Rwanda: Umutwe w'abakomando b'inkeragutabara niwo uri gutwika amazu hirya no hino mu gihugu!
Mu Rwanda hakomeje kugaragara ibikorwa by’ubugizi bwa nabi. Muri iki gihe hadutse ubugizi bwa nabi bwo gutwika amazu bukorwa n’umutwe kabuhariwe w'abakomando b’inkeragutabara ; ariko abaturage bakabwirwa ko intandaro y’uwo muriro iterwa n’amashanyarazi cyangwa imyubakire mibi ; abaturage bo barabona ari nk’igihano cy’Imana!
Nta joro ryikera mu Rwanda tutumvise inkuru y’umuntu watewe icyuma, warashwe,wazimiye cyangwa watewe igisasu cya grenade … Inkuru z'abantu bafungwa nabi cyane bahimbiwe ibyaha zo ntizikivugwa kuko bimaze kumenyerwa n’abaturage nk’ubuzima busanzwe. Hari ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorwa kumugaragaro imbonankubone bikozwe n’ubuyobozi bwa FPR/Paul Kagame : nko kurandura imyaka y’abaturage, gusenya amazu ngo ni ayabakene cyangwa ngo yubatse mu buryo budakurikije amategeko, gukona abagabo….Hari ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bukorwa na leta ya Kagame, abatumwe kubukora bagakingirwa ikibaba kuko baba batumwe kubera impamvu za politiki cyangwa iz’ubukungu ; aha twavuga nk’indaya zagiye zicwa kuko zibuza indaya zikora mu mahoteli y’abategetsi n’aya Kagame abakiliya, grenade zagiye ziterwa abaturage mu gihe ikigamijwe aba ari ugufunga cyangwa guhohotera abanyepolitiki batavuga rumwe na Kagame….abakora ibyo bikorwa byose batubwira ko bafashwe ariko bigacira aho abaturage ntibazamenye irengero ryabo !
Ni iki kihishe inyuma y’ibikorwa byo gutwika amazu ?
Amakuru duhabwa n’abazi neza uyu umugambi; batubwira ko igikorwa cyo gutwika amazu gikorwa n’ishami rya gisilikare ry'abakomando b'inkeragutabara (abasilikare bavuye kurugerero), bakaba bagomba gutwika amazu hirya no hino mu gihugu. Amazu agomba kwibasirwa akaba ari amazu y’ubucuruzi, amazu y’ibikorwa rusange ariko y’amashyirahamwe yigenga n' amazu y’abantu ku giti cyabo.
Gutwika ayo mazu biri muri gahunda yo kubahiriza inshingano za leta ya Paul Kagame zo kwambura abantu ibikorwa byabo kugira ngo babifate ku ngufu cyangwa se bisenywe kuko bibangamiye inyungu z’abantu bakomeye bari mu ngoma. Igikorwa cyahereye ku nsengero kugira ngo bateze umwuka mubi mu madini, abayobozi babo basubiranemo , bashinjanye ubugizi bwa nabi leta ibone uko iyivangamo maze ishyireho ubuyobozi bw'ayo madini abandi bari baburimo bagashyirwa k'uruhande. Ikindi kigamijwe mu gutwika insengero kwari ugufata ibibanza zubatseho bazishinja ko zubatse nabi zigateza impanuka z’amashanyarazi!
Iyo gahunda yo gutwika insengero naniyo igamijwe mu gutwika inganda n’amazu y’ubucuruzi mu mijyi kuko abangamira ubucuruzi bukorwa n’ibigo bya Paul Kagame na FPR. Leta yasanze gufata gahunda yo gusenya amazu y’imyidagaduro, amarestora, amazu y’amacumbi, inganda …bibangamiye ibikorwa by’ubucuruzi bya Paul Kagame byakurura umwuka mubi mu gihugu kandi bikaba igisebo mu mahanga ,hafatwa gahunda yo gutwika ayo mazu banyirayo bakamburwa ibibanza byabo kuko bashinjwa kubaka amazu nabi ashobora guteza impanuka cyangwa bagahomba bakava mu bucuruzi bakabuharira abategetsi !
Amazu y’abantu ku giti cyabo nayo aribasiwe kuko biri muri gahunda yo gukenesha ba nyirayo kuko baba batangiye kugira akabaraga mubushobozi bityo bagashobora kunenga no gupinga gahunda za Kagame na FPR; icyo gikorwa cyo gutwika ayo mazu kigenda neza cyane kuko nta muntu numwe utungwa agatoki muri ubwo bugizi bwa nabi ahubwo ba nyir'ibikorwa akaba aribo bitwa indangare! Niyo mpamvu abakomando kabuhariwe batwika ayo mazu babyigishijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rikomeye, bifashisha amashanyarazi kandi kugira ngo bamenye neza aho bazatwika baza bavuga ko bari ku irondo cyangwa bakihindura abakozi ba EWASA! Bakavuga ko baje kureba uko inzu ikingiwe inkongi y'umuriro uturuka ku mashanyarazi cyangwa ko bashinzwe umutekano bikabafasha kugera kubyo bashaka ntawe urabutswe!
Dore ingero z’amazu amaze gutwikwa mu gihe gito cyane! None se umuriro wagiye inama yo kwibasira ibi bikorwa mu gihe kimwe?
1)Ruhango – Kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Gicurasi 2013;muri ishuri rya Byimana, inzu yari yarimuriwemo abanyeshuri b’abahungu baherutse kuva mu iheruka gushya mu kwezi gushize, nayo yafashwe n’inkongi ibyarimo birakongoka ku bw’amahirwe nta mwana wayigutemo.
2) Kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Gicurasi 2013,ahagana saa kumi z’umugoroba , Bar yitwa New Bandal Restaurant iherereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Nyakabanda i ruhande rwa Alpha Palace Hotel yafashwe n’inkongi y’umuriro byinshi birahangirikira.
3) Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2013 mu masaha ya saa cyenda inkongi y’umuriro yibasiye amazu abiri ari mu isentere y’ubucuruzi ya Gahuhwezi iri mu Murenge wa Nyabikeri ho mu Karere ka Nyamasheke, aho ubu ibyangiritse bibarirwa muri Miliyoni 18 gusa hakaba nta muntu n’umwe yahitanye.
4) Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 14 Gashyantare 2013, uruganda rwitwa FAPROBE rwadukiriwe n’inkongi y’umuriro, ariko Polisi y’Igihugu itabarira hafi ihosha iyo nkongi rutaragurumana.
5)Kuwa 21 ukuboza 2012 ,mu mugoroba ahagana saa moya z’ijoro inkongi y’umuriro yangije bikomeye inzu y’imyidagaduro izwi nka Orion Club iri mu mujyi wa Muhanga.
Hari ibindi byinshi byahiye tutababwiye aha kandi gahunda iracyakomeza kuko ibi bikorwa byubahiriza gahunda y’abari kubutegetsi, niyo mpamvu kugeza ubu nta muntu n’umwe uratabwa muri yombi nta n’ubushake iyo leta ifite bwo gukora anketi.
Ubwanditsi