Mu nama yo mu muhezo, umuryango FPR- Inkotanyi urashaka kwishyuza abanyarwanda fagitire y'intambara muri Congo! Amafaranga barayakura he?

Publié le par veritas

fpr.pngUmuririmbyi Kizito Mihingo niwe waririmbye ngo : « Urwanda rwarapfuye rurazuka none ntirugipfuye ! » ariko amakuru ava hirya no hino yerekeranye n’u Rwanda usanga atari meza kuburyo uwavuga ko « urwishe ya nka rukiyirimo ataba yibeshye ! ». Kagame Paul na FPR bateguye umushinga wo kwigarurira intara za Kivu zombi bifashishije abakongomani bo mu bwoko bw’abatutsi bavuga ikinyarwanda ; gahunda irategurwa, ibikoresho birashakishwa (ibya gisilikare na politiki) umushinga utangira gushyirwa mu bikorwa ariko umenya uwo mushinga ushobora gukubita igihwereye ndetse ukaba intandaro yo guhima kw’abawutekereje. Dore bimwe mu bibazo bikomeye kagame na FPR bahanganye nabyo byakuruwe n’uwo mushinga kirimbuzi !

1.Kuziba icyuho cy’inkunga yahagaritswe n’amahanga ku Rwanda:

Ejo kuwa kane taliki ya 09/08/2012, inama y’umuryango wa FPR- Inkotanyi yateraniye mu muhezo isuzuma ikibazo gikomeye cyo kuziba icyuho cy’inkunga yahagaritswe n’ibihugu by’amahanga ku Rwanda. Mu gihe igihugu cya Leta zunze ubumwe z’amerika cyahagarikaga inkunga yacyo ihwanye n’ibihumbi 200 by’amadolari yari yageneye ishuri rikuru rya gisilikare, FPR yagiriwe inama n’umuyoboke wayo ukomeye cyane ariwe Ambasaderi rwa Mucyo uri mugihugu cy’Ubwongereza ; yemerera FPR ko ayo mafaranga Amerika yahagaritse intore ze babana mu Bwongereza zizayatanga vuba cyane, nibwo bahise bafungura ikigega bazanyumo ayo mafaranga bakita « Agaciro Development Fund » .

Ubwo nibwo Kagame bwacyaga ajya gufungura ishuri rya Gisilikare i Nyakinama ; imbere y’ingabo z’abanyamerika yasuzuguye cyane icyo gihugu bitewe n’icyo cyemezo cyafashe cyo guhagarika inkunga kugira ngo u Rwanda rureke gutera inkunga umutwe wa M23, kagame yasuzuguye iyo nkunga avuga ko ari udufaranga duke cyane ko ayo bazayobonera gusa akaba ngo yarabababajwe ni uko ngo USA yaharabitse izina ry'ingabo ze!! Ubwo bwakeye ibindi bihugu nabyo bifata icyemezo cyo guhagarika inkunga, Leta ya Kagame yakomeje kugaragaza ko rwose ibyo ntacyo bivuze ko yifashije bikomeye !

Ejo mu nama y’umuryango wa FPR hasuzumwe ingamba zafatwa kugira ngo bahangane n’icyo kibazo cyo guhagarikirwa imfashanyo ; umwanzuro wafashwe ni uko umukozi wese (yaba uwa leta cyangwa uwigenga) azajya akurwaho amafaranga ajya kungana na ½ cy’umushahara we buri kwezi, ayo mafaranga agashyirwa muri « Agaciro Delopment Fund », inama ikaba yaranzuye ko icyo cyemezo kigomba gushakirwa inzira yo kugishyira mu bikorwa bidatinze, mu minsi mike kikazamenyeshwa abakozi bose (buri muntu wese). Mubyukuri abaturage bagiye kwishyura facture y’umushinga batateguye wo gutera Congo cyangwa ngo bagishwe inama mukuwutegura ; maze ingirwa ba depite nazo zakagombye kuvugira abanyarwanda zabaye ibiragi , zivugira gusa ibishimisha agatsiko bigakandamiza abanyarwanda.

