RWANDA:ICYUNAMO 2013 : TWIBUKE BOSE, NTA VANGURA IRYO ARI RYO RYOSE.
Kuri iyi tariki ya 06 Mata 2013, birakwiye kongera kwibuka inzirakarengane z'Abanyarwanda BOSE, baba abatutsi, baba abahutu, baba abatwa, zahitanywe n’ubwicanyi ndengakamere bwayogoje u Rwanda mu mwaka w'1994, no mu myaka yakurikiyeho, ubwo bwicanyi bugatikiza abanyarwanda ibihumbi n’ibihumbagiza imbere mu gihugu no mu nkambi z’impunzi, ndetse no mu mashyamba y’igihugu cya Congo.
Nk'uko byanditswe n'abashakashatsi benshi, bimaze kugaragara ko nyirabayazana w'ayo mahano ari we ukomeje guhekura Urwatubyaye, amahanga arebera nk’uko yamye abigenza ; ni we kandi ukomeje gushinyagurira imiryango y'abapfuye, no guhindura buri Munyarwanda mitimibunga, agira ati :"ejo nijye utahiwe kwicwa". Uwo rero nta wundi, ni Perezida Paul Kagame.
Amagufa y’abacu yanikwa mu nzibutso ku nyungu y’ingoma ya FPR-KAGAME.
Ubundi mu muco nyarwanda ndetse n'ahandi ku isi hose iyo umuntu yigendeye habaho imihango y'urupfu, aho umuntu ahabwa umugabane we wa nyuma (imva), iyo mihango kandi ikarangizwa no kwera. Ku baguye mu mahano yagwiririye Abanyarwanda kuva mu mwaka w’1994, ntihabonetse uburyo bw'uko imiryango yabo ibiraburira ngo inaberere kubera ko benshi muri bo barihishahishaga ndetse n'abandi bari mu gihirahiro cy'urwamo n'imiborogo bitasize n'umusozi n'umwe. Muri iyi myaka 19 ishize, ingoma ya FPR yagiye ishyingura bamwe, abandi ikanika imibiri yabo imusozi mu rwego rwo kuyicuruza. Ndabyita kuyicuruza kuko abanyamahanga baza gusura u Rwanda, FPR n'akarimi gasize umunyu ibajyana ahashyizwe ya magufa, ubwo amadisikuru yo gusabiriza akarikoroza, abanyamahanga ubwo bagatangira bakarira ari nako basiga imfashanyo zitubutse.
Ikibabaje kurushaho, aba banyamahanga barizwa n'ayo magufa baruzi bagasa n’abiyibagiza ko Perezida Paul Kagame urimo uyabereka ari umwe mubicanyi ruharwa bakoze iryo shyano. Bareba ayo magufufa bakibagirwa ko i Kibeho hiciwe abantu, Kuri Mahoko hiciwe abantu, i Tingi Tingi hatikiriye imbaga, ku Iwawa no mu magereza atazwi hicirwa abantu, bakibagirwa mapping report n’amahano ya M23, n'ibindi n'ibindi.
FPR rero yifunga za mfashanyo nyamara bene abantu amagufa yanitswe, bo ntihagire ikibageraho ! Ahubwo ikabitura gutemagura intooki zabo, kubarandurira imyaka, no kubasenyera amazu igitaraganya. Ubusanzwe umuntu aho ava akagera, atinya kugumana kureba ndetse no gukora ku murambo. Ndetse mu Rwanda ho, kubera umuco, imihango n'imiziririzo, umuntu wapfuye, umunyarwanda aba amufiteho iyindi shusho mu mutwe we, na none bijyanye cyane cyane n'imyemerere ya buri wese. Ibi byose FPR yarabituvukije. Birababaje rero kubona Perezida Paul Kagame yirengagiza nkana umuco nyarwanda agafata icyemezo cyo kwanika ibisigazwa by'imibiri y'Abapfuye, mu nzibutso, ku marembo ya za Kiliziya. Mbese FPR koko yananiwe gushyingura biriya bisigazwa mu masanduku yabugenewe ? Wasanga bari mu kuri, abemeza ko amaherezo FPR itazakira abazimu b’abantu batabarika yirengeje cyangwa ikanika ku gasi ibisagazwa byabo.
