RWANDA: Uburyo maneko za Kagame zumviriza amatelefone!
Muri iki gihe uvugana n’umuntu kuri terefone,akakubwira ngo ibyo si ibintu byo kuvugira kuri terefone, kabone n’iyo byaba ari ibintu bisanzwe bitari ubugizi bwa nabi. Ibi bigaragaza uburyo abanyarwanda bafite ubwoba.
Mu icukumbura nakoze kuri iyi mpamvu, nasanze impamvu abantu bagira ubwoba bwo kuganirira kuri terefone, ari uko maneko z’uRwanda ziba zumviriza ibyo abantu baganirira kuri terefone, ndetse bakabasha no gufungura e-mail z’abantu baba bandikirana bakazisoma mbere yuko zigera kuwo ubutumwa bwohorerejwe kandi uwohererejwe ubutumwa ntamenye ko wari uwabusomye.
Ubu burenganzira bukaba bwo kumviriza ibyo abantu bavugana kuri terefone zabo, bukaba bwarashyizweho n’iTEGEKO N° 48/2008 RYO KU WA 09/09/2008 RIGENA IGENZURA RY’ITUMANAHO HAKORESHEJWE IKORANABUHANGA .
Iri tegeko ryasohotse mu igazeti ya Leta No 18 yo kuwa 15/09/2008, abantu benshi ntabwo barizi ndetse ntibazi ko iyo baba baganira kuri terefone, za maneko ziba zibumviriza.
Iritegeko ni itegeko ryasohotse mu mwaka wa 2008 nk’uko nabivuze haruguru, rica mu nteko umutwe w’abadepite ndetse na Sena mu buryo bwihuse, kuburyo abantu batarimenye kugeza n’ubu abenshi bakaba batazi ko hari itegeko ryemerera ba maneko kumviriza ibyo abantu baba bavugana ndetse n’ibyo bandikirana.
Iritegeko kandi niryo tegeko rito cyane kuko rifite ingingo 11 gusa, mu gihe andi mategeko usanga afite ingingo zigera kuri 80 no kuzamuka. Mu ngingo yaryo ya 2, hagira hati
"Igenzura ry’itumanaho hakoreshejwe ikoranabuhanga" : igikorwa cyose cyo kumva, gufata amajwi, kubika, gufindura ubutumwa bwahishwe mu ibanga hakoreshejwe inyuguti cyangwa imibare bizwi gusa na nyirabyo, gukurikirana cyangwa kugenzura mu buryo ubwo ari bwo bwose, amajwi, ihanahana ry‟amakuru nyir‟ubwite atabizi kandi atabitangiye uburenganzira ku buryo budashidikanywaho".
Mu ngingo ya 3 y’iri tegeko, hagira hati "Igenzura ry’itumanaho hakoreshejwe ikoranabuhanga"
Bishingiye ku nyungu z‟umutekano w‟Igihugu, inzego zibishinzwe zemerewe gukora igenzura ry‟itumanaho. Hagenzurwa ihererekanya ry‟ubutumwa n‟amakuru biri mu nzira yo gushyikirizwa abo bigenewe binyuze mu buryo bw‟itumanaho ry‟iya kure, iyo hahinduwe cyangwa hinjiwe mu buryo bukoreshwa mu itumanaho cyangwa mu mikorere yabwo, hasesenguwe cyangwa hagenzuwe amakuru n‟ubutumwa binyujijwemo kugira ngo, byose uko byakabaye cyangwa bimwe mu bibigize, bigezwe ku wundi muntu utari uwo byari bigenewe cyangwa uwabyohereje.
Cyakora muri iri tegeko n’ubwo za maneko ndetse n’abandi bantu ribaha uburenganzira bwo kumviriza abavugana ku materefone yabo, iri tegeko kandi ribuza umuntu wese ufite ubwo burenganzira kumena amabanga y’ibyo yumvise. Ibi ubisanga mu ngingo ya 7 igira iti "Ibuzwa ryo kumena amabanga"
Nta wemerewe gutangaza, ku bo bitagenewe, ibyo yamenye mu kazi akora cyangwa ibyo yashinzwe kurangiza, nk‟uko biteganywa n‟iri tegeko. Umena ibanga ry‟akazi ahanwa hakurikijwe ibiteganywa n‟igitabo cy‟amategeko ahana.
Muri iri tegeko kandi, hategannywa uburyo ushaka kumviriza terefone z’abantu n’ibyo baganira ndetse n’ubutumwa bohererezanya kuri internet, abikora. Ntabwo ari buri wese ufite uburenganzira, ahubwo ushaka kumviriza terefone ndetse no kureba amabanga y’abantu bandikirana kuri internet abisabira uburenganzira.
Ibyo biri mu ngingo ya 4 igira iti "Itangwa ry’icyemezo cyo gukora igenzura ry’itumanaho hakoreshejwe ikoranabuhanga. Umushinjacyaha ubifitiye Ububasha niwe utanga icyemezo cyo gukora igenzura ry‟itumanaho hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Alexis Kadeli ni umuyobozi w’ikinyamakuru Le Reveil, namubajije niba azi ko itegeko ryemerera inzego z’umutekano kumviriza amaterefone y’abantu kanone n’iyo baba batabishaka, ansubiza muri aya magambo. "Iryo tegeko nararyumvise, ariko sinzi iryo ari ryo, ndetse na za e-mail bakaba bazikontorora"
Alexis Kadeli yakomeje avuga ko we asanga iryo tegeko ntacyo rimariye abantu kuko hari uburenganzira iryo tegeko rivutsa abantu kuko ryinjira no mu buzima bwite bw’abantu . "Ntacyo iryo tegeko rimariye abantu, ahubwo usanga ryinjira mu buzima bwite bw’umuntu. Nka e-mail iba irebana n’ubuzima bwite bw’umuntu".
Munyawera Jean ni umunyeshuri urangijekwiga Makerere University mu gihugu cya Uganda, namubajije icyo atekereza ku itegeko ryashyizweho umukono ryemerera za maneko ndetse n’abandi bantu babifitiye uburenganzira kunviriza amaterefone y’abantu, ansubiza ko atari azi ko iryo tegeko ririho.
"Birantunguye cyane, sinari nzi ko iryo tegeko ririho, ariko njye ntekereza ko Leta idakwiye kwinjira mu buzima bw’abantu kuko kuri terefone abantu baba bavugana ibintu bibareba mu buzima bwabo bwite".
Yakomeje agaragaza ko kumviriza amaterefone y’abantu bishobora guteza ibibazo hagati y’abashakanye igihe uwumviriza ayo materefone ameneye ibanga undi muntu, akaba asanga bishobora guteza ingaruka nyinshi zirimo no gutanya abantu bashakanye.
Nelson Gatsimbazi