2.Amaherezo y’umutwe wa M23 !

stephen.pngEjo kuwa kane , Ambasaderi w’igihugu cya leta zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe gukurikirana ibyaha bikorwa mu ntambara hirya no hino ku isi Stephen Rapp yatanze ikiganiro mbwirwaruhame , amenyesha abanyamakuru ko igihugu cye cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika gishyikiye bikomeye leta ya Congo mu ntambara irimo yo kurwanya umutwe wa M23. Stephen Rapp yatangaje ko igihugu cye gihangayikishijwe n’ibyaha bikomeye by’intambara bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro irwanira mu burasirazuba bwa Congo, ariko Amerika ikaba ihangayikishijwe cyane n’ibikorwa by’umutwe wa M23.

Stephen Rapp yatanze amazina y’abasilikare bakuru b’umutwe wa M23 bagomba gushyikizwa ubutabera byanze bikunze (byatangajwe na radiyo Okapi) bakaryozwa ibyaha bakoze kuva kera kandi n’ubu bagikomeje gukora, abo basilikare ni aba bakurikira :Bosco Ntaganda ; Sultani Makenga ; Baudouin Ngaruye ;Innocent Zimurinda na Innocent Kaïna. Abo basilikari ni abayobozi b’umutwe wa M23 bakaba bashinjwa n’umuryango w’abibumbye ndetse n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu ibyaha by’intambara bikurikira : Kwica abaturage b'abasivili; gushyira ku ngufu abana mu gisilikare ; gusambanya abagore ku ngufu nk’intwaro y’intambara, gusahura abaturage. Ibi byaha ntibisaza kandi igihugu cy’Amerika kiyemeje kuzaburanisha cyangwa kigafasha leta ya Congo gucira imanza aba basilikare bavuzwe haruguru .

Biroroshye kumva leta y’Amerika ivuga amazina y’abantu bazaburanishwa kubera ibyaha by’intamba barimo bakorera muri Congo kandi abo bantu akaba ari abakongomani ; ariko kurundi ruhande iki cyemezo gikomereye u Rwanda ndetse kikarushyira mu bibazo bitoroshye. Kubera iki ? Kugira ngo umuntu yumve neza impamvu iki cyemezo gikomereye u rwanda ni ukureba uko uyu mutwe wa M23 wavutse ! Uyu mutwe washyizweho n’u Rwanda, wifashisha abasilikare bo mu ngabo za Congo (bariya bavuzwe haruguru) bivumbura kubuyobozi bwa gisilikare bwa Congo bavuga ko bagiye kurengera mugenzi wabo Bosco Ntaganda kuko badashaka ko ashyikirizwa ubutabera ; None ibyaha Bosco Ntaganda aregwa bahise babisangira bose ; bagiye guhigwa n’umuryango mpuzamahanga kandi u Rwanda narwo ntirushaka ko baburanishwa kuko nirwo rwabashoye muri uwo mushinga bakaba banafitanye amabanga menshi bamena bafitanye n’u Rwanda baramutse bagejejwe imbere y’inkiko !

None se bizagenda gute ? Mu minsi yashize général Kayumba Nyamwasa yatangarije abantu icyo atumvikanagaho na Kagame muri buriya buryo bwo kurema imitwe ya gisilikare muri Congo ; yagize ati :" Ntabwo nashyigikiraga na gato uburyo bwo kurema imitwe yitwaje intwaro yagombaga kudufasha kurwanya FDLR , kuko nibazaga ko n'ubwo iyo mitwe nirangiza kurwanya FDLR kandi aritwe twayihaye intwaro tukayigisha no kurwana ,izagumana izo ntwaro igakomeza guhungabanya umutekano kandi  ikaba yahindukiza za mbunda natwe ikaturwanya!" Aho Afande Kagame ntajya yibuka inama za Nyamwasa akabura icyo acira n'icyo amira ku mutwe wa M23 ?

Urwanda ruri kwihakana umutwe wa M23 mu rwego mpuzamahanga , hanyuma rukanyura inyuma rukavuga ko rusaba leta ya Congo gushyikirana n'abasilikare b'uwo mutwe kandi bagasubizwa no mu gisilikare cya Congo, ibyo bitekerezo by'u Rwanda ku mutwe wa M23 birushaho gutera urujijo n'amakenga leta ya Congo cyane ko Urwanda ruvuga ko ntaho ruhuriye n’uwo mutwe ko ndetse rutazi n’icyo urwanira ! none se u Rwanda rusobanura gute uburyo ruba umuvugizi w’umutwe badafite aho bahuriye ?

