Rwanda: FDLR yigishije Mushikiwabo amategeko! igihe cyose umuntu atarakatirwa n'inkiko zitabogamye aba ari umwere!

Publié le par veritas

http://www.therwandan.com/ki/files/2012/12/laforge-bazeye-300x225.jpgKu cyumweru Taliki ya 26 Gicurasi 2013 , imbere y’umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’abibumbye, perezida wa Tanzaniya yagejeje ijambo kubakuru b’ibihugu 11 bari bateraniye mu kanama k’ibihugu byashyize umukoro ku masezerano yo kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo no mu karere k’ibiyaga bigari , Perezida Jikaya Kikwete akaba yaruvuze ko kugira ngo amahoro aboneke mu karere kose umutwe udasanzwe w’ingabo za ONU utabishobora kiretse Kagame Paul agiranye imishyikirano na FDLR, Museveni akagirana imishyikirano na Nalu nk’uko ibihugu byose bisaba perezida Kabila kugirana imishyikirano na M23 kuko ikibazo ari politiki ! Kagame wari muri iyo nama hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu ntacyo yigeze avuga.

Ejo kuwa mbere taliki ya 27 Gicurasi 2013 Madame Mushikiwabo niwe wafashe iya mbere maze avuga ko ibyo gushyikirana na FDLR leta y’u Rwanda itabikozwa ngo kuko ari abajenosideri. Ngo perezida wa Tanzaniya nta soni agira ngo yigize umuvugizi wa FDLR ; uyu mudame Mushikiwabo ntagisubizo yatanze ngo agaragaze uko ikibazo cy’umutekano muke mu karere gikomeje gukururwa na Kagame cyakemuka ! Bitewe ni uko Kagame atatinyuka kuvuga ko azarwana kandi amaze imyaka 19 yica abanyarwanda n’abacongomani ariko agakomeza kuvuga ko FDLR ikiriho yabuze icyo yavuga araceceka.

Uyu munsi kuwa kabiri taliki ya 28 Gicurasi 2013 umuvugizi wa FDLR (Ku ifoto)yavugiye kuri radio ya BBC asubiza ibyo Mushikiwabo yavuze maze ambwibutsa amategeko. Laforge Fils Bazeyi umuvugizi wa FDLR yavuze ko abashinze kandi bakayobora  FDLR aribo Rwarakabije na Ngendahimana ubu batashye mu Rwanda bakaba bakomeye mubutegetsi bwa Kagame kandi bakaba batari abajenosideri. Bazeyi yibukije Mushikiwabo ko igihe Rwarakabije na Ngendahimana bari muri Congo leta  ya Kagame yabitaga abajenosideri, bagera mu Rwanda ubu akaba ari abere , bityo rero n’abandi basigaye muri Congo bo muri FDLR nabo ni abere nk’uko abayobozi babo babayoboraga babaye bo batashye, Laforge yibukije ko nta burenganzira na buke Mushikiwabo afite bwo kwita ingabo za FDLR abajenosideri. Bazeyi kandi yibukije Mushikiwabo amategeko, amubwira ko igihe cyose umuntu aba atarakatirwa n’inkiko ku cyaha akekwaho aba ari umwere, gusa bikaba bidatangaje kuko leta ya Kagame yo ihamya abantu ibyaha bataraburana !! Lafoge Fils Bazeyi umuvugizi wa FDLR yavuze ko ubu abasilikare ba FDLR bari muri Congo barenga 75% bahunze u Rwanda bafite munsi y’imyaka 14, abo Mushikiwabo abita abajenosideri ahereye he ?

