Rwanda: Madame Victoire Ingabire yahanishijwe itegeko ridasobanutse kandi rinyuranye n'amasezerano mpuzamahanga!

Publié le par veritas

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH305/arton35132-2f132.jpg[Ndlr : Itegeko ridasobanutse , ryateguwe na leta idasobanutse ,rikemezwa n’inteko y’abadepite idasobanutse,rigashyirwa mu bikorwa n’abacamanza badasobanutse. Iryo tegeko riteye ikibazo ni Itegeko No 18/2008 ryo kuwa 23 Nyakanga 2008 rihana ingengabitekerezo ya jenoside.Iryo tegeko ryanenzwe na Ministre Karugarama ari nawe ugomba kubahirisha ko rishyirwa mu bikorwa, aho yavuze ko utahanira umuntu ko yavuze cyangwa ngo umuhanire ko yatekereje, none Umunyamategeko  Me Lan Edwards umwunganizi mu by’amategeko wa Ingabire Victoire Umuhoza, aratangaza ko uwo yunganira adakwiriye guhamwa n’icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo kuko itegeko rigihana ridasobanutse neza kugeza ubu ndetse rikaba ritubarije amategeko mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono].


 

Imbere y’urukiko Umwongereza Me. Edwards wunganira Ingabire, yavuze ko guhamya Ingabire icyaha cyo gupfobya Jenoside bitari ngombwa, ngo kuko u Rwanda rwarenze ku masezerano mpuzamahanga rwashyizeho umukono ku bijyanye n’ubwisanzure bwa muntu mu kuvuga icyo atekereza ku bintu binyuranye mu gihugu.


Avuga kandi ko muri ayo mategeko mu gika cyayo cya kane, hatavugwamo gupfobya Jenoside. Yagize ati “Iryo tegeko rishyirwaho umukono icyo gihe havugwaga Jenoside yo mu Rwanda, ntabwo havugwaga Jenoside yakorewe Abatutsi, murumva ko iryo tegeko riteye urujijo rukomeye.”


Avuga kandi ko ibyo byose urukiko rwabyirengagije nkana, kandi ruzi ko iryo tegeko ridasobanutse neza rugakatira Ingabire igifungo cy’imyaka umunani.


Kuri we asanga uwo yunganira adakwiriye kubizira. Iryo tegeko n’iryo mu 2003, 2008 ndetse n’iryavuguruwe 2012, rihana ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyipfobya.


Yagize ati “Tubabajwe n’uko ari twe turimo kubereka uburyo itegeko ryanyu ridasobanutse, harimo kwivuguruza”. Yongeyeho ko itegeko rishya ryo mu gitabo Nshinjabyaha, mu rurimi rw’Igifaransa n’Icyongereza ridasobanura kimwe ijambo gupfobya JENOSIDE, ngo mu rurimi rw’igifaransa ni “Minimisations simple” ubwaryo ngo ntibihamya umuntu icyaha.


Yavuze ko ijambo Ingabire yavuze ari igitekerezo cye cy’uko abona ibintu, ko atigeze ahakana ko mu Rwanda habaye Jenoside, ndetse ngo ntabwo rigaragaza urwango yari afitiye Abatutsi, ngo n’amahame agenga FDU–Inkingi ntabwo bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.


Urukiko rwasubitse urubanza ruvuga ko ruzasubukurwa kuya 24 Mata 2013 saa mbiri n’igice. Mu bujurire bwa Ingabire mu Rukiko rw’Ikirenga, abunganizi be mu by’amategeko Me Gatera Gashabana na Me Lan Edwards, ni bo bihariye ijambo.


 

Source : igihe.com


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article