Gucuruza jenoside ni amahano muyandi !
Nyuma y'amahano ya jenoside rero, nkuko twabivuze, FPR yakoze andi mahano yo kwanika ibisigazwa by'imibiri y'abapfuye. Ni amahano kuko umuco wacu ntubyemera. Ni amahano kuko abo bose bishwe kimwe n'ababo bashoboye kurokoka, ntawigeze atanga uburenganzira bwo kuzanika imibiri yabo mu nzibutso ubuziraherezo. Bagombye gushyingurwa mu mva zateguwe neza muri izo nzibutso! Umunyamahanga uzaza akinjizwa aho abantu bashyinguwe, ntibizamubuza gusiga izo mfashanyo atagombye kwerekwa amagufa y'inzirakarane. Ntakindi rero FPR igamije, nta rundi rukundo ifitiye ababuze ababo, uretse guhahamura abahutu yahinduye abicanyi muri rusange, no gutera imbabazi abaterankunga, hagamijwe kwishakira ifaranga ubuziraherezo.
Ubu ukwezi kwa 4 kugeze rero, FPR yiteguye guhahamura isi yose igamije mu byukuri kwibonera indonke. Jonoside y'Abayahudi yararangiye, Jenoside i Darfur yararangiye, kimwe n'izindi zagiye ziba hirya no hino ku isi. Ariko iyi yo mu Rwanda biragaragara ko FPR nta gahunda ifite yo kuyishyingura mu mateka hagamijwe kunga abanyarwanda; ndetse iyo usesenguye neza, usanga n’ibihano byakatiwe abitwa ko bagize uruhare muri jenoside nyarwanda, byari muri gahunda zo kurushaho gutanya no kuryanisha abanyarwanda : nta mahano aruta aya rero, kuko abenshi mu biciwe, indwara n'inzara bibageze ku buce mu cyaro nacyo kititaweho.
Aho kuzana ubwiyunge ,icyunamo cya FPR gikomeza inzangano
Abayobozi ba FPR ari nabo bayobora u Rwanda, aho gufata igihe cy'icyunamo nk’intandaro yo gutsirika burundu amahano yahekuye igihugu hagamijwe ubwiyunge bw’abenegihugu, usanga ahubwo bakoresha bamwe mu baturage mu guhohotera abandi, cyane ababa bategetswe gutaburura amagufa, biganjemo imfungwa : hari abakubitwa, hari abategekwa kunywa amazi yogeje ayo magufa, hari abacunaguzwa ngo kubera ubwicanyi bwa benewabo, hari abakururwa ubugabo n'ibindi bakorerwa bya mfura mbi biherekejwe n'amagambo y'ubwishongozi n’ubushinyaguzi.
Uguhôra kuri ubwo buryo hanyuma ugatangira ubeshya ko uri kuzana ubwiyunge ni ibintu biterekeranye. Mu gihe cy'icyunamo, benshi mu bagize ingo barihisha ngo batajya gutaburura. Abagiyeyo nabo ikaba induru gusa. Ese koko jenoside bakorewe muri 1994 iba igomba gukurikizwa induru? Maze igihe cyo kubibuka kikaba icyo gukuza inzangano hagati y'abahutu n'abatutsi! Ubu umunyarwanda aho ari hose yabaye mitimbunga kubera ko ihagarikwa rya jenoside yo mu 1994 n'ubucunguzi bwa Kagame, we n'intore ze babigize imfashanyigisho basiga utugambo duhogoza abo bihereranye, maze imari ikisukiranya. Ng'uko uko ihagarikwa rya jenoside rikomeza guherekezwa n'ibikorwa by'ubwicanyi, kurigisa abantu kuva 1994 kugeza ubu 2013. None murabona ubwiyunge buzava he?
