RWANDA: Kagame igikorwa cyo kwamagana no gusebya abatavuga rumwe nawe na raporo ya Loni agikomereje mu Burayi.

Publié le par veritas

 


“…Kagame aho kurwana n’ukuri nashake umuti”

3Nov2010

Bamwe mu bayobozi bakorana na Kagame batoranijwe bazwiho ubuhanga bwo gusebya no kwamagana, bamaze kugera mu Burayi mu rwego rwo kwamagana raporo ya Loni, kumvisha amahanga, impamvu z’ifungwa rya Ingabire ndetse no kugerageza gusebya no kuvuga nabi itsinda ry’abasirikare n’abasiviri bahoze ari inkoramutima za Kagame bamuhunze baherutse gusohora inyandiko bise “Rwanda briefing”.

Iryo tsinda ryaba rigizwe na Senateri Inyumba,Tom Ndahiro,Me Ndayishimiye Bernard, Madame Iyamuremye Regine, Depite Mureshyankwano hamwe na Robert Masozera. Aba bakaba ari abantu batoranyijwe kandi b’inkoramutima za FPR bizeweho ubuhanga bwo gusebya raporo ya Loni, ndetse na Rwanda Briefing yanditswe na Gen Kayumba , Col Karegeya, Maj Dr Rudasingwa na Gerald Gahima.

Ibi bakaba babitangiye nyuma yaho Leta ya Kagame ibonye ko itangiye guta agaciro mu mahanga kandi ikaba ibona ko abanyarwanda benshi bamaze kuyikuraho ikizere kubera amakosa ikomeje gukora. Bityo mu bibazo biyihangayikishije ndetse ibona ko bishobora kuba inkomoko yo guhirima kwa Kagame, izi ntumwa ze zigiye ku kazi gakomeye kuko bagiye gusobanura ibibazo abanyamahanga n’abanyarwanda bamaze kubona ko ari ukuri, muri ibyo bibazo bikomereye cyane politiki ya Kagame harimo ikibazo cya Gen Kayumba, Col Karegeya, Maj Dr Rudasingwa na Gerald Gahima banditse Rwanda Briefing, Ingabire wa FDU Inkingi ufungiye mu Rwanda kubera impamvu za politiki na Raporo ya Loni ishinja abasirikare ba Kagame ibyaha by’intambara ndetse bishobora kwitwa Jenoside, bakoreye impunzi z’abanyarwanda zari muri Kongo.

Mu nyandiko ikinyamakuru Umuvugizi gifite ziturutse mu biro bya ba Ambasaderi b’u Rwanda mu Bubiligi, Denmark hamwe na Suwede, Ubudage hamwe n’Ubufaransa, ryemeza ko k’umurongo w’ibizigwa bazibanda mu gusebya Loni hamwe n’uguharabika ba Gen Kayumba,Col Karegeya, Dr Rudasingwa hamwe na Gahima Gerald.

Undi muntu witaweho cyane n’Ingabire Perezida wa FDU-Inkingi, kuko nyuma yaho afungiwe abantu bakomeje kwamagana kiriya gikorwa kigayitse, bavuga ko bimaze kugaragara ko Kagame akomeje ibikorwa bye bitsindagira igitugu cye, ibi byatumye Leta ikomeza gushaka kwisobanura kw’ifunga rye, igerageza kumvisha amahanga ko afungiye amakosa ye. Ariko abo abibwira bazi u Rwanda neza kandi ntibashobora kwemera ikinyoma babeshywa kuko bazi uburyo bashobora kwibonera ukuri.

Amakuru dufite yemeza ko iri tsinda rigizwe n’abantu batandukanye kandi bose bagiye bahabwa ishingano zitandukanye mu biganiro bazatanga, harimo abagore bavuga ko nabo bari muri Kongo muri icyo gihe bakaba bagomba kwemeza ko byari ngombwa ko abantu bicwa muri icyo gihe kubera ko barwanyaga ingabo zahoze ari iza FPR kandi nazo zikaba zaragombaga kwirwanaho.
Ikindi abanyamategeko nka Bernard bagomba gusobanurira abanyarwanda cyangwa abanyamahanga impanvu ibyo bintu bitakwitwa jenoside kubera imiterere y’intambara yari iriho icyo gihe n’uburyo abasiviri bari bavanze n’interahamwe kimwe n’abasirikare ba Ex FAR, ngo k’uburyo kubavangura byari bigoye.

Harimo kandi Tom Ndahiro, uyu akaba yarifashishijwe kubera uburambe afite mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, kugirango azabashe gusobanurira amahanga ko FPR na Kagame ari abere.
Ikindi cyatumye bamuhitamo nuko ari umuntu w’intyoza, akaba azi kuvuga kandi no gusobanura ibintu bikumvikana, akaba ariyo mpamvu nawe yatoranyijwe kujya muri iri tsinda rishinzwe gusebya no kurwana n’ukuri. Uyu mugabo nubwo atagira akazi kazwi yahawe na FPR, ariko akunda kwitabazwa buri gihe iyo hari ibyo agomba gusobanura byayigoye.

