Rwanda day london 2013 : Kagame Paul yatewe amagi ! Acishwa mu cyanzu!(update)
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 18 Gicurasi 2013, Kagame Paul yagaragaye ahantu habiri i London mu gihugu cy’ubwongereza. Kagame Paul yagiye muri Said Business School guhabwa igihembo yagenewe n’abanyeshuri biga mu ishuri rya Oxford, icyo gihembo ngo kikaba kigaragaza umuyobozi wateje imbere ishoramari muri Afurika, ikizwi cyo ni uko Kagame yatoranyijwe n’abo banyeshuri bitewe n’abana b’abanyarwanda baryigamo bakoreshejwe mu gukora iryo kinamico ryo kwiyerekana uko atari.Kagame Paul yongeye kugaragara kandi mu cyumba cy’inama cya Troxy aho yakiriwe n’intore yazanye azikuye mu Rwanda ziri kumwe n’izo yohereje mu bihugu by’u Burayi.
Rwanda day n’igihembo cya Kagame byabaye intambara !
Burya gusembera ni bibi koko! Kagame twita intare idatungwa urutoki mu Rwanda yagiye mu gihugu cy’u bwongereza abebera! Abanyarwanda n’abakongomani bakimenya ko Kagame azaza mu Bwongereza batangiye kwitegura uburyo bazamwakira. Kubera ubwoba byatumye abashinzwe urugendo rwe badatangaza aho azaherwa ibihembo cyangwa ngo ahakorere Rwanda day ye; ibyo aribyo byose abiyemeje kwigaragambiza urugendo rwe mu Bwongereza bakomeje kubikurikiranira hafi maze bamuhiga mu mujyi nk’inyamaswa yamaze amatungo!
Paul Kagame yabanje kujya kwakira ingirwa gihembo, maze ahura n’abakongomani ndetse n’abanyarwanda bamwiteguye, polisi y’ubwongereza yakoze ibishoboka byose ngo bamunyuze mu cyanzu aho abantu batamubona birananirana , abigaragambya baje kumuvumbura hafi yaho yagombaga guhabwa ibihembo, maze bamutera amagi aboze, amase n’amacupa arimo amazi (nk’uko mubibona kuri video hejuru). Induru zaravuze , bamwiruka inyuma bafunga inzira zose!
Kagame amaze kugera imbere y’abanyeshuri bamugeneye agapfunyika ko kumuhoza yababwiye ijambo risekeje cyane, yagize ati:” Ni gute abantu banyita umunyagitugu kandi narateje imbere uburezi no kwivuza kugeza kuri 90%?” Yibagiwe kuvuga ko ari nawe perezida ukize ku isi kandi ko afite n’indege ! Yibagiwe ko abana b’abanyeshuri birirwa barira mu Rwanda bakaba barahawe amazina y’ibitutsi (abahanya,imihirimbiri …) ;ninde uyobewe ko uburezi mu Rwanda buteye agahinda , bukaba bwuzuyemo ivangura rikaze no guha abana ubumenyi bucagase? Ni nde se uyobewe ko mitiweli yo kwivuza ijya mu mifuka y’intore abanyarwanda ntibashobore kwivuza kandi baragurishije amatungo yabo ngo batange iyo mitiweli nyamara n’ababyeyi baruhukiye mu bitaro bakaba babifungirwamo kubera kubura ubwishyu? Ibintu nkibyo byo gufungira ababyeyi mu bitaro biba mu Rwanda gusa ku isi yose!
Rwanda day yagaragaye ite?
Nyuma yo guhabwa agapfunyika n’abanyeshuri ngo n’igihembo , Kagame yagiye kubonana n’intore ze zari zimutegerereje mu cyumba cy’inama cya Troxy i Londres. Uko yahingutsaga agatwe mu muhanda niko amajyi n’amacupa yavuzaga ubuhuha abitewe n’abanyarwanda n’abakongomani bamwamaganaga! Amaze kwicara imbere y’intore yashize impumu gato maze atangira kwidoga ! Yagaragaje ko atavugira u Rwanda gusa ko ahubwo avugira Afurika yose. Yavuze ko umwaka w’2012 yawurwanyemo urugamba rukomeye aho yahanganye n’isi yose maze akarutsinda , akaba adakeneye imfashanyo ndetse n’Afurika yose ikaba igomba kuzireka; muri make Kagame yerekanye ko ariwe perezida wenyine ku isi ugiye guca abazungu cyangwa abanyaburayi muri Afurika!
Kagame yakomeje kwibuka amagi abakongomani bamuteye , avuga ko yababajwe n’uko batayarya! Aha rwose Kagame yatekereje nkawa mutwa wavuze ko aramutse abaye Burugumesitiri yajya asogongera kubigage byose byo mu isoko!! Kagame yakomeje kwirata kubakongomani, avuga ko ibyo abo bakongomani bamubaza akorera muri Congo bagombye kubimubarizayo aho kumutegera mu Bwongereza! Aha yashakaga kubumvisha ko akomeje kubicira ababo muri Congo n’ubwo bamwamagana!