Ntabwo Kagame ashobora gutsinda intambara ya FDLR

Aho ibintu bigeze Kagame ari mu kibazo gikomeye cyane ! yamaze imyaka 19 yose ahabwa inkunga ya gisilikare n’igihugu cy’Amerika n’Ubwongereza ; yafashe Congo yose akuraho Mobutu, ariko FDLR ikomeza kubaho, yafashe intara ya Kivu kuva mu 1996 kugeza ubu ariko FDLR iracyahari , ubu aho ibintu bigeze amahanga atangiye gusaba Kagame gushyikirana mu gihe mu bihe byashize nta muntu numwe wari gutinyuka kuvuga icyo kibazo cyo gushyikirana ! Kagame yari guhita amwita umujenosideri nk’uko yabigenje kubafaransa  bagaceceka !

Kagame afite ikibazo gikomeye cyo gusobanura impamvu yishe miliyoni zirenga 5 z’abakongomani yitwaje ko ari guhiga FDLR none nanubu akaba avuga ko  ikiriho mu gihe mu minsi yashize yahoraga abeshya amahanga ngo FDLR yarayirimbuye ! Kagame yihishe mu ngabo za Congo yica impunzi z’abanyarwanda ariko Imana ikinga akaboko zirarokoka ; kagame se yakwica abangana iki kugira ngo FDLR ayirimbure burundu ? Aho ibihe bigeze ntabwo Kagame yashyigura FDLR, ni ubwo amahanga yakwemerera ingabo ze zigakomeza gufata igice zigenzura cya Congo mu izina rya M23 ntabwo yashobora FDLR. Ikigaragara cyo ni uko n’amahanga aho bigeze atashobora kurimbura FDLR kuko ntacyo atakoze ! Baramutse bazanye n’ingufu nyinshi ntabwo babuza FDLR guhunga cyangwa kwihisha ! Bashobora kuyirukana muri Kivu ikajya mu zindi ntara za Congo, ntabwo rero amahanga yakora iryo kosa kuko umutekano waba muke mu karere kose kurushaho, ikindi amahanga amaze kumenya ni uko FDLR igizwe n’impfubyi zahekuwe na Kagame kuburyo iturufu ya jenoside itakirya ! Kwiyamamura kwa Mushikiwabo ntabwo kwatuma umutima wa Kagame utuza kuko ubu ari imbere y’ihurizo rikomeye ! Nizere ko atazabwira FDLR ko nayo izahura n’urukuta nk’urwo yakubise kuri Victoire Ingabire ! Igihe cyo kwishyura ibyo yakoze kirageze , hagowe abakomeza kumwihomaho nka Mushikiwabo ! Icyakora intore zakomeza kumushya ho gato kugira ngo umutima udahagarara !

Hasi aha murabona uko impfubyi za FDLR zibayeho mu mashyamba ya Congo kandi zikaba zikomeje gusenga Imana,aba bose ngo nibo Mushikiwabo Louise ashaka kurimbura:

http://www.youtube.com/watch?v=-8bAK4cE5mI

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J

ariko haricyo nibaza ubu koko FDLR irarwaniriki? irimo iratuma abana bacu basigara inyuma mwiterambere ubu ntibazi aho twe tugeze mubacishiriza inzara na bwaki aho mu mashyamba nta shuri, nta
bitaro, imirire mibi, imiturire mibi ariko nyamara muje mukareba aho tugeze twiyubaka mwakwibaza impamvu mwangirije igihe cyanyu murayo mashyamba nyabuna ndabinginze muze nanjye nkiri muri congo
numvaga urwanda ntahakandagira ariko nagezeyo ndumirwa ubu ndangije secondary ndi muwa 2 university ubu nubuhamya mbahaye kandi nihagira undi uza akareba nawe azabibabwira nyabuneka murekure aho
bana baze bige babeho neza mureke amatiku muterwa nabo bayobozi babahumya amaso babikingaho irebe weho ubwawe ureke imyumvire mike

Répondre
S

bateye imbabazi disi, reba ukuntu basa , bambaye bodaboda. ariko se batashye koko ko abandi batashye bameze neza barazira iki kuguma mu mashyamba ya Congo, nonese amaherezo ni ayahe, abana babo
se buriya bazaba abande?

Répondre