Abandi nka Inyumba bakaba bagiye cyane kuzagira uruhare mu gusebya ba Gen Kayumba na bagenzi be bandikanye Rwanda Briefing, agiye gusobanura ibintu bikomeye cyane aba bagabo ba Rwanda Briefing bashinja FPR, yatoranyijwe kujya muri iri ritsinda kuko azavuga ko ari mu batangiye FPR, kandi nabari banditse Rwanda Briefing baka barakoranye.

Uru rugamba rukomeye Leta ya Kagame irimo irwana rwo kwiregura, abantu benshi babona rukomeye cyane kuko ubu FPR igeze aho itanga amafaranga atagira ingano mu kwisobanura ndetse no kumvisha amahanga ko nta cyaha ifite.

K’urundi ruhande ariko abantu babona ko iri sesagura ry’umutungo wa Leta ugizwe ahanini n’imfashanyo, ritakabaye ngombwa cyane ko FPR ubu irimo kurwana n’ukuri, ishaka kwisobanura ivuguraza uko kuri kuriho kandi kuzwi n’abantu benshi. Bityo abazi politiki ya Leta ya Kagame aho igeze bemeza ko nubwo izi ntumwa zazasobanura gute ntacyakuraho amakosa yakoze kuko adashobora guhindurwa n’amagambo. Ngo abantu benshi bamaze kumenya ibikorwa byayo n’amayeri ikoresha mu gushuka abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.

Ikindi kivugwa nuko bimaze kugaragara ko FPR ifite ubwoba butuma isesagura umutungo wa rubanda utagira ingano nawo uboneka ha Mana, ikindi kandi nuko bimaze kugaragara ko ihangayikishijwe cyane bikomeye n’amabanga yayo kandi akomeye amaze kugenda amenyekana yajyaga ikoresha mu gushuka amahanga n’abatayizi, hagamijwe guhisha amakosa yayo.

Ikindi gihangayikishije abantu benshi bazi amateka y’u Rwanda, n’uko aho kumenya amakosa FPR na Kagame bashinjwa n’abatavuga rumwe nawe, bagenda bagerageza kuyahakana babeshya amahanga n’abanyarwanda, nk’ikimenyetso kigaragaza ko batateguye kuyakosora. Uku gukomeza kurwana n’ukuri kumaze kuba imwe mu ntego zikomeye FPR igenda ishyiramo imbaraga aho kuzishyira muri demokarasi no kubaha uburenganzira bw’ikiremwa-muntu.

Nubwo Kagame agenda hirya no hino atuka abazungu ndetse ko ntacyo bamurusha ko bagomba kureka u Rwanda, cyane abagerageje kumunenga, bagaragaza amafuti ye, ndetse akongeraho ko ba Gen Kayumba na Col Karegeya ari amasazi, useless n’andi magambo agamije gusebanya, abakurikiranira hafi bavuga ko ameze nka “bwa bukana bw’imboga butotsa imbehe”. Bimaze kugaragara ko ibyo avuga ko ntacyo abamurwanya bashobora kumukoraho bitabuza ko arimo atanga amafanga menshi cyane yo kubasebya nyuma y’akayabo katanzwe ko kubica bikananirana.

Nk’uko bigaragazwa n’ubutumire dufite mu Bubiligi inama izaba ku itariki ya 06 Ugushyingo naho muri Denmark inama iteganyijwe kuba kuri 07 Ugushyingo hakaba nindi mu budage hamwe n’ubufaransa nk’uko muri bubisome k’ubutumire bwa za Ambasade buri k’umugereka w’iyi nkuru bwerekana urutonde rwaba Kantano ba FPR bazaba bagize aya matsinda tutashatse kurondora muri iyi nkuru, aba bose bakaba bagomba gutukana bivuye inyuma, dore ko Robert Masozera agomba kuzabatangaho raporo batashye. Ikindi abantu nka ba Senateri Inyumba nabo bagomba gutukana bivuye Inyuma dore ko bakunzwe gutotezwa kubera gucyekwaho gukorana na Gen Kayumba nabagenzi be bakaba bagomba kwiva inyuma kugira ngo nabo babone ubuhumekero.

Abasaza ba basenateri nka Gasamagera nabo bagomba gukora mu ngazo bagatukana kuko ariwo muco usigaye uranga ishaka ryabo baturukamo k’uburyo nta yandi mahitamo atari ugutukana kugira ngo nabo ejo bundi batazabagira nka ba Mutsindashaka. Kimwe n’umukobwa wa Sindikubwabo nawe agomba kwigaragaza kugira ngo hato ejo ubundi Janet Kagame atazamukura k’umugati doreko yagizwe nka agacyingirizo iteka iyo FPR ishaka kurangaza abaturage.

Gasasira

Umuvugizi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article