cyo gukora indangamuntu mu gihugu, k’uburyo ako kayabo kose bagasarurye, dore ko buri muturage yagiye yakwa amafaranga agera kuri magana atanu (500), bakanabikora k’uburyo butunguranye kandi icyo gikorwa cyikaba cyari gishyizwemo ingufu nyinshi. Ibi byose byakorwaga mu nyungu z’ubucuruzi bw’umuryango wa Kagame kurusha iz’igihugu nk’uko abambari ba Leta ya Kagame babisobanuraga hirya no hino mu gihugu, ku matelevisiyo n’amaradiyo.
Ikindi twashoboye kumenya ni uko imicungire y’ikigo cya RAMA (ikigo cy’ubwishingizi bw’ubuvuzi bw’abakozi ba Leta n’ibindi bigo biyishamikiyeho) idasobanutse kandi abakozi benshi ba Leta bakatwa ku mishara yabo akayabo katagira ingano, kugira ngo bazavurwe baramutse bahuye n’ibibazo by’indwara. Ariko amakuru atugeraho yemeza ko kugeza ubu muramu wa Kagame, ari we mugabo wa mushiki we witwa Kati, yayihinduye akarima ke kandi bikaba binagoranye gutadukanya imicungire y’umutungo wa Rama hamwe n’umutungo we bwite, k’uburyo kandi ntawe ushobora gutinyuka kugira icyo amuvugaho.
Mu iperereza ikinyamakuru Umuvugizi rigikora kandi tuzakomeza kubagezaho mu minsi itaha, ryemeza ko kugeza ubu umuryango wa Kagame unyuze mu gikorwa cyitwa Privatization ukomeje kwigurishaho Icyayi cyose cy’igihugu, ibi ukaba ubikora ukoresheje Musaza w’umugore wa Kagame witwa Murefu Richard, akaba ari we kiraro kigera k’umucuruzi witwa Gatera Egide ukomeje gutsindira ibyo byayi byose mu gikorwa kirimo kuba hirya no hino mu gihugu.
Gatera Egide yafatanyije na Kagame cyane nyuma y’ukugambanira umucuruzi Kalisa Alfred mu cyitwaga BCDI, baje no ukwirenza Mutsindashyaka Theoneste kubera isoko ry’amamodoka muramu we witwa Jean de Dieu yarwaniraga na Muramu wa Kagame Richard Murefu. Ayo mamodoka yagombaga kugemura ibyayi hirya no hino mu gihugu, zibiikuye mu nganda. Iryo soko lero Gatera Egide afatanyije na Murefu Richard ryatumye Mutsindashyaka akubitwa birenze ukwemera, aribwo nyuma yaje gutegekwa gusaba imbabazi.
Sibyo gusa izindi gihamya twashoboye kumenya kandi ziteye agahinda (nazo tuzakomeza kuzibagezaho mu minsi iri mbere) ni ukuntu Kagame akomeje gusahura igihugu anyuze mu mucuruzi witwa Mugisha Joseph, uyu akaba ariwe nyiri Fair Construction.
Amakuru atugeraho aturuka ahantu hizewe yemeza ko Kagame yaba yarahawe imigabane mu isosiyete y’ubwubatsi Fair Construction, imigabane ye ikaba ihagarariwe n’umuhungu wa mushiki we na none twavuze haruguru witwa Moris ; akaba ariyo mpamvu Fair Construction ari isosiyete imwe rukumbi kandi itavugwaho, ibona amasoko y’ukubaka hirya no hino mu gihugu.
Twanashoboye kumenya amakuru yemeza ko Fair Construction ari yo yahawe ikiraka cyo gusana Inteko ku giciro cy’ikirenga, irongera ibona ikindi kiraka cyo kubaka Rwanda Revenue Authority, ibiro by’umugenzuzi w’imari ya Leta hamwe na Komisiyo y’amatora. Mu itohoza twakoze ryemeza ko iyi nayo ari imwe mu mpamvu zihishe inyuma y’urukundo Perezida Kagame akunda imitamenwa yubakwa i Kigali, kabone n’ubwo yaba itazungura abayubatse, we abonamo aye, kuko ari umwe mu bubatsi bakuru mu gihugu, kandi na none nk’uko tuzabibagezaho mu nkuru zacu zitaha, naho Fair Construction idafite ibiraka byo kubaka cyangwa ubushobozi usanga ikoresha amasosiyete mpuzamahanga akorera mu Rwanda kubona ibiraka ( sub tender). Murayo masosiyete azwi cyane ni Fair/Morris, hari andi bakoresheje cyane yambura abenegihugu babokoreye. Urugero ni nka Thomus and Piroh.
Andi makuru nanone atugeraho agaragaza impamvu n’inyungu Kagame amaze iminsi asenya itangazamakuru, agahitamo kurema no guteza imbere rimwe rimuvuga neza gusa, k’uburyo mu iperereza twakoze ryemezako umuryango wa Kagame ari wo mushoboramari ukomeye mu itangazamakuru ry’u Rwanda, dore ko noneho Kagame anyuze muri musaza w’umugorewe witwa Mutsari Murefu bafashe inguzanyo muri BCDI nayo itigezwe yishyurwa neza, ako kayabo bagakoramo Radio Contact FM, kugeza ubu isa nkaho ariyo yasimbuye Radio Rwanda, k’uburyo yaba amatangazo n’amasoko menshi asigaye ajyanwa kuri Radio ya muramu wa Kagame Mutsari /Jeanette Kagame, ibi nanone bigasobanura impamvu Kagame akunze gusura Radio Contact FM kurusha na Radio Rwanda, kandi ari yo yakagombye gusura cyane nk’umuyobozi w’igihugu, waba asura Radiyo ya Republika y’u Rwanda.
Tukaba tuzakomeza kubagezaho ukuri ku isahura ry’igihugu cyacu, rikomeje gukorwa nk’aho kitagira abacyo, barangiza bakarangaza abaturage ko ari inyangamugayo kandi ko barwanya ruswa, ariko mu by’ukuri abarya ruswa nyabo cyangwa abasahura igihugu cyacu bibereye mu buriri bumwe na Perezida Kagame kandi nta nutinyuka kubatunga agatoki.
Mu byukuri ubujura busigaye bukorwa bukaba bumaze kuruta cyane ubwo Habyarimana yakoranaga n’umuryango w’umugore we Agathe Kanziga, na baramu be bitaga ba “Z” (bivugwa ngo Zedi).
Gasasira