RWANDA: Ngo umujyi wa Kigali umaze kuzuzwamo indaki nyinshi

Publié le par veritas

Ubutabera:Ingabire Umuhoza Victoire Imbere y'Urukiko:: Uwafashe Ifoto: Kubera ingamba zo kubungabunga ibidukikije, ubuyobozi bw'umujyi bwatanze itegeko ryo gucukura icyobo cy'amazi, none ngo ubu byitwa indaki za gisirikari.

Nkuko mubizi, rero mu ri kigari, kutagira icyobo cy'amazi mu rugo bihanwa n'amategeko.Niyo mpamvu buri muntu wese mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije asabwa kugira icyobo kirekire amazi akoresha mu rugo agomba kujyamo.Njye ubwanjye ntuye Kacyiru mu Kanserege, nari narabujijwe amahweho kubera kutagira icyo cyobo, ariko nageze aho ndiyandayanda ndagicukura nubwo bihenze bwose.Mu by'ukuri mu mujyi wa Kigali huzuye ibyobo nk'ibyo.Niba mbeshya munyomoze.

Rero birantangaje mu kanya kuri BBC, aho umushinjacyaha, ngo ku rwego rw'igihugu avuga ngo babonye icyobo kwa Ingabire ngo kandi ni indake, kandi indaki ni ikoreshwa n'abasirikari.Umukozi yabisobanuye neza ati ni icyobo cy'amazi, nta n'icyo basanzemo uretse amazi.Bityo batwara abantu bose bo mu rugo bari barabuze uko bafata.None se Rwanda urajya he koko!!!Abantu bafite ubwenge bakora ibintu n'umwana w'uruhinja atakora !Amayeri n'igitambambuga cyivumbura koko!!!
Ikindi nababwira ni uko kandi ubundi Ingabire nta nzu agira, nta mukodesha rero ucukura icyobo murugo rw'abandi ; gicukurwa na nyiri inzu.
Ubwo rerro ba nyarwandakazi mwese mufite ibyobo by'amazi mubisibe kuko mu gihe gito, murasobanurira abasirikare ko mwacukuye indaki bagombaga kwihishamo aho bari!
Iyo ndebye rero ibiri kubera mu Rwanda njye nsanga ruri mu marembera.Nibareke gupfundapfundika ibinyoma, abantu benshi barabavumbuye!!!

Arikose igihugu kizima , gifite abantu bize gikomeza gikora ibintu nk’iby’abana ! Bagiye gutaburura imva ya Mbonyumutwa n’ijoro, none babuze ibyo babeshyera ingabire , bati twabonyeyo indaki ! Aha nakwibutsa abanyarwanda ku mu gihe cya jenoside mu Rwanda bavugaga ko abatutsi bacukuye ibyobo byo kuzashyiramo abahutu ! Niyo marenga se FPR ishaka gucira abanyarwanda ! Byashoboka gutyo ko umubyeyi nka Ingabire acukura indaki mu rugo rwe ? Ese ahubwo azi n’indaki icyo aricyo ! Inkotanyi ziranze zikomeje gusebya amabyarwanda bo mubwoko bw’abatutsi ko batojwe kubeshya koko !!

None se iyo ndaki Ingabire yari kuyicukura ikazajyamo abasilikare bangahe baruta abakagame !Ese ko njya mbona abantu ngo bajya gusura iyo za Byumba ngo indaki kagame yabagamo , we azagezwa imbere y’inkiko ryari ? Ariko abantu baretse kwisebya, Ingabire si umurwanyi ariko kubera kumuhohotera byabananiye kubona icyo bamushinja ! Hari umunyapolitike w’umunyarwanda wigeze avuga ati inkotanyi muzitondere zishobora gukoresha umwana wawe, umugore wawe n’abakozi bo mu rugo kugira ngo zivugane abantu ! Nta mayeri n’ibinyo byo kwica , nibakomeze bihe amenyo y’abasetsi kuri ino si !

Umusomyi wa Veritas

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
T

Njye nibajije ukuntu uriya mushinjacyaha yamenye ko cyiriya cyobo ari "Indaki", yaba ari umushinjacyaha w'umusirikare? ndabona amaherezo Ingabire barohereza urubanza rwe murukiko rwa
gisirikare!
Abahakana ko Ingabire adakomeye, ngirango ubu batangiye kubibona, umuntu uvugishije u Rwanda amangambure nkaya!!Ntibizoroha!

Répondre