Rwanda- M23: Kagame Paul akomeje kwikorera ibibazo bya M23 !

Publié le par veritas

Ingabo-za-Runiga.pngUmuryango w’abibumbye wasinyishije ibihugu 11 n’u Rwanda rurimo amasezera yo kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari. Ayo masezerano yashyizweho umukono ku italiki ya 24/02/2013 Addis Abeba mu gihugu cya Ethiopia. Bidateye kabiri taliki ya 16/03/2013 nibwo abarwanyi ba M23 bo kuruhande rwa Bosco Ntaganda na Runiga bambutse umupaka bahungira mu Rwanda, birukanywe n’ikindi gice cya M23 kiyobowe na Gen Sultani Makenga. Abo barwanyi bahungiye mu Rwanda bayobowe n’abantu bafatiwe ibihano n’umuryango mpuzamahanga kubera ibyaha bakoze.

 

Muri iyi minsi leta y’u Rwanda irimo iha ubuhungiro abo barwanyi ndetse bakaba batangiye kwimurwa bajyanwa kure y’umupaka. Abo barwanyi 718 bayobowe na Col Ngaruye Boudouin bahungiye mu Rwanda taliki 16/03/2013 bamburwa intwaro bafatwa nk’impunzi bakaba bari bacumbikiwe mu murenge wa Mudende aho bari barindiwe umutekano n’ingabo z’u Rwanda.

 

Taliki 01/04/2013, bazindutse burizwa amabisi agomba kubakura aho bari bari bakajyanwa kure y’umupaka wa Congo nk’uko amategeko agenga impunzi abigena. Ngo aba barwanyi bajyanywe mu ntara y’uburasirazuba mu karere ka Ngoma; nk’uko amakuru dukesha  Kigali Today abivuga.

 

Abarwanyi ba M23 bitandukanyije na Gen Makenga bagasanga Runiga wahoze uyubora uyu muwe mu rwego rwa poliki barega Gen Makenga kuba yarahawe amafaranga na Leta ya Congo agashaka kubavanga mu ngabo za Congo (FARDC) kandi ibyo baharaniye batarabigeraho.

 

Ese abarwanyi ba M23 bemerewe kwitwa impunzi ?

 

http://www.kigalitoday.com/IMG/jpg/M23_abasirikare_ba_Runiga-4.jpg

Nk’uko amasezerano yo kugarura umutekano mu karere k’ibiyaga bigari abivuga kandi ayo masezerano akaba yarashyizweho umukono na leta y’u Rwanda , ntabwo abarwanyi ba M23 bagomba guhabwa ubuhungiro ,Dore uko amasezerano yashyizweho umukono abivuga:

 

Ibihugu by’akarere birasabwa ibi bikurikira: "Nta gihugu na kimwe kemerewe gucumbikira cyangwa kurengera kuburyo ubwo aribwo bwose abantu bashinjwa ibyaha by’intambara,ibyaha byibasira inyoko-muntu,ibikorwa bya jenoside cyangwa ibyaha byo guhohotera abantu cyangwa gucumbikira abantu bahawe ibihano n’umuryango w’abibumbye; ahubwo ibyo bihugu bigomba gufatanya mu kugeza imbere y’ubutabera abo bose baregwa ibyo byaha".

 

Aya masezerano agomba kugenzurwa n’umuryango w’abibumbye kugira ngo ukurikirane ishyirwa mu bikorwa ryayo. Aba basilikare ba M23 bararegwa ibyaha byinshi byo guhohotera ikiremwa muntu ndetse abayobozi babo uhereye kuri Runiga wahawe ibihano n’umuryango w’abibumbye, none Kagame Paul yiyemeje kubacumbikira no kubita impunzi za politiki! Hashize imyaka igera kuri 20 impunzi z’abanyarwanda zifatiwe muri Congo zoherezwa bunyago mu Rwanda hatitawe no kureba icyo zahunze, ntabwo Congo yigeze iziha ubuhungiro ngo izigire impunzi za politiki; kandi izo mpunzi z’abanyarwanda zicyurwa ku ngufu inyinshi zigizwe n’abasivili, none u Rwanda rurafata inyeshyamba zirwanya leta ya Congo ikazita impunzi za politiki? Niba ari uko bimeze kuki Congo yo itaha ubuhungiro FDLR ko nayo yahunze ibibazo bya politiki mu Rwanda?

 

Uko biri kose , u Rwanda rukomeje kugaragaza ko ari ikibazo ku mutekano w’akarere k’ibiyaga bigari, mu minsi mike ziriya nyeshyamba za M23 zizasubizwa kurugamba muri Congo zifite irindi zina, ubwo zongere zimare abantu ngo ziri kurengera ubwoko bwazo ! Niba u Rwanda rushaka amahoro muri Congo nirusubize Congo bariya barwayi ba M23 naho ubundi ikibazo cy’umutekano muke muri Congo kizakomeza kujya ku gatwe ka Leta ya FPR na Kagame.

 

 

Ubwanditsi.

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article