Kuri iyi ncuro ya 19, umwaka w’2013 wo ni agahebuzo : turibuka ibyabaye muw’1994, tutirengagije amahano Kagame n’amashumi ye bakoze muri CONGO kuva muw’1996. Iyo hakurya hatikirijwe abana b'u Rwanda ndetse n'abakongomani batagira ingano, ariko ikibabaje ni uko ntawe ugomba guhigima ngo yarapfushije, kuko Leta y’u Rwanda ikomeje guhakana ibikorwa gashozantambara byayo muri Congo.
Mubona ubwiyunge buzava he? Iyi ntambara yabaye akarande muri Congo, ubu noneho isize abaturarwanda iheruheru, kubera kubura ubufasha bwaturukaga ku nkunga z’amahanga ubu zahagarikiwe Leta ya Kigali. Intambara iri kuba ubu ni iya kane: 1996 (gukuraho Mobutu no guhiga interahamwe), 1998 (gukuraho Kabila), 2003 (niboneye ubwange imirambo y'Abanyamurenge bayambutsa za Rusizi na Kamembe), 2009 (niyo yabaye ururando kugeza kuri M23) , izo ntambara zose zahitanye inzirakarengane z'abanyarwanda n'abakongomani kandi zose zikeneye ICYUNAMO kitari icya FPR.
UMWANZURO
Ingoma ya FPR-Kagame igomba kwibutswa ko guhagarika jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bidatanga uruhushya n'uburenganzira bwo gukora izindi jenoside haba ku bahutu haba no ku banyekongo. Birakwiye kandi ko ubutegetsi buriho n’amashyirahamwe bukunze kwifashisha mu bushinyaguzi nka Ibuka, basubiza agatima impembero, bakareka buri munyarwanda (ndetse n’umunyekongo) kwibuka no gushyingura abo yiciwe, nta vangura iryo ari ryo ryose. Niyo mpamvu abanyarwanda bashyira mu gaciro kandi baharanira ukuri, basanga hakwiye ibiganiro mpaka ku birebana n'imihango y'ishyingura ry'ibisigazwa by'imibiri y'abantu bose bazize amahano yakorewe mu Rwanda no muri Congo. Birihutirwa kubonera iki kibazo umwanzuro ndakuka kandi waganiriweho na bene guhura n'akaga, dore ko abenshi ari abashavuzwa no kubona amagufa y’ababo yanikwa imusozi cyangwa agacuruzwa na ba Rwabuzisoni bimirije imbere indonke, batitaye ku bumuntu bwarangaga abanyarwanda, u Rwanda rukiri u Rwanda.
Hagati aho, kuri iyi nshuro ya 19 twibuka abazize aya mahano, abanyarwanda bose barangwa n’ubumuntu barasaba bakomeje Leta y'u Rwanda ko yashyira mu bikorwa, mu maguru mashya, ibi bikurikira :
-Gushyingura abasenyeri baguye i Gakurazo muri Kamena 1994, hakurikijwe uko Kiliziya gatulika ibiteganya,
-Kwemera ko hashyingurwa ibisigazwa by'umunyarwanda uwo ari we wese, aho ari hose, hatitawe ku bwoko bwe, bene umuntu bakaba aribo bagena aho aruhukira, bakurikije idini cyangwa imyemerere yabo.
Ndangije nifuriza abanyarwanda ko icyunamo kigiye gutangira cyazababera umwanya wo gutekereza ku mateka ababaje y’igihugu cyacu no guharanira icyatuma inkurikizi z’amahano twanyuzemo ziganzwa n’ubushake bwa benshi bwo kwimakaza ubwiyunge nyakuri bw’abana b’u Rwanda. Twese dukomeze twihangane, cyane cyane abahekuwe n'ubwicanyi bwibasiye abanyarwanda imbere mu gihugu no mu mashyamba ya Congo. Nubwo abicanyi batari bake bakidegembya mu gihe abahekuwe batarabona ubutabera, nimwizere ko iminsi y’abo bagome ibaze : abaharanira impinduramitegekere mu Rwanda ntabwo bituramiye, bazaruhuka ari uko abo bagome bose bavanywe ku butegetsi, bagashyikirizwa inkiko z’u Rwanda cyangwa iz’amahanga.
Mukamwiza Marie
Commissaire wa RDI ushinzwe Imibereho myiza