Rwanda: Kagame akomeje kohereza ingabo muri Congo, ibyo ntibivugwa kuko ntabwisanzure bw'itangazamakuru buhari !

Publié le par veritas

http://umuseke.com/wp-content/uploads/2013/05/Musoni.jpgKagame Paul arimo yitegura bikomeye kurwana n’ingabo za Loni ziri muri Congo, amakuru dufitiye gihamya avuye mubaturage ba Kivu y’amajyaruguru aratumenyesha ko mu ijoro ry’ejo hashize u Rwanda rwohereje abandi basilikare 1200 muri Congo batwaye ibisasu bya misile 9. mu kwinjira muri Congo izo ngabo za Kagame zigabuyemo ibice 2,batayo imwe yinjiriye mu Rugano,ihingukira ahitwa Runyoni muri Congo , indi batayo inyura ku kirunga cya Gahinga, ihinguka ahitwa kwa Nyiramacibiri bakunze kwita Grakoro;ubwo u Rwanda rukaba rumaze kugeza muri Kivu y’amajyaruguru,mu gice kigenzurwa na M23 ibisasu bya Misile 12.

Amakuru nk’aya ntabwo aritwe tuyazi twenyine, abanyarwanda benshi barayazi ariko bitewe ni uko nta bwisanzure bw’itangazamakuru buri mu gihugu, umunyamakuru wayandika ari mu Rwanda inkotanyi zarara zimuciye umutwe ! Ngizo rero ingaruka zo kuba mu gihugu kidafite ubwisanzure bw’itangazamakuru kuko leta icecekesha abaturage, umutungo wabo ikawukoresha mu bikorwa byo kubica nk’uko ubu biri kugenda muri Congo ntihagire uvuga !

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 3 Gicurasi 2013 isi yose irizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishize hizihizwa umunsi w’itangazamakuru. Umwuga w’itangazamakuru ufatwa nka kimwe mu gipimo kigaragaza uburenganzira bwa muntu mu gihugu. Itangazamakuru kandi rifatwa nk’ubutegetsi bwa kane kuko aho rikora neza rishobora guhindura byinshi mu mitegekere y’igihugu no ku iterambere ry’abagituye.

Kubera imbaraga z’itangazamakuru, ibihugu byinshi byateye imbere biraryubaha cyane kuko rifasha abaturage guhindura imibereho y’ubuzima bwabo ; ibyo bihugu bitanga ubwisanzure bw’itangazamakuru usanga byarakataje muri demokarasi n’iterambere. Ibihugu bifite ubutegetsi bw’igitugu ,usanga bibangamira cyane uburenganzira bw’itangazamakuru, ni muri ibyo bihugu biyoborwa n’igitugu  usangamo abanyamakuru benshi bahohoterwa kubera umwuga wabo,abenshi bagafungwa ndetse bakanicwa.Kuva uyu mwaka  turimo watangira abanyamakuru 19 nibo bamaze kwicwa , 8 muribo bakaba bariciwe mu gihugu cya Siriya kiri mu ntambara !

Ibihugu bitatu bya mbere ku isi mu gutanga ubwisanzure bw’itangazamakuru biri ku mugabane w’Uburayi. Ibyo bihugu ni ibi :

Umwanya

Igihugu

Amanota (kunengwa)

Ikinyuranyo n’umwaka ushize

1.

Finilande

6,38

0 (1)

2.

Ubuholandi

6,48

+1 (3)

3.

Noroveje

6,52

-2  (1)

Ibihugu bitatu bya nyuma ku isi mu kubuza ubwisanzure bw’itangazamakuru ni ibi bikurikira :

Umwanya

Igihugu

Amanota (kunengwa)

Ikinyuranyo n’umwaka ushize

177.

Tukimenistani

79,17

0 (177)

178.

Koreya ya ruguru

83,90

0 (178)

179.

Eritreya

84,83

0 (179)

Ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari byifashe bite ?

http://idata.over-blog.com/4/07/34/76/archive-documents/Gasana-copie-1.pngIyo witegereje urutonde rutangazwa n’umuryango mpuzamahanga w’itangazamakuru, urasanga akarere k’ibiyaga bigari by’Afurika kagifite ibibazo mu guteza imbere ubwisanzure bw’itangazamakuru, iyo bigeze ku gihugu  cy’u Rwanda ho biba agahomamunwa ! Ku isi yose, u Rwanda rurusha ibihugu 9 gusa ubwisanzure mu itangazamakuru, naho muri Afurika u Rwanda rukaba rurusha ibihugu 5 gusa ubwisanzure bw’itangazamakuru, ibyo bihugu ni : 166 Guinée Equatoriale,167 Jibuti,170 Sudani,175 Somaliya na 179 Eritreya.

Mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, u Rwanda ruhagaze nabi cyane mubyerekeranye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru, muri ako karere u Rwanda rufite umwanya wa nyuma nk’uko bigaragara kuri iyi mbonerahamwe :

Umwanya (ku isi)

Igihugu

Amanota (kunengwa)

Ikinyuranyo n’umwaka ushize

70.

Tanzaniya

27,34

-36  (34)

104.

Uganda

31,69

+35 (139)

132.

Burundi

38,02

-2 (130)

142.

RD Congo

41,66

-26 (117)

161.

Rwanda

55,46

-5 (158)

Mu karere kose igihugu cya Uganda nicyo cyateye imbere gusa mu bwisanzure bw’itangazamakuru uyu mwaka kuko cyashoboye kujya imbere y’ibihugu 35 byose !

Ministre Musoni arimo aharanira gufata umwanya wa Eritreya !

Kuri uyu munsi w’itangazamakuru , ministre wa Kagame Paul ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu akaba ari nawe ufite itangazamakuru mu nshingano ze Bwana James Musoni yasohoye itangazo rivugako u Rwanda rushaka ubwisanzure bw’itangazamakuru, ariko iyo witegereje neza ibisobanuro atanga muri iryo tangazo aho asobanura ko itegeko rigenga itangazamakuru rigiye kuvugururwa ; biragaragara ko umwaka w’2014, u Rwanda ruzafata umwanya wa nyuma ku isi ubu ufitwe n’igihugu cya Eritreya !

Bimwe mu bimenyetso bikomeye bigaragaza ko itangazamakuru mu Rwanda rizarushaho kunyongwa ni uko leta ya Paul Kagame ivuga ko itangazamakuru rizishyiriraho urwego rw’ubugenzuzi, akaba ari abanyamakuru ubwabo bazagenzura abandi banyamakuru, birumvikana ko hazashyirwaho urwego rw’abanyamakuru rugizwe n’intore zo gucecekesha abanyamakuru ubutegetsi bwa Kagame budashaka. Kuki se batareka abanyamakuru bagakora umwuga wabo nk’uko bawize, baramuka bakoze ibyaha bagahanwa n’inkiko zisanzwe aho kubategeza intore za FPR na Kagame ngo ni abanyamakuru bagenzurana ?

Agahomamunwa kari muri iryo tegeko rishya ngo ni uko umunyamakuru adafite uburenganzira bwo kugoronzora amakuru bamuhaye ! Aha rwose hagaragaza ko ari ukuniga abanyamakuru, ni iki kizemeza ko umunyamakuru atagoronzoye inkuru yahawe ? Biragaragara ko abanyamakuru batazashaka gupfukiranwa bazajya babashinja kugoronzora amakuru ! Aha birerekana kandi ko umunyamakuru kimwe n’undi muntu wese atazaba afite uburenganzira bwo gusesengura inkuru cyangwa se agategekwa gutangaza  amakuru yahawe n’ubwo yaba yuzuye ibinyoma nk’utagira ubwenge !

Ministre Musoni arabeshya agira ati : «Turashaka ko ikoranabuhanga mu itumanaho rigezweho rihuze abanyarwanda bose ndetse n’Isi. Turifuza guteza imbere itangazamakuru muri iyo nzira ngo rifashe mu kubaka imbere heza h’abanyarwanda bose. » Ninde se uyobewe ko hari imbuga za interineti zabujijwe gusomwa mu Rwanda ngo zirwanya ubutegetsi ! Iryo koranabuhanga avuga mu itangazamakuru ni bwoko ki mu gihe leta  abereye umumotsi yirirwa ifunga imbuga ngo abanyarwanda batamenya amakuru aziriho cyangwa ikohereza intore zayo kwirirwa zirebuza ku mamashini yo mu masomero rusange ngo barebe ibyo abantu basoma ! Bazabeshye abahinde naho ubundi isi yose yarabavumbuye !

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Kagame mushatse mwamureka kuko ubu yahindutse igikenya kiri hafi gupfa.

Mumureke abe agabanya ku ntwaro ze z'imbere mu gihugu yibeshya ko arimo  azoherereza abarwanyi be bo muri Congo, ejo bazazicakira bazihindukize ku Rwanda atagifite n'imwe yo kwitabara.

Akamasa kazamara inka kazivukamo koko, kandi kari hafi kuzimara nyuma  nako kajyane nazo, ubundi abanyarwanda basubirane igihugu cyabo.

Ntibiri kure rwose kuko abaje kumukubita inshuro batangiye kugera mu birindiro byabo. Ubu ashatse yaba agiye kwihisha muri ya ndake yabwiye abanyarwanda ejo bundi.

Répondre