Rwanda: Kagame Paul agomba guhagarika umubano afitanye n'igihugu cy'Ubwongereza !

Publié le par veritas

oxford.pngBiteye isoni, biteye agahinda, biteye ikimwaro, birababaje kandi biteye kwibaza ! Ubwo Kagame yazaga mu gihugu cy’Ubufaransa mu mwaka w’2011 yakiriwe ku kibuga cy’indege na Ministre w’icyo gihugu, bamunyuza ku itapi itukura igenewe abakuru b’igihugu, nyuma abonana n’intore ze yari yakoranyije nk’ibisanzwe,uruzinduko rwe yarukomeje yakirwa na Sarkozy ari bombi gusa .Kagame Paul yagiranye ikiganiro na televiziyo mpuzamahanga France 24 , abamurwanya nabo bahawe ijambo, barigaragambya barinigura…. Ibyo akaba ariko bigenda muri demokarasi !

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 18/05/2013 Kagame yagiye mu Bwongereza agiye guhabwa igihembo cy’umuyobozi w’igihugu cya Afurika wateje imbere ishoramari muri Afurika , icyo gihembo cyateguwe n’abanyeshuri ba kaminuza ya Oxford kikaba gifite agaciro kangana na miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda. Nyuma y’ako gapfunyika yahawe yagiye kubonana n’intore zirenga ibihumbi bitatu.

Abayobozi ba Kaminuza ya Oxford n’abarimu baho ndetse n’igice kinini cy’abanyeshuri biga muri iryo shuri bitandukanyije n’uruzinduko rwa Kagame mu ishuri ryabo, maze baharira agatsiko k’abanyeshuri bamutumiye kumwakira no kuyobora imihango y’igihembo ; nta muyobozi n’umwe wo mu nzego z’ibanze wagaragaye, nta muyobozi wo mu rwego rw’igihugu wagaragaye ! Nta ndirimbo zubahiriza ibihugu byombi zigeze ziririmbwa (ni bura kumugaragaro), yewe n’intore zamwakiriye ntizibutse ko ari umukuru w’igihugu zakira ngo zimukorere ibyangombwa biranga umukuru w’igihugu ahubwo zashyizeho morale nk’iyo kogeza umukinnyi uri mu marushanwa !

Impamvu u Rwanda rugomba gucana umubano n’ Ubwongereza

Kagame Paul yarasuzuguwe cyane mu gihugu cy’Ubwongereza, amashusho agaragara ku mbuga za interineti, mu binyamakuru kuri television mpuzamahanga, agaragaza agasuzuguro Kagame yakiriwemo, ayo mashusho agaragaza ko ntagaciro na gake Kagame Paul yahawe haba ku giti cye bwite, ku gihugu cy’u Rwanda no kuri Afurika muri rusange.

Umudiplomate wa FPR ukorera mu muryango w’abibumbye ,yabonye ayo mashusho induru ayiha umunwa, abonye uburyo Kagame atinya cyane barimo bamutera amagi aboze, bari kumunyuza mu mase y’indogobe, bari kumutera amacupa y’amazi,abigaragambya bakegera imodoka imutwaye bakayimenaho ifu, abantu biruka hirya no hino bamushakisha bamuvumbura bakavuza induru bamujugunyaho ibyo bafite byose, ndetse rimwe na rimwe ukabonamo akagambane ka polisi y’u bwongereza … ariko ikibabaje cyane ni uko polisi y’u Bwongereza yabonye bikomeye ikanyuza Kagame mu karyango ko mu cyanzu kanyurwamo n’amafarasi maze undi mupolisi agakemera abakongomani n’abanyarwanda bari bamutegereje ngo bamubaze amahano akomeje gukorera abanyarwanda n’abakongomani ko bamunyujije mu gikari maze si ukumutera amagi n’ibitutsi byinshi karahava !

Uyu mu diplomate Nduhungirehe Olivier yikomye umunyarwanda Jonathan Musonera ; nyamara ahubwo njye ndabona yari akwiye kwikoma igihugu cy’u bwongereza ! Igihugu cy’u bwongereza nicyo cyagombaga guha icyubahiro nk’icy’umukuru w’igihugu aho kugishakira kuri  Musonera  cyangwa abakongomani yahekuye ! Rwose uburyo Kagame yakiriwemo n’abatamwemera bwujuje ibyangombwa bijyanye n’ibikorwa bye ! Ni uburenganzira bwabo kwereka Kagame ko atari Imana kandi ko gukingirwa ikibaba kwe, kwica abatavuga rumwe nawe abafungira ubusa, kuvogera Congo akica abantu nk’uwica isazi amaherezo azabibazwa !

Leta y’u Bwongereza yahaye akanya abanyarwanda n’abakongomani ko kwereka isi yose isura nyayo ya Kagame, igitangaje ni uko intore ibihumbi 3 byose Kagame yaje yitwaje nta nimwe yaje kumukingira ikibaba ngo nibura abe arizo batera ariya magi, banazivugirize induru ahubwo zigatererana shebuja ! Kagame yavuze ko ariwe prezida ukunzwe cyane muri Afurika ariko aya mashusho ari kuzenguruka ku isi yose yerekana uko Kagame yakiriwe n’abaturage avuga ko ayobora (abanyarwanda n’abanyafurika) nta wundi mukuru w’igihugu wayifuza !

Niba u Rwanda ari igihugu kihesha agaciro nigicane umubano n’igihugu cy’u Bwongereza cyasuzuguje Kagame kikamunyuza mu Cyanzu kinyurwamo n’amafarasi,bigatuma yakakirwa n’abatamwemera yahekuye cyangwa se Kagame n’abanyarwanda ni bemere ko icyubahiro Kagame Paul yakiranywe mu Bwongereza aricyo kimukwiye , ibindi byose ni amagambo !

Ni mwirebere amashusho agaragaza uko Kagame yakiriwe ari kurebwa n’isi yose, buri wese arifatira umwanzuro ! Mushobora kuyafungunra mukanze ku ishusho cyangwa lien/link:

1.http://youtu.be/BDVtlvd-6Cg

2.http://youtu.be/cuIGp5fh41c

3.http://youtu.be/LioP0DKlYEs

4.http://youtu.be/CP3-UyXmMcI

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A

Kagame Paul = UMUDASEBA = UWARIYE ISONI = Mr Shame

Répondre
K

Nushyira izina ryawe muriyi nteruro
iri hasi(ahari utudomo) ndamenya ko ibyo ivuga aribyo koko!

....................................................ni umuhanga mu ndimi ariko ni Umuhanya! Se umubyara ni Umudirigi, na Nyina niUmwinazi kandi bene wabo bose ni Imihirimbire.

Répondre