RDC: Ni nde ubangamiwe no kuhereza umutwe wa Gisilikare wa ONU muri Congo?
Inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo muri Kivu y’amajyaruguru ziramaganira kure icyemezo cy’umuryango w’abibumbye ONU cyo gushyiraho umutwe w’ingabo wo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri icyo gihugu.
Umuyobozi w’uwo mutwe Bertrand Bisimwa aragira ati : « iki ni cyemezo cy’intambara ONU ifashe aho gushyigikira ibiganiro bya politiki biri kubera mu mujyi wa Kampala muri Uganda ahubwo umuryango w’abibumbye uhisemo gufata icyemezo cyo kurwanya umwe mu baganira mu mpande zombi zihanganye» ubwo yashakaga kuvuga ko ONU ihisemo gushyikira leta ya Congo ikarwanya umutwe wa M23.
Uwo mutwe w’ingabo za ONU (brigade d’intervention) ugomba kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro muburasirazuba bwa Congo ihereye kuri M23 yo ifite igice k’igihugu igenzura, uwo mutwe w’ingabo za ONU uzaba ugizwe n’abasilikare barenga 2500 bagabuyemo imitwe itatu minini :Ingabo zirwanira kubutaka, ingabo zikoresha intwaro ziremereye n’umutwe udasanzwe ushinzwe ubutasi. Ingabo zo mu mutwe ushinzwe ubutasi nizo zizakoresha za ndege zitagira umupilote bita Drones zikazaba zishinzwe kugenzura umupaka w’u Rwanda, Congo na Uganda.
Bityo rero ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri Congo zongererewe ubushobozi , aho kurengera abaturage gusa , zibonye umutwe ufite inshingano zo kugaba ibitero ku mitwe irwanya leta ya Congo ,zikabikora zibyibwirije cyangwa zifasha leta ya Congo. Iki cyemezo cyo gushyiraho uyu mutwe kirakomeye cyane muri ONU kuko aribwo bwa mbere mu mateka ko ingabo z’umuryango w’abibumbye zitabereyeho kurengera abaturage gusa ahubwo zigiye kujya no mu mirwano nyirizina. Iki cyemezo cya ONU kikaba cyarateguwe n’igihugu cy’Ubufaransa gikurikije amasezerano ibihugu 11 harimo n’u Rwanda byashyizeho umukono mu gihugu cya Ethiopia ku italiki ya 24 Gashyantare 2013 yo kugarura amahoro muri Congo.
Ni bande babangamiwe cyane n’iki cyemezo
Nyuma yo gufata icyemezo cyo gushyiraho umutwe wo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo, imiryango n’ibihugu binyuranye byagaragaje uko bibona iki cyemezo. Abaturage ba Congo bashimiye cyane igihugu cy’Ubufaransa kuko cyagaragaje ko kitaye kukababaro k’abaturage ba Congo naho igihugu cy’Amerika kigaragaza ko gifite impungenge ko uwo mutwe wa ONU utazashobora kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro iri muri Congo. Iyo rero usomye izo mpungenge z’Amerika uhita ubona neza ababangamiwe cyane n’ishyirwaho ry’umutwe w’ingabo za ONU ! Aha ntitwasesengura ababangamiwe cyane bose, tugiye kuvuga mo bake !
Igihugu cy’u Rwanda : Iki gihugu kibangamiwe cyane n’ishyirwaho ry’uriya mutwe kuko kurwanya imitwe y’itwaje intwaro muri Congo bisobanura kwirukana ingabo z’u Rwanda kubutaka bwa Congo. Raporo ya ONU igaragaza neza ko imitwe iri muburasirazuba bwa Congo yaremwe n’u Rwanda muri gahunda yo guteza akajagari muri kiriya gihugu bityo rukabyungukiramo rusahura umutungo wacyo no kubonera akazi ingabo nyinshi u Rwanda rufite ruzohereza muri Congo. Niba koko ONU ishoboye kugenzura imipaka bizagora u Rwanda gukomeza gusahura kiriya gihugu cya Congo !
