RWANDA: Leta ya Kagame mu mishyikirano n’umuryango w’umunyemari Kajeguhakwa
Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka muri bamwe mu bakozi ba Perezida Kagame bashinzwe ububanyi n’amahanga, yemeza ko barimo gukora imishyikirano ikomeye n’umuryango w’umunyemari Kajeguhakwa Valens.Nyuma y’ukugira ikiganiro kirambuye na bamwe mubakozi ba Perezida Kagame batashatse kwivuga, badutangarije ko bamaze kugera kure mu bijyanye n’ugukangulira abanyarwanda gutaha banyuze mu nzego za Ambasade zikorera hirya no hino mu mahanga.
Umwe muri abo bakozi yemeza ko bamaze kumvisha benshi mu bahoze batumvikana na Leta ya Kagame bari mu mahanga gutaha, aduha ingero zitadukanye harimo abanyepolitiki batandukanye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali baba mu mahanga.
Muri abo yaduhaye yavuzemo n’umunyemari Kajeguhakwa Valens, bituma ikinyamakuru Umuvugizi gikora iperereza kugira ngo kibagezeho inkuru y’imvaho niba koko uwo munyemari yaba amaze kwiyunga na Leta yakunze kumutoteza ikagera n’aho imwambura imitungo ye.
Umwe mu bayobozi b’ikinyamakuru Umuvugizi kugeza ubu wibereye mu ruzinduko mu bihugu biri k’umugabane waho uwo muryango w’uwo munyemari utuye, yashoboye gukora iperereza ku bivugwa k’ubwiyunge bwaba buri hafi kuba hagati y’uwo munyemari na Leta ya Kagame.
Iperereza twakoze rigamije kubagezaho ukuri ku bivugwa, ryemeza ko uwo munyemari wakunze kujya kw’isonga ryo kurwanya igitugu cyaranze za Leta zitandukanye, yaba amaze kuzinukwa ibya politiki bitewe n’ukuntu yagaragujwe agati nyuma y’uguhunga Leta ya Kagame ageze muri Amerika, k’uburyo banashatse kumugarura mu Rwanda, agakizwa n’ubutabera bwigenga bwa Amerika.
Umwe mu bantu twavuganye nanone yadutangarije ukuntu Leta ya Kagame yafungishije uwo munyemari mu gihe cy’imyaka ibiri, kugeza aho Kagame ashaka kwohereza indege ye bwite ngo acyure uwo munyemari mu gihugu ku ngufu nyuma yo kumwambura utwe, ategetse ubutabera hamwe na privitasation.
Amakuru atugeraho yemeza ko nyuma yaho Leta ya Kigali yumvishije inkundura y’amashyaka arimo kuvuka, batanguranwe no kwegera uwo muryango, kugira ngo bawumvishe ukuntu bagomba kwiyunga kandi n’imishyikirano iri hagati ya bamwe mubagize uwo muryango yaba igeze kure.
Cyakora na none amakuru atugeraho yemeza ko uwo munyemari yaba yarahahamuwe n’ibyamubayeho, bituma y’ifata kugenda wese dore ko aribwo yari akimara kubona ibyangombwa, kugira ngo hato batozongera kumutamaza akabura byose.
Umwe muri abo bakozi b’ inzego za Leta yadutangarije ko umuhungu w’umunyemari Kajeguhakwa yamaze gufata icyemezo cyo gutaha, kugira ngo arebe niba hari icyo yaramira mu mitungo yabo, muri iki gihe Leta ya Kagame igenda isaba imbabazi abo yahemukiye kubera gutinya ko bafatanya na Gen Kayumba hamwe na bagenzi be kurwanya igitugu cyayo.
Umwe mu bahanga twavuganye uri Kigali, yatubwiye ko umuhungu w’umunyemari Kajeguhakwa yaba yaramaze gusesekara I Kigali, adusobanulira kandi ukuntu aya mashyaka arimo kuvuka azatuma Kagame na bagenzi be bisubiraho bakiyunga nabo bari barahemukiye mbere kubera impanvu za politiki, ariko nanone ngo ntibisobanura ko iyo Leta yaba imaze kwisubiraho, dore ko ikangulira abari hanze gutaha ari nako imalira kw’icumu abari mu gihugu n’abandi bacuruzi ikabasubiza kw’isuka ikoresheje ikigo cya Rwanda Revenue cyangwa inkiko.
Johnson