Igiteye amakenga kurushaho ni uko abakongomani bo mu bwoko bw’abatutsi bavuga ikinyarwanda bose batari inyuma y’uyu mutwe !Aha twavuga nka Jenerali Masunzu warwanyije bikomeye ingabo za FPR inkotanyi kandi n’ubu akaba ari kurugamba mu ngabo za Congo , hakiyongeraho umujenerali Nkundabatware wakoreshejwe n’Urwanda rwabona byarukomeranye rukamufunga rukamusimbuza Bosco Ntaganda,n'ubwo Nkunda yakomeje gukoreshwa mugushinga umutwe wa M23, ntakigaragaza ko yishimiye imikorere nkiyo, akaba adashobora kubigaragaza kuko asa nk'umeze nk'imfungwa y'intambara! imikorere nkiyo ikaba itangiye gukemangwa n’abatutsi bo muri Congo babona ko Kagame abakoresha mu nyungu ze , nyuma akabagambanira bakamererwa nabi ! Ese  Urwanda rushobora kuzambura intwaro M23? ruzakomeza se gufasha uwo mutwe w'abicanyi mu guteza akaduruvayo cyangwa uwo mutwe ushobora guhindukirana Kagame uramutse ubonye ko wagambaniwe na Kagame na FPR ye ?

3.Politiki imbere mu gihugu !

Ingabire-copie-1Mu Rwanda ntawe ucira ntawe umira , abantu bose babaye ibiragi, amashyaka imbere mu gihugu yaraciwe, yewe n’inzego za FPR ntizigaragara , Kagame Paul yabaye umwidishyi wuzuye, ikibazo ni uko uruhu ruzakomeza kuma rukamukanana , mu gihe ataka ngo nibamutabare n’abanyarwanda bagataka ngo nibabatabare ! Ikibazo k’intambara ya Congo cyahumuye amaso y’amahanga kumitegekere ya Kagame, Ese abanyarwanda yagize ibiragi n'abanyabwoba bashobora kumuvugira muri ayo mahanga?

Amahanga yavugaga ko kagame ategekesha igitugu ariko akabyihanganira kuko ngo afite imbaraga zo kuzana umutekano mu Rwanda no mu bihugu by’abaturanyi none amahanga yaguye mu kantu amaze kubona ko za mbaraga za kagame arizo  akoresha muguhungabanya umutekano w'akarere kose n'abanyarwanda ku buryo bw'umwihariko! ubu ikigaragara mu nshuti za Kagame z'abanyamahanga bafatanyije kwica no kwiba zisigaye zitinya kumuvugira ku mugaragaro, izo nshuti ze zizi ko amaherezo Kagame azabazwa ibyaha yakoze zikaba zitangiye gutinya ko nazo zazahamagazwa mu nkiko nk'abafatanyacyaha!

Ibicuruzwa bimwe leta ya Kagame yajyanaga ku isoko birimo : jenoside, amajyambere , ingengabitekerezo ya jenoside … ibigifite abaguzi ku isoko mpuzamahanga. Amashyaka ari hanze y’igihugu n’abantu banyuranye ntiboroheye kagame kandi abanyarwanda bamuhunze bari mu bihugu byose ku isi! Ntabwo umuntu yavuga ko ibya kagame birangiriye aha , abanyarwanda baracyababara ,kiretse biteye akanyabugabo bakamwamagana nk'abandi banyagitugu bose ! kandi uko iminsi ihita niko azajya arushaho kwiheba no kwica abantu benshi! ikintu kigiye kurimbura abanyarwanda n'inzara n'ubukene,ubwo hagahita hashamikiraho n'ibindi bibi byinshi ! Ni uko ingoma z'igitugu zubakiye ku kinyoma zisenya igihugu !

