Rwanda: Kagame ntagishoboye kurengera Terminator Bosco Ntaganda, USA nayo isa niri kujijinganya mukumushyikiriza urukiko!

Publié le par veritas

http://umuseke.com/wp-content/uploads/2012/05/Untitled.jpg[ndlr: Amakuru y'uko Terminator Bosco Ntaganda yagaragaye kuri ambasade ya leta Zunze Ubumwe z'Amerika i Kigali akomeje kuvugwaho byinshi; bamwe bibaza uko yaje akagera i kigali nta muntu numwe umurabutswe mu gihe u Rwanda rwavugaga ko yagiye mu mashyamba ya Congo, nyamara ubuyobozi bwa Congo bwo bukemeza ko buzi neza ko ari mu Rwanda, ubu noneho igihugu cy'Amerika kiri kuvuga ko mbere yo kohereza Bosco Ntaganda murukiko mpuzamahanga ruri mu Buhorandi, icyo gihugu kigomba kubanza kubivuganaho n'u Rwanda! Ese aho uyu Bosco Ntaganda ntiyaba afite amabanga akomeye y'Amerika n'u Rwanda none bakaba bafite impungenge ko nagera imbere y'urukiko ashobora kuyamena? Ese aho Ntaganda ntiyaba yashyizwe mu ngando yo kwigishwa uburyo azabeshya imbere y'urukiko? Ikizwi cyo ni uko mbere yo kwishyikiriza Amerika , habaye inama ikomeye cyane ku cyumweru yahuje abayobozi bakuru b'ingabo na FPR, bagafata umwanzuro w'uko agomba kwishyikiriza Amerika. Kagame we byaramuyobeye kuburyo ubu asa nuwahunze u Rwanda!! Bwana Nkuliyingoma Jean Baptiste aratubwira ibimenyetso by'imperuka ku itsindwa rya Kagame!]

Intambara Kagame yashoje mu ntara ya Kivu ashaka kurengera Jenerali Bosiko Ntaganda arayitsinzwe.

Ibimenyetso bya mbere byo gutsindwa  ni iriya raporo ya komisiyo ya LONI yavuze ko leta ya Kagame ariyo iri inyuma y'iyo ntambara. Kagame yatunguwe cyane n'iyo raporo yakozwe mu maguru mashya kandi ubundi ibya LONI bimara imyaka n'imyaka.

Ikindi cyamutunguye gikomeye ni ibihano yahise afatirwa n'ibihugu bisanzwe bimufasha. Kuva yafata ubutegetsi bwabaye ubwa mbere afatirwa ibihano. Agiye kumara igice cy'umwaka abeshya abaturage ko arimo guhesha u Rwanda agaciro ariko ni uburyo bwo kwikura mu isoni.

Ikindi kimenyetso cyerekana ko intambara yashoje yagombaga kuyitsindwa ni ukuba M23 yarafashe umujyi wa Goma amahanga akayibwira kuwuvamo. Ngo babanje kuwusahura ariko bawuvuyemo. Intwaro zo gufata Goma (ndetse na Kongo yose) bari bazifite ariko amahanga yarimo kubavugiriza induru.

Ikimenyetso cya nyuma cyo gutsindwa ni ukuba abarwanyi ba M23 bararwanye hagati yabo. Byatewe nuko uwabayoboraga ariwe Kabarebe yagombye kubihagarika kubera ko biriya bihano leta ya Kagame yahawe. Abasilikare ba M23 babuze urwego rwari rusanzwe rubahuza barashwana. Gutsindwa ni uko bigenda.

Ntaganda yasabye ubuhungiro muri Ambassade y'abanyamerika kuko Kagame ntacyo yamumarira. Udashinga ntabyina. Ahasigaye ubwo abanyarwanda bo muri Kongo bibeshyaga ko Kagame ashobora kubarengera bakigira ishyano mu gihugu uwo Kagame ashaka gusahura ubwo babonye isomo rikomeye. Ntaganda wari umaze imyaka yihishe mu mashyamba ngo yasabye abanyamerika kumushyikiriza urukiko mpuzamahanga, rumwe Kagame yari amaze igihe avuga ko nta gaciro rufite. Niko gutsindwa bigenda.

Nta gahora gahanze. Ibyiza biri imbere, ibimenyetso birimo kwigaragaza. Iyi ntambara isize yambitse ubusa Kagame kuko ubu amahanga yose azi ko ibyo ahakana byose aba abeshya. Ejo babeshyaga ko Ntaganda yerekeje Walikale none uyu munsi ngo yageze muri Ambassade y'abanyamerika i Kigali. Afite se kajugujugu? Ibyago ni ukubeshya ugahita ufatwa ku mugaragaro. Yego mwa gaciro mwe!!!

Ndlr: Iyi Vidéo irashimangira ibyo Nkuliyingoma atubwiye, nimwiyumvira:

Jean-Baptiste Nkuliyingoma

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U

Umwe muri izo za maneko za Kagame twavuganye yabidutangarije muri aya magambo : “Mu mirwano iherutse hagati ya Gen Ntaganda na Col Makenga, Lt Gen Karenzi Karake yavuganaga na Col Makenga hamwe
na Gen Ntaganda umunota ku wundi, kugeza ku wa gatanu mu masaha ya saa 5:30 zo mu gitondo, aho yahamagaye Col Makenga akamutegeka ko bahagarika imirwano, akanamuha amabwiriza yo guhumuriza Gen
Ntaganda n’abasirikare bari kumwe, ko baza mu Rwanda, ko ntacyo bari bubatware, kandi ko bazabakoresha mu minsi iri mbere, ari na bwo Gen Ntaganda yahise yambukira mu Rwanda ari kumwe
n’abasirikare be barimo umu generali umwe hamwe n’aba Colonel bagera kuri batanu ndetse n’izindi ngabo bari bashinzwe kuyobora”.

Répondre