Rwanda : Padiri NAHIMANA Thomas yanze kuba IKIRAGI imbere y'akarengane gakorerwa abanyarwanda !

Publié le par veritas

Thomas

PS: Hasi aha murumva ikiganiro kirambuye mu majwi Padiri Thomas asubiza ibibazo abasomyi benshi ba leprophete bibaza

Ibya Padiri Tomasi Nahimana byifashe bite? Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana yamuvanyeho amaboko.

Urubuga http://www.leprophete.fr rumaze umwaka umwe n’igice rushinzwe n’abapadiri babiri baturuka muri Diosezi ya Cyangugu: Padiri Tomasi Nahimana na Padiri Fortunatus Rudakemwa. Urwo rubuga rukimara gutangira Leta y’Inkotanyi yahagurukiye kuruhagarikisha, yotsa igitutu Musenyeri Yohani Damaseni w’i Cyangugu. Nyuma y’amezi abiri gusa rukimara gutangira gutangaza ibitekerezo ku Rwanda, Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana w’i Cyangugu yashishimuye ibarwa asaba ko abo bapadiri bahagarika urwo rubuga kandi ko babujijwe kwongera kwandika ku bintu bifitanye isano na politiki.

Ibyo ariko nabo bamubereye ibamba, bamwumvisha ko nabo nk’abanyarwanda bafite uburenganzira badashobora kuvutswa n’uwo ari we wese.

Ariko yari afite aho abategeye. Yari azi ko igihe kizagera bagakenera umukono we ku masezerano abemerera gukomeza gukora muri za diosezi zo mu Buraya yabatije.

Kuri Padiri Tomasi Nahimana rero, kuvugurura amasezerano amuha uburenganzira bwo muri diosezi arimo i Lehavre byari biteganijwe ku tariki ya 31/08/2012. Mu kwezi kwa gatandatu rero, Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana yongeye kwihanangiriza Padiri Tomasi Nahimana ngo afunge urubuga leprophete.fr, ngo kandi yibuke ko natarufunga contrat ye yo kuba muri diosezi arimo atazayishyiraho umukono we.

None se ko Padiri Tomasi Nahimana yasezeranye kwubaha no kwumvira musenyeri we, azabigenza ate? Yemere se ahagarike urubuga leprophete.fr kugira ngo abone aho aba n’icyo akora? Afite se uburenganzira bwo kwanga kwumvira musenyeri we? Kwanga kwumvira se ntibizamuviramo kwirukanwa mu bupadiri? Cyangwa se n’ubundi yashakaga kwiviramo none yahembereye impamvu izatuma bavuga ko atariwe byaturutseho? Ese ubundi, abuzwa n’iki gufunga ruriya rubuga leprophete.fr? Arufunze byamutwara iki?

Ese ubundi ibyo bya politiki abyivangamo ate kandi ari umupadiri? Ese kuvuganira no kurenganura rubanda biri mubyo Kiliziya y’u Rwanda yamushinze? Ese ubundi Padiri Tomasi we abuzwa n’iki guceceka ngo bamuhe amahoro nk’uko abenshi mu bapadiri babigenza? Ko yasezeranye kuba umupadiri, yasezeranye kuba umunyapolitiki no kwirukanka ku bibazo by’abaturage kandi hari ababishinzwe? Ese ko abasenyeri ba Kiliziya gatolika mu Rwanda binumira, bakarya bakaryama bagasinzira, abarusha gukunda rubanda?

Ese ayo makimbirane ayafitanye na Musenyeri Bimenyimana ubwe cyangwa na Kiliziya gatolika yo mu Rwanda? Ese bapfa kutavuga rumwe ku birebana n’inyigisho za Kiliziya mu Rwanda, cyangwa bapfa kutumva ibintu kimwe mu rwego rwa politiki?

Musenyeri Bimenyimana we se afite koko uburenganzira bwo kubuza abapadiri ayobora kwandika ibyo batekereza? Ubu se Musenyeri uko azi u Rwanda rumeze ubu, araha Padiri Tomasi Nahimana itegeko ryo guhita ataha mu Rwanda agamije iki? Ese uriya musenyeri we ni muzima? Azunguka iki se Padiri Tomasi nataha Inkotanyi zikamwivugana? Amakotanyi yo kwubaka Hoteli abe ariyo atuma ashyira Padiri Tomasi ku gitutu ngo natahe i Cyangugu  agira ngo Inkotanyi zimuce agatwe?

Radiyo Ijwi Rya Rubanda yaganiriye na Padiri Tomasi Nahimana imubaza kuri ayo makimbirane afitanye na Musenyeri we no ku buryo abona ubuzima bwe nyuma y’iriya tariki ya 31/8/2012.

Ikiganiro twagiranye kirimo ibice 3 twagiranye na Padiri Tomasi Nahimana, gikurikiwe n’igisubizo twahawe na Musenyeri Bimenyimana kuri icyo kibazo.

Ikiganiro cyose cya Padiri Thomas Nahimana :

Source: Radiyo Ijwi rya Rubanda

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Père Nahimana,njye ndi mukuru wa Basesayabo muri mu ishyaka rimwe.

Nakurikiye ikiganiro cyanyu cyavugaga ku nzira eshatu zo kunyuramo kugira ngo rubanda rwange ingoma y'i gitugu.Ariko ndavuga nk'uwakoranye na buriya butegetsi buriho ubu mu Rwanda,ntabwo
umuyobozi w'u Rwanda yemera izindi nzira atari inzira y'intambara nk'uko we yashoboye kugera ku butegetsi arwanye.Ibyo yarabyivugiye inshuro nyinshi mu biganiro bye yagiye atanga.Ndagira ngo rero
mukuziyamamariza umwanya wo kuba umukuru w'i gihugu muzatekereze neza no kuri iyo mitekerereze y'umu kuru w'i gihugu uriho ubu.Kuko numva bizaruhanya mutanyuze muri iyo vision umukuru w'igihugu
afite.

Mugire amahoro.

Répondre
M

Agaciro Development Found ni agahomamunwa: inzara iratsemba abantu; ubucyene buranuma; abanyarwanda baricwa n'inzara, ubutindi, indwara, igitugu, ubugome, kubura ubutabera, gufungirwa ubusa,
kubuzwa uburenganzira ubwaribwo bwose, none ngo nibazibe icyuho cyatewe no gufungirwa imfashanyo kubera ko Urwanda rutera Kongo hagamijwe inyungu z'agatsiko k'abategetsi n'abasilikare ba FPR na
Kagame!

Abacuruzi, abarimu, abakozi ba Leta n'abaturage bose nibabyange bivuye inyuma kuko n'ubundi ntaho bari, nubundi barapfuye!

Répondre
T

Reka tuganire, niko ye, numvise Leta ya Gaciro ngo igiye kuzajya isoma E_mail z'abanyarwanda!!! Ese ubwo bushobozi U
Rwanda rurabufite? Urugero, akawunti zacu za yahoo, u Rwanda ruzigeramo? Ese amamiliyoni y'amakawunti abitswe muri server za Yahoo, hotmail, google...... U Rwanda ruzabwirwa niki iz'abanyarwanda
dore ko Email abantu bihimba amazina atabaho?
NB: NJYEWE NDABONA IRINGIRI ARI ITERABWOBA DA!! rEKA NISANGIRE MADAMU ABE ASHIMA MURI UBU BWANWA BWANJYE DORE KO IMANA
YANGIRIYE UBUNTU NKAGERA MU GIHUGU KAGAME ATAMFITEHO UBUBASHA NIYO YAMPIGISHA URUHINDU NTIYAMBONA.
Yari Tetamashimba

Répondre