Umwanzuro :

Biragoye kubona umwanzuro umuntu yafata muri iki gihe ibintu birimo bihinduka cyane ; gusa nkaba nakwisabira umuhanzi Kizito akazasubira mu ngazo ye akayikosora gato ; aho kuvuga ko « u Rwanda rwapfuye none rukaba rwarazutse kandi rukaba rutagipfuye », ahubwo akavuga ko « u rwanda rwapfanye na MRND ,ruzukana na FPR none rukaba rugiye gupfana na FPR ! »

Birabe ibyuya ntibibe amaraso !

Ngoga Jean veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
G

FDLR ubundi igizwe n'abacitse kw'icumu ya genocide hutu yakozwe na FPR(mapping report,2010).Aba bantu ntawe
bica,uretse guharabikwa gusa.FPR yabise abaterrorists,bahigwa bukware bazira ubwoko bwabo.Kandi nyamara kagame yitwazaga FDLR kugirango akunde ajye kwiba muli Congo.
None dore ukuli gutangiye kumenyekana. FDLR siyo ili kurwana ubu.FDLR siyo ihigwa ubu.Hali guhigwa les genocidaire bo
muri M23 bashinzwe na Bosco Ntaganda,terminator ,terrorist and a convicted criminal;afashijwe na Kagame,umwicanyi ruherwa.
Rahira ko UKULI KUTAZAMENYEKANA.
Rwarakabije =un genocidaire! kuki atafunzwe cg ngo yicwe?

Répondre
K

Abahanuzi,abasenga,abarebakure berekanye ko ubutegetsi bwa FPR na Kagame buri hafi gukendera ariko bamwe ntibabibona cyangwa ngo babyumve.

Igikenewe ni uguhumuriza abanyarwanda bose nta kuvangura no gukurikiranira hafi imigambi mibisha yose FPR na Kagame n'izindi ntagondwa bashobora gukoresha ngo bongere kumena amaraso menshi
y'abanyarwanda,

imitwe n'amayeri yose bakoresha mugusubiranishamo no kubeshya abantu mukayitangariza abanyarwanda n'amahanga bakiri kare.Bamaneko bazo bose n'abandi bafite imigambi mibi bakamenyeshwa bwangu na
bwangu.

Mwongere mutere akajisho kubuhanuzi nohereje kuri uru rubuga mu kwezi kwa gatatu 2012 kubyerekeye amatora ya Sarkoz n'uko Kagame azaba amerewe mbere ya 30-12-2012.

murakoze kutugezaho amakuru

Répondre
S

Kamaliza ibi uvuze bifite
ishingiro, gusa nuko ubwira intumva.Umunsi mu Rwanda bamaze kumenya no  gukora igikwasi cg urushindano bazakunde bashobore kwitera hejuru y'abazungu.Kagame uretse no kumwumviriza baba banazi
aho ari nibyo ari kurya nibyo akora babishatse buri munota babimubwira kuko technologie aho igeze nuko satellité igeze kurwego rwo gushobora gufotora ikintu cyose gifite byibura cm2 aho cyaba
kiri hose.Kandi ibyo Kagame n'amashumi ye bakoresha birusha uburebure cg ubunini izo cm.Birirwa bakangisha imbunda cg batogotera kuri radio na télévision kandi batazi na matière zikoze ibyo
birirwa  basakurizaho.

Ubundi muri 2010 niho inteko
ishingamategeko (niba nibuka neza) y'u Rwanda yigeze yemeza amafaranga agera kuri miliyoni 280.000.000 frw(nka 350.000 euro)zigenewe buri kwezi ngo kwishyura ibigenewe no kumviriza za téléphone
no gukurikirana uko abantu bandikirana .Wareba ukuntu ubukene bunuma mugihugu abantu babura ayo kwivuza ,abanyeshuri bakabura bourses ukabona barajugunya amafaranga bahohotera uburenganzira
bw'abaturage nkaho bakoze ibibarengera.Ubundi se barinda biyemeza kumviriza abantu ni ki bagikora kikiri ibanga; bakoze neza bakareka guhora badagadwa.Ubundi bazumviriza bageze ryari.Kuba
bakiriho ni isaha y'Imana itaragera ariko amatwi arambwirako yegereje  bagatumurwa.

Répondre