Rwanda: Ishyamba si ryeru mu butegetsi bwa Kagame! Niba Ambasaderi wari gucyura impunzi ahunze, HCR iracyabwiye iki impunzi z'abanyarwanda?

Publié le par veritas

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L421xH270/arton36427-1dc3e.jpg[Ndlr:Ubutegetsi bwa Paul Kagame bukomeje kuba urw'amenyo ku isi yose, nta munsi w'ubusa ushira inkuru ibabaje itavuzwe ku Rwanda. Kuwa gatandatu taliki ya 18 Gicurasi 2013 Kagame Paul yatewe amagi n'amase , ku cyumweru taliki ya 26 Gicurasi 2013 perezida Jakaya Kikwete amusaba gushyikirana na FDLR kugira ngo amahoro agaruke muri Congo, Kagame abura icyo asubiza none n'ambasaderi we wari i Burundi aramutorotse! Nawe se azavuga ko ahunze kuko ari umujenosideri? Uyu kandi abaye umukozi wa kabiri w'ambasade uhunze ubutegetsi bwa Kagame mu gihe kitageze ku mezi 5. Niba se HCR ivuga ko ubuhunzi bugomba kuvaho kubanyarwanda , none ambasaderi wagombaga kubacyura nawe akaba ahunze bivuga iki? Ibi byose biri kuba kuri Kagame birerekana ko ingoma ye itangiye kujegezwa n'ibihe kandi biracyaza!]

 

 

Nyuma y’aho uwari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, Habimana Augustin, ahamagawe mu Rwanda kugeza ubu nta makuru y’aho yaba aherereye.


Amakuru yazindukiye ku mbuga mpuzambaga za internet avuga ko Amb Augustin Habimana yaba yaratorokeye ku kibuga cy’indege cya Bujumbura mbere yo kubanza gusinyisha uwari umwungirije kuri Ambasade i Bujumbura amubwira ko amusigiye imodoka kandi akaba azagaruka kuyifata vuba. Umushoferi watwaraga Ambasaderi Habimana akaba yarasinye nk’umugabo.


Umushoferi yaje gusabwa n’Ambasaderi ko yaca inzira y’ubutaka akajya kumwakira ku kiguga cy’indege i Kanombe, kuwa 22 Gicurasi, ahageze arategereza amaso ahera mu kirere.

Kugeza ubu nta muntu uraca iryera Ambasaderi Habimana mu Rwanda ndetse n’abo bakoranaga muri Ambasade y’u Rwanda i Burundi ntabwo bari bamenya aho yerekeje.


Ku murongo wa telefone IGIHE yaganiriye n’umwe mu bakozi ba Ambasade y’u Rwanda mu Burundi nawe avuga ko nta makuru afite kuri Ambasaderi Habimana, ati “Habimana Augustin yahamagawe kuwa 15 Gicurasi uyu mwaka ngo asubire i Kigali, kuwa 22 nibwo yafashe indege yerekera i Kigali ni yo makuru ye duheruka.”


IGIHE yagerageje kubaza iby’ayo makuru ya Ambasaderi Habimana muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda, ariko ku murongo wa telefone ntibayitaba.


Ambasaderi Habimana Augustin yari ahagarariye u Rwanda mu Burundi kuva mu Ugushyingo 2011.

 

 

Source: igihe.com

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article