RWANDA: Ku isi yose igisilikare cya Kagame gihana abacamanza batubahirije icyo gishaka!
A
makuru anyuranye avugwa mu Rwanda no kuri BBC ni uko noneho bigiye kumugaragaro ko mu Rwanda ntabutabera buhaba! Murubanza rw'umusilikre Col Mudenge, abacamanza baruciye uko amategeko abibemerera none urwego rwa gisilikare ruhise rubahana! Ubundi mu bihugu bigendera kuri demokarasi kandi bifite abayobozi bazima hari inzego 3 zuzuzanya, urwego nyubahirizategeko, rugizwe n'abayobozi b'ibigihugu, hakaba urwego nshingamategeko , rugizwe n'abadepite, hakaba n'urwego rw'ubutabera , bugizwe n'abacamanza. izo nzego uko ari 3 ziruzuzanya ,ntaghantu rero bavuga urwego rwa gisilikare kuko abasilikare ni imbaraga z'urwego nyubahiriza tegeko , abayobozi bifashisha barengera ubusugire bw'igihugu, none mu Rwanda ho biracuritse, abasilikare nibo bahana abacamanza! Nimwisomere y'inkuru yo mu gihe maze mutubwire aho mubona iki gihugu kigana! ubusanzwe iyo umuntu yemeza ko abacamanza bari babogamye , ufite ipfunwe ajurira urundi rwego, rugakosora ibyo abacamanza ba mbere birengagije! Kuri iki cyemezo cyo guhagarika abacamanza nibajije ari uwuhe mukuru w'igisilikare wafashe icyemezo! Ni Ministre w'ingabo, ni general runaka.... ababikurikiranira hafi muzatubwire naho ubundi mu Rwanda turimo tubona ikinamico ry'ubutegetsi rimeze nk'irya BUSHOMBE na KANKWAZI! nimwisomere namwe! aha tugomba kumva ko ni ubwo ubucamanza bwa gisilikare buba bugizwe n'abasilikare,ntibivuga ko bahagarikwa n'umusilikare uwo ariwe wese akurikije uko abyumva , hari inzego binyura! ni nkuko inkiko za gisivile nazo abacamanza bazo bajya bahagarikwa n'abayobozi ngo ni uko batishimiye uko baciye imanza!
makuru anyuranye avugwa mu Rwanda no kuri BBC ni uko noneho bigiye kumugaragaro ko mu Rwanda ntabutabera buhaba! Murubanza rw'umusilikre Col Mudenge, abacamanza baruciye uko amategeko abibemerera none urwego rwa gisilikare ruhise rubahana! Ubundi mu bihugu bigendera kuri demokarasi kandi bifite abayobozi bazima hari inzego 3 zuzuzanya, urwego nyubahirizategeko, rugizwe n'abayobozi b'ibigihugu, hakaba urwego nshingamategeko , rugizwe n'abadepite, hakaba n'urwego rw'ubutabera , bugizwe n'abacamanza. izo nzego uko ari 3 ziruzuzanya ,ntaghantu rero bavuga urwego rwa gisilikare kuko abasilikare ni imbaraga z'urwego nyubahiriza tegeko , abayobozi bifashisha barengera ubusugire bw'igihugu, none mu Rwanda ho biracuritse, abasilikare nibo bahana abacamanza! Nimwisomere y'inkuru yo mu gihe maze mutubwire aho mubona iki gihugu kigana! ubusanzwe iyo umuntu yemeza ko abacamanza bari babogamye , ufite ipfunwe ajurira urundi rwego, rugakosora ibyo abacamanza ba mbere birengagije! Kuri iki cyemezo cyo guhagarika abacamanza nibajije ari uwuhe mukuru w'igisilikare wafashe icyemezo! Ni Ministre w'ingabo, ni general runaka.... ababikurikiranira hafi muzatubwire naho ubundi mu Rwanda turimo tubona ikinamico ry'ubutegetsi rimeze nk'irya BUSHOMBE na KANKWAZI! nimwisomere namwe! aha tugomba kumva ko ni ubwo ubucamanza bwa gisilikare buba bugizwe n'abasilikare,ntibivuga ko bahagarikwa n'umusilikare uwo ariwe wese akurikije uko abyumva , hari inzego binyura! ni nkuko inkiko za gisivile nazo abacamanza bazo bajya bahagarikwa n'abayobozi ngo ni uko batishimiye uko baciye imanza! Nyuma y’icibwa ry’urubanza rwa Col Mudenge Diogene akagirwa umwere, ubuyobozi bwa gisirikare bwasanze abacamanza baruburanishije barabogamye bituma hafatwa icyemezo cy’uko baba bahagaritswe ku mirimo yabo. Ibi ni ibyatangajwe n’Umuvugizi w’Ingabo, Lt Col Jill Rutaremara, kuri uyu wa Gatatu ubwo yaganiraga na BBC.
Ubwo yasobanuraga ibyakurikiye ukugirwa umwere kwa Col Diogène Mudenge usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibintu Bifitiye Igihugu Akamaro RURA, yagize ati: “Mu by’ukuri amakuru igisirikare gifite ni uko abagiye muri uru rubanza batabaye objective kuko hariho gihamya ibigaragaza byabaye nk'aho hajemo ikintu cyo kubogama ndetse ni nayo mpamvu ubuyobozi bwa gisirikare n’abo bantu bwabafatiye ibyemezo byo kuba bagagaritswe mu kazi.”
Abajijwe niba abacamanza baburanishije urubanza rwa Mudenge bose barabogamye, Rutaremara yasobanuye ko atari bose, anongeraho ko ubushinjacyaha bwa gisirikare buzajuririra ibyemezo byafashwe n’Urukiko.
Colonel Diogène Mudenge utararekuwe n’ubwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwari rwamugize umwere, yatawe muri yombi kuwa Gatandatu tariki 3 Nyakanga 2010. Kuri uwo munsi umuvugizi w'ingabo, Lt Col Jill Rutaremara yatangaje ko yatawe muri yombi ku mpamvu z’imyitwarire mibi ndetse icyo gihe ahita afungirwa mu buroko bwa Military Police i Kanombe. Mu byaha yaregwaga harimo kuba yarahohoteye umworozi witwa Twagirayezu Céléstin, amutera ubwoba amutunga imbunda. Kuri icyo cyaha cyo gutera ubwoba abaturage haje kwiyongeramo icyo gukoresha umutungo wa leta mu nyungu ze.
Ngoga J.

Publicité