RWANDA: INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUGARAGUZWA AGATI

Publié le par veritas

BVictoire Ingabireirababaje ariko kandi birerekana ubutwari bukomeye! Madame Ingabire akomeje kugirirwa ibyafurambi nta mpamvu, njye si numva n'abavuga Bgabgo  wa Cote d'Ivoire bakibagirwa Kagame! Kumva Ingabire ajurira , agatumirwa mu rukiko ngo yumve icyemezo cy'urukiko, umupolisi akamufata akamushyiramo amapingu akamusubiza muri gereza nta mucamanza ugize icyo avuga!
Kubera ubwenge buke bwa Kagame , buriya arimo yumva ko ibikorwa nka biriya bigaragaza ubuhangange bwe , nyamara ahubwo birerekana ububwa bwe, muri make birimo bimwambika ubusa imbere y'abanyarwanda ni amahanga! Iyo nimwe mu mpamvu zatumye ava mu bubirigi atarebye n'izuba bamunyujije muri tunel!
Kagame ha Ingabire amahoro, niba kandi utayamuhaye nawe ntayo uzagira, biriya umukorera birakwambika ubusa kandi birerekana ko nta kiri mu mutwe! harya baba nyabwenge babaga muri FPR bite byanyu , mwiyemeje kuzakomeza kwambikwa ubusa mu maso yabanyarwanda n'amahanga! Reta dusome aya makuru y'igihe ariko tunasaba Ingabire gukomera! Dukurikije uko BBC yabivuze , nta mucamanza wigeze ufata icyemezo ariko hano mu gihe baratubwira ko yongerewe indi minsi 30 ariko ntibavuga uburyo ki byavuzwemo! Birumvikana aba bo mu gihe bagomba kwandika uko intore zibishaka naho ubundi bakubitwa ubuhiri!
 
Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza, Urukiko Rukuru rwa Repubulika rwongeye gufata icyemezo cy’uko Ingabire Victoire akomeza kuburana afunze mu gihe kingana n’indi minsi 30 y’inyongera. Ingabire araregwa gutera inkunga y’amafaranga umutwe w’iterabwoba hagamijwe guhungabanya umutekano mu gihugu, umudendezo wacyo ndetse no gukwirakwiza amacakubiri.

Uyu munsi byari biteganyijwe ko abacamanza bo mu Rukiko Rukuru rwa Kigali basoma umwanzuro w'icyemezo cyo kurekura Victoire Ingabire akaburana ari hanze, cyangwa bakanga ubujurire bwe.

Abacamanza bo mu Rukiko Rukuru bemeranyije n’icyifuzo cy’ubushinjacyaha bwasabaga ko Ingabire yafungwa indi minsi 30 ngo kuko ihagije kugirango hasozwe iperereza riri gukorwa.

Umuvugizi w’Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru, Augustin Nkusi, yagize icyo atangaza nyuma y’ibyemezo byafashwe n’Urukiko. Yagize ati: “Iyi minsi 30 irahagije kugirango abafatanyabikorwa mpuzamahanga bacu bagire icyo bakora ku byo Ibiro by’Ubushinjacyaha bwasabye mu nzira ziciye mu mategeko . Turi gukorana na Guverinoma ya Congo Kinshasa, u Buholandi n’u Busuwisi.”

Nkusi akomeza agira ati: “Uku gukusanya ibimenyetso ni ngombwa kuko tuzi neza ko uregwa, Victoire Ingabire, ubwo yari mu Burayi, yohererezaga abagize umutwe w’inyeshyamba za FDLR amafaranga abicishije kuri Western Union, hagamijwe ko izo nyeshyamba zitera u Rwanda”.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko kuri ubu butegereje kwakira ibyavuye mu isaka ry’inzu ya Victoire Ingabire ryakorewe na Polisi y’u Buholandi mu nzu ze ebyiri ziherereye I Rotterdam mu duce twa Zevenhuizen ndetse na Bilthoven tariki 13 Ukuboza.

Kongerwa kw’igifungo ho iminsi 30 bigendanye n’ingingo y’100 y’Itegeko Rihana Ibyaha mu Rwanda.

ubwanditsi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article