Rwanda: Abaturage bakomeje gusenyerwa n'ingirwabayobozi , babuze uwabatabara
Abantu babiri bakomerekeye mu kigorwa cyo gusenya amazu agera kuri 13 yubatswe mu buryo butemewe n’amategeko y’umugi wa Ngoma, abandi babiri nabo bafungwa bazira gushaka kubangamira abasenyaga, kuwa Gatatu tariki 08/08/2012.
Ayo mazu atari akurikije amategeko yo kubaka mu mbago z’umuhanda wa w’akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, yasenywe nyuma y’uko ba nyirayo bari bahawe icyumweru kimwe cyo kuba bazisenyeye, nk’uko ubuyobozi bw’akarere bubitangaza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma kandi butangaza ko bwabakosoraga kuko batubahirije amasezerano bari bagiranye yo guhagarika gukomeza kubaka ariko bakayarengaho bakiyubakira.
Aphrodise Nambaje, Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, nawe wari muri iki gikorwa yatangaje bitumvikana uburyo inzu zakubakwa zikarinda zigera aho zisakarwa ubuyobozi bw’ibanze bureberera.
Avuga ko hagiye gukorwa iperereza ryimbitse, hagira umuyobozi ugaragaweho no kuba yarashyigikiye igikorwa cyo kubaka binyuranije n’amategeko agahanwa.
Ati: “Umuyobozi bizagaraga ko nawe yagize uruhare muri ikigikorwa yaba uwo mu mudugudu kugeza kuwo ku karere azakurikiranwa ahanwe kandi anketi zatangiye gukorwa”.
N’ubwo hari bamwe mu basenyewe bemera koko ko barenze ku mabwiriza bagakomeza kubaka, hari n’abavuga ko hari uko bagiye bumvikana n’ubuyobozi, harimo no kubaha amafaranga, kugira ngo bakomeze bubake nijoro batababona.
Kayitesi waseyewe yavuze ko yatangiye kubaka mu kwezi kwa kane, nawe yemera ko yabujijwe n’ubuyobozi ariko ko ntakundi kuntu yari kubigenza yarakomeje kuko atari kubona amafanga yo kubaka uko ubuyobozi bubyifuza.
Amenshi mu mazu yasenwe yubakishije amatafari ya rukarakara, amatafari atemewe mu mujyi wa Ngoma. Amenshi yari yuzuye anasakaye n’indi imwe yabagamo umukecuru utishoboye.
Itegeko rigena imyubakishirize muri aka karere ryasohotse mu igazeti ya Leta yo mu kwezi kwa 05/2012.
Jean Claude Gakwaya (kigalitoday)