RWANDA: Kwirukana Agatha Kanziga ku butaka bw'u Bufaransa bikomeje kuburizwamo

Publié le par veritas

kanzigaNkuko amakuru tuyakesha igihe, inzego z'ubutegetsi bw'u Rwanda zikomeje guhangayikishwa ni uko Madame Agatha Kanziga acibwa umutwe ! Ngo yagize uruhare mu bwicanyi bw'abatutsi! Nyamara abanyarwanda bose bazi ko uyu mubyeyi arengana, kuva nabaho singeze numva afata ijambo mu ruhame cyangwa ngo age kuyobora za meeting nkuko Jannetti Kagame Murutubarwe abikora, ubu se uyu mupfakazi wa Habyarimana bamurega iki? Ibi si amahano azakurikirana ubutegetsi bwa FPR Koko! Reka tubitege amaso tuzarebe ! Ibyo aribyo byose inkiko z'ubufaransa si Gacaca, Bizasaba kwiyuha icyuya kugirango abo bategetsi b'u Rwanda bamuririra bagaragaze ibimenyetso by'uko yagiye mu bwicanyi reka tubitege amaso!

 

 

Ikibazo cy'umupfakazi wa Habyarimana Yuvenali wari perezida w’u Rwanda uba mu gihugu cy’u Bufaransa n’inkiko z’icyo gihugu bikomeje kuba agatereranzamba. Inkiko z’u Rwanda nazo zirega Agatha Kanziga icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse zikaba zaranatanze impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi (mandat d’arrêt international). Igihugu cy’u Bufaransa cyamuhaye icumbi ntigishaka kumukurikirana, n’iby’inkiko zacyo zikora bikomeje kubera urujijo abantu benshi.

Kuva icyo kirego ku byaha bya Jenoside cyatangwa, icyo inkiko zo mu Bufaransa zakoze ni ugutangira iperereza, ariko icyo ryavuyemo nticyigeze gishyirwa ahagaragara, kuko atarahamagarwa ngo abazwe ibyo ashinjwa ko yakoze mu Rwanda. Urukiko rwa leta rwavuze ko ibyaha Agatha Kanziga aregwa bikomeye, akaba ariyo mpamvu ibyemezo byafashwe n’inkiko za mbere byashingiye nk’ukuri kubera ko hakurikijwe amategeko avugwa mu masezerano y’i Génève.

Umwanya uwo mutegarugori yari afite mu buyobozi mu gihe cy’umugabo we, bwateguye bugashyira no mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi guhera mbere ya tariki ya 06 Mata 94 na nyuma yayo kugeza ku itariki ya 9 ubwo yuriraga indege agana mu Bufaransa ndetse n’umubano yakomeje kugirana n’abateguye bagashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, ngo nibyo byatumye inkiko yiyambaje zimwima uburenganzira bwo gukomeza kuba mu Bufaransa.

Uwunganira Agatha Habyarimana, Me Philipe Meilhac avuga ko uwo yunganira ari umwere, kuko ibyo inkiko zashingiragaho zimushinja icyaha zabiheraga ku byaregwaga musaza we Zigiranyirazo Protais, kandi uwo mugabo nawe yaje kuba umwere, ubwo urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha rwabyemezaga mu mwaka wa 2009.

Mu mwaka wa 2010, Madame Kanziga Habyarimana yongeye gusaba ubuhungiro Perefe w’Umujyi wa Essonne, ariko uyu aramushwishuriza, ndetse asohora n’urupapuro rwo kumwirukana ku butaka bw’u Bufaransa kubera ko ngo yari abangamiye umutekano w’igihugu. Iki cyemezo nticyashyizwe mu bikorwa, kuko urukiko rw’ i Versailles rwafashe umwanzuro wo guhagarika icyo cyemezo mu gihe cy'amezi 3, hari tariki ya 02 Ugushyingo 2010.

Kugeza ubu nta kintu kigaragara inkiko zo mu Bufaransa zirega Agatha Habyarimana, uretse rimwe ryabaye ku wa 9 Werurwe 2010, abazwa n’itsinda rya jandarumeri y'i Paris rishinzwe ubushakashatsi ku bwicanyi, abazwa uruhare rwe ku byaha aregwa by’ubwicanyi n’ubufatanyacyaha mu bwicanyi.

Urukiko rwa Arusha rwo kugeza ubu narwo rusa n’urwaruciye rukarumira, kuko ntacyo ruravuga ku byaha aregwa, uretse ko ngo rwaba rwarabikozeho iperereza, ariko icyaba cyaravuyemo ntikirashyirwa ahagaragara.

Inkiko zo mu Rwanda zo zirega Agatha Habyarimana ibyaha birimo gukora jenoside no gushishikariza abandi kuyikora hagati y'amatariki ya 01 Ukwakira 1990 kugeza tariki ya 09 Mata 1994. Mu mwaka ushize, u Rwanda rwatanze urupapuro mpuzamahanga rwo kumuta muri yombi akoherezwa ino, ariko u Bufaransa ntacyo buribwira ngo bushyire mu bikorwa ibyo urwo urupapuro rusaba.

Kuri ubu Agathe Kanziga Habyarimana afite imyaka 68, akaba yaravukiye mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi.

 ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article