N’ubwo intore zidakunze kubaza kuko byose aba ari byiza 100% kuribo, zagaragaje ko zifite impungenge , ko Kagame ashaje cyangwa akagira ikindi kibazo gituma adakomeza kuyobora u Rwanda, imbwa zaba zizibonye; nibwo umwe mu ntore yibukije Kagame ko agomba kuzagwa kubutegetsi kuko ntayindi ntore imuruta bari babona ! Nta kuzuyaza Kagame yasubije iyo ntore ko umwaka w’2017 nugera hafi azaba yaraziboneye igisubizo! Intore zazanye n’aba illuminati baje gukeza Kagame, maze umuzungu umwe afata ijambo, avugana ikiniga kinshi yishimye ngo bitewe n’uko yazengurutse u Rwanda rwose maze akabura umwana n’umwe w’umunyarwanda ushonje (gushinyagura) !! Ko Kagame Paul ari umubyeyi ugaburira abana bose akaba yaraciye inzara mu gihugu! Icyakora intore zari ziteraniye aho zamuhaye amashyi make kandi wabonaga kumaso yazo zitishimye na mba ! Byabaye ngombwa ko baha ijambo umuhinde uvuga neza ikinyarwanda maze ashimira Kagame ko iwabo (mu Rwanda) yahagize mu ijuru ubu Kigali ukaba utayimenya !
(Kuri iyi foto haragaragara uko amagi bateraga Kagame yamenekeraga ku birahure by'inzu yari arimo)
Hari abazungu n’abandi banyamahanga babajije ibibazo byatumye Kagame azinga umunya kuko byamukoze aharyana, bituma yishima mu mutwe! Hari abanyafurika basabye Kagame kuzajya kwigisha abakuru b’ibihugu byabo ibanga ryatumye akora ibitangaza by’amajyambere nk’uko bivugwa mu Rwanda, hari uwamubajije ikizere yaha abanyarwanda kigaragaza niba ibitangaza avuga mu Rwanda yahoze bizahoraho kuko hari n’ibindi bihugu nka Zimbabwe byigeze bica ibikuba ngo byageze ku ijuru none ubu bikaba bigeze aho umwanzi ashaka; hari umuzungu wababjije Kagame uburyo avuga ko abanyarwanda barenga miliyoni yabakuye mu bukene mu gihe we afite akazi kamuhemba neza mu bwongereza kandi akaba yumva akiri umukene; hari umuzungukazi wabajije ikibazo cyarakaje Kagame cyane , aho yifuje kumenya niba u Rwanda rwarageze ku ikoranabuhanga koko cyangwa se niba rwigana ikoranabuhanga ryavumbuwe n’abandi…. Ibi bibazo byose Kagame yabiburiye ibisubizo ahubwo akajya avuga ngo bazabaze intore zimuri imbere!
Rwanda day ntiyabaye umwanya w’ibisubizo!
Kagame Paul n’intore ze zibeshye ko Rwanda day ishobora kuzibera umwanya wo kujijisha abanyamahanga n’abemeragato ko ibintu ari byiza mu Rwanda , nyamara ibibazo bikomereye Kagame ntibivugwaho ngo bisuzumwe , Rwanda day ahubwo iha akanya abamagana politiki mbi ya Kagame gushyira ahagaragara ibibi akomeje gukorera abanyarwanda n’abanyamahanga! Rwanda day itwara umutungo uhambaye, tugereranyije , iyi Rwanda day yo mu bwongereza yatwaye amafaranga angana hafi na miliyoni magatanu na cumi z’amafaranga y’u Rwanda !
Umugabo Jonathan Musonera yahaboneye amajwi menshi cyane kuko yavuzwe kenshi muri Rwanda day ko yatesheje Kagame umutwe , kugeza ubwo Kagame yavuze ko ari umwanzi w’igihugu; byabaye ngombwa gusaba murumana wa Musonera kumwihakana muruhame ariko nawe avuga ko imashini ze mu Rwanda zabuze abahanga bo kuzikora! Kagame rero akaba afite ikibazo gikomeye cyo kuzana demokarasi mu Rwanda kandi uko yatewe amagi i Londres amaherezo niko azayaterwa no mu Rwanda!
Kagame afite ikibazo gikomeye cya Congo, abwira amahanga ko ntaho ahuriye nacyo, ayo mahanga yavuga ko agiye gukubita M23 Kagame Paul akabamba amaboko ngo nibabareke ! M23 se niba ari abacongomani arajya kubavugira ate ntaho ahuriye nabo? Kagame Paul ntashobora kuva muri Congo kuko azi neza ko abasilikare yoherejeyo batashye bakabura icyo bakora akabura n’amafaranga yo kubahemba bamwirenza! Ariko kandi gushaka kuguma yo bishobora kuzamuviramo kuyivamo ku nabi ndetse bikaba byaba n’amaherezo ye !
Ubu Kagame Paul ari gukora ibishoboka byose ngo arimbure impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo, yarazishe bihagije kandi n’ubu akomeje kuzica ariko ntabapfira gushira nta n’ubwo azazirangiza. Mu gihe Kagame Paul bamuteraga amagi mu bwongereza abanyarwanda bari muri Congo batwoherereje ifoto yerekana uburyo abasilikare Kagame yohereje muri Congo mu mutwe wa M23 bari gucengera mu mashyamba ya Congo bakabaga impunzi z’abanyarwanda ! Uwo muperezida ushaka ko abanyarwanda bamwemera ariko abanzi be akaba ari abanyarwanda azashobora kwirukana abanyaburayi muri Afurika ate? (kanda aha urebe iyo foto).
Ushobora kwirukana ikikwirukaho ariko ntushobora kwirukana ikikwirukamo, kuba perezida muzima nka Kagame ajya kubonana n’abanyeshuri mu bihugu by’amahanga akanyuzwa mu cyanzu, kuba nta muyobozi wo murwego rwe abonana nawe kumugaragaro yagiye iyo mu mahanga , birerekana ko Kagame Paul ari mu kato gakomeye !!
Twamwifuriza kwihangana naho ubundi umutima we wazagera aho ugahagarara!
Ubwanditsi !