Rwanda-USA: Terminator Bosco Ntaganda avumbuwe mu Rwanda yihishe muri ambasade y'Amerika (USA) !
Ntabwo ushobora gutwika inzu ngo uhishe umwotsi ! Leta ya Congo yavuze ko Bosco Ntaganda yambutse umupaka anyuze ahitwa Kabuhanga ari kumwe n’abasilikare bagera ku 100 kuwa gatandatu taliki ya 16 werurwe 2013. Madame Louise Mushikiwabo, ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yahise atera hejuru avuga ko leta ya Congo ibeshya ikaba yatangaje ibinyoma ko Bosco Ntaganda atigeze akandagiza ikirenge kubutaka bw’u Rwanda, none ubeshya hagati ya Congo n’u Rwanda ahise agaragara ! None kuri uyu mugoroba amakuru yatangajwe na radiyo BBC mu Kinyarwanda aremeza ko Bosco Ntaganda ari i Kigali akaba yahungiye muri ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika !
Leta y’u Rwanda imaze kumenyekana ko ibyo ivuga byose aba ari ibinyoma ; yavuze ko idafasha umutwe wa M23 bidateye kabiri inyeshyamba zigize uwo mutwe aba arizo ziyitamaza zibibwira amahanga. Mu gihe imirwano yari irimbanyije hagati ibice 2 bya M23 byagiranye amakimbirane ashingiye kubuyobozi no kugabana ibyo basahuye mu mujyi wa Goma ; Gen Sultani Makenga yabwiye Bosco Ntaganda ko agiye kumusubiza iwabo mu Rwanda kimwe n’ingabo u Rwanda rwohereje zo kumurwanira , none niko bigenze na Bosco Ntaganda avumbuwe mu Rwanda mugihe babeshyaga ko ari mu mashyamba y’iBirunga ashaka kujya Masisi, igitangaje ni uko avumbuwe muri ambasade y’Amerika !
Ni iki cyateye amacakubiri muri M23 ?
Amakuru dukesha abasilikare ba M23 basigaranye na Makenga avuga ko icyateye amacakubiri muri M23 cyaturutse ku bintu byinshi M23 yasahuye mu mujyi wa Goma,abasilikare bakuru ba M23 bakananirwa kubigabana ; Ubwo byahise bibyara amakimbirane. Kabarebe yahise yohereza General de Brigade IYAMUREMYE na Liyetena Colonel KAGERUKA ngo bajye kunga Bosco Ntaganda na Sultani Makenga ; ibyo kumvikanisha izo nyeshyamba zombi byarananiranye maze intumwa Kabarebe yohereje zirataha.
Ubwo u Rwanda rwahise rufata icyemezo cyo kohereza amakamyo 8 yo gutwara umutungo wose wasahuwe i Goma runatwara n’ububiko bwose (stock) bw’amasasu bwari ahitwa i Bunagana. Kubera ayo makimbirane u Rwanda rwahise rufata gahunda yo gufasha ibice byombi , bakabiha ibikoresha n’abasilikare bangana,ibyo ariko ntibyabujije Ntaganda na Makenga gukomeza amakimbirane, u Rwanda rubonye ko igice cya Makenga gifite ingufu rwahise rukina ikinamico yo kwambutsa abasilikare barwo bari kuruhande rwa Ntaganda maze bahita bahungisha n’abasilikare bakuru bari kumwe na Runiga ba M23 ; ikindi gice gisigaye cya Makenga gisigarana abandi basilikare u Rwanda rwamuhaye bazafasha Sultani Makenga kongera kwigarurira umujyi wa Goma !
Kuba Bosco Ntaganda agaragaye mu Rwanda noneho bikagaragara ko yahungiye muri ambasade ya leta zunze ubumwe z’Amerika , birerekana uruhare rukomeye ibi bihugu byombi (u Rwanda na USA) bifite mu mahano ari kubera muri Congo ! Urwanda n’ Amerika (USA) bigaragaje ko aribyo birengera abicanyi muri kariya karere, byakomeje kuvugwa kenshi n’itangazamakuru ko ibi bihugu bishyigikiye inyeshyamba za M23,ibyo bihugu byombi bikabihakana ariko ikibazo cya Bosco Ntaganda kirabitamaje ! Ikigaragara cyo ni uko n’ibindi bikorwa byose biri gukorwa muri Congo na Sultani Makenga bishyigikiwe n’u Rwanda na Leta zunze ubumwe z’Amerika !
iki kibazo cy'uko Bosco Ntaganda yahungiye muri ambasade y'Amerika kirimo umupango ukomeye: Bosco Ntaganda arashakishwa n'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga CPI, kandi Amerika yanze gushyira umukono kumategeko yemera urwo rukiko kimwe n'u Rwanda , none rero ikibazo abantu bagomba kwibaza ni ukumenya niba Amerika yiyemeje gukingira ikibaba abanyabyaha kabuhariwe bashakishwa n'ubutabera mpuzamahanga!
Uko bizagenda kose , amateka azacira urubanza ibi bihugu mu mahano ari kubera mu karere !
Veritasinfo.fr