RWANDA: Igihugu cy'Ubuholandi cyahagaritse inkunga cyateraga u Rwanda
Guverinoma y'u Buholandi kuri uyu wa Gatatu yafashe icyemezo cyo guhagarika inkunga yageneraga u Rwanda, mu gihe hari hashize igihe gito bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko na minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda bagerageza kuganira n'Ubuyobozi bw'icyo gihugu ngo iyo nkunga igumeho, nk'uko bitangazwa na Radio Netherlands.
Iyo nkunga yahagaritswe ni iyanyuraga mu ngengo y'imari rusange y'igihugu, ibi bikaba bivuze ko inkunga inyura mu mishinga ya leta y'u Buholandi yo izagumaho.
Kugera mu mpera z'umwaka wa 2008, u Buholandi bukaba bwarageneraga u Rwanda inkunga igera kuri miliyoni 44 z'ama euros buri mwaka yanyuzwaga mu ngengo y'imari (direct budget support) akajya mu nzego zitandukanye, cyane cyane urw'ubutabera. Iyo nkunga ariko yaje guhagarikwa by'agateganyo ubwo Loni yasohoraga raporo yaregaga u Rwanda kuba rwarafashaga Jenerali Laurent Nkunda. Icyo gihe igihugu cya Suède nacyo cyahagaritse inkunga yacyo yacaga mu ngengo y'imari, ariko ikigo SIDA (Swedish International Development Agency) gikomeza imishinga yacyo mu Rwanda.
Iki cyemezo cyo gukuraho inkunga cyafashwe bisabwe n'inteko ishinga amategeko y'u Buholandi bigendeye ku kibazo cy'uburenganzira bwa muntu. Bwana Klaas Dijkhoof wo mu ishyaka VVD yatangaje ko bagize ikibazo ku nzego z'ubutabera z'u Rwanda, ndetse n'uburyo demokarasi na politiki muri rusange byifashe mu Rwanda.
Muri icyo gihe cy'ibiganiro, bamwe mu badepita bakaba baribandaga ku kibazo cya Ingabire Victoire ufungiye mu Rwanda, akaba asanzwe atuye mu Buholandi. Aha ambasaderi Immaculée Uwanyiligira uhagarariye u Rwanda mu Buholandi yari yagize ati "u Buholandi buramutse bushatse kugabanya inkunga bugenera u Rwanda kubera politiki yo kwizirika umukanda bafite twabyumva. Ariko twizeye ko bitazaba kubera Victoire Ingabire, kuko nta kibazo kiri aho (it's a non-issue)."
Depite Dijkhoff kandi yavuze ko n'ubwo abo ku ruhande rw'u Rwanda bari bafite ubushake mu biganiro, ngo byagaragaraga ko basaga nk'abagira bati "nimugumane amafaranga yanyu!"
Aha twabamenyesha ko u Rwanda ataricyo gihugu cyonyine cyakuriweho inkunga, kuko ibindi bihugu nka Sénégal, Bénin na Tanzania nabyo u Buholandi bwiyemeje kudakomeza kubifasha, naho u Burundi na Zambia byo bikomeje kuganirwaho.
Ikindi ni uko uku gukuriraho inkunga ibihugu bitandukanye bizafasha u Buholandi guhangana n'ikibazo cy'ingengo y'imari burimo muri iki gihe, aho amafaranga yasohotse mu gihe gishize aruta ayinjiye mu isanduku ya leta.
(source digital congo/avenir)