Kuba ONU ariyo yashyizeho umutwe udasanzwe wo kugenzura imipaka y’ibihugu no kurwanya imitwe yitwaje intwaro bizabangamira u Rwanda cyane kuko rudashobora kurwanya ingabo za ONU , kuko mu mategeko agenga ONU, ibihugu 5 bifite ikicaro gihoraho bifite inshingano yo kubahiriza ibyemezo by’umuryango w’abibumbye ; ibyo bikaba bisobanura ko niba ingabo za ONU zinaniwe kugarura umutekano muri Congo kimwe cyangwa se byose muri biriya bihugu bitanu bifite ikicaro gihoraho gishobora gutabara ingabo za ONU ntawundi mwanzuro ufashwe , ibyo rero bivuga ko nk’igihugu cy’Ubufaransa gishobora kohereza ingabo zacyo muri Congo kugira ngo umwanzuro wa ONU wubahirizwe cyane ko icyo gihugu aricyo cyateguye uwo mwanzuro.
Umutwe wa M23 :Uyu mutwe nawo ushobora kubihomberamo cyane , kuko igice ugenzura uzagishyira mu maboko ya leta ya Congo, abanyabyaha b’uwo mutwe bagashyikirizwa ubutabera kandi ingabo zawo nta kizere ko zose zizongera gusubizwa mu ngabo za Congo. Kurwanya uriya mutwe bishobora kugira ingaruka ku Rwanda kuko nirwo rwawuremye , abagize M23 bashobora guhungira mu Rwanda nkuko byagenze ku gice cya Runiga bityo bigatuma amahanga ahana u Rwanda.
Umutwe wa FDLR :Uyu mutwe nawo witwaje intwaro kandi uri muri Congo ; ariko FDLR ishobora kuzabyungukiramo aho kubihomberamo ! FDLR ntirwanya leta ya Congo kandi nta butaka bw’icyo gihugu igenzura. FDLR igizwe n’impunzi zishaka gutaha iwabo mu buryo bw’icyubahiro. Ni ubwo ONU yagize uruhare runini mu iyicwa ry’impunzi z’abanyarwanda muri Congo kuva kera ,Uwo murwango wabokoze mu buryo bwo gukingira ikibaba u Rwanda rwicaga impunzi raporo zose zivuga ubwo bwicanyi zikanyongwa !
Kurwanya FDLR ubu ONU yaba ibikoze ku giti cyayo itari kumwe n’u Rwanda maze ikazirengera ibikorwa bibi byo kwica abana, abasaza, abagore n’abakecuru b’impunzi ngo ni uko banze gusubira mu maboko ya Paul Kagame ubahiga ! Uyu mutwe w’ingabo za ONU ushobora ahubwo kumvikanisha ikibazo cya FDLR kigakemuka binyuze mu mishyikirano na leta y’u Rwanda nk’uko ikibazo cya M23 kizakemuka , niba u Rwanda rwanze kumva ibyifuzo bya FDLR rushobora gufatirwa ibihano , umenya iyi mpamvu ariyo ituma igihugu cy’Amerika gifite impungenge z’uko abitwaje ibirwanisho bose batazashobora kurwanywa !
Iyo igihugu cy’Amerika kivuga ko Brigade d’intervention itazashobora imitwe yose yitwaje ibirwanisho muri Congo kiba kizi icyo kivuga , kiriya gihugu nicyo cyaremye inkotanyi, kizifasha mu mabi yose zakoze kugeza ubu , kizifasha gutera Congo, zirukana Mobutu , zica Kabila noneho u Rwanda rwigarurira uburasirazuba bwa Congo kugira ngo rurimbure impunzi zahahungiye z’abahutu. Amerika ntacyo itahaye u Rwanda kugirango rurimbure izo mpunzi zivugwa ku izina rya FDLR ariko ziracyariho ! None se uyu mutwe wa ONU uzaza kurimbura izi mpunzi gute utari kumwe n’u Rwanda kandi USA yarafashije u Rwanda muri byose ntirubishobore ? Aho niho haturuka impungenge z’abanyamerika !
Singirankabo Emmanuel