RWANDA: Intore za FPR ziyemeje kugeza iterabwoba mu Burayi no muri Amerika !
Banyarwanda, Banyarwandakazi, nshuti z ‘u Rwanda, tumaze kumenya amakuru yuko Bwana Paul KAGAME azatemberera kumugabane w’ Amerika muminsi micye iri imbere.
Kubera ubwicanyi bwamuranze kuva mubuto bwe , kugeza nuyu munsi, kimwe nishyaka ayoboye rya FPR ; Paul Kagame azi ko aho agiye hose basigaye bamuvugiriza induru.
Niko byamugendekeye ubushize ubwo yari ari muri USA, mu Bubiligi, muri Espagne,…
KAGAME na leta ayoboye, barakora uko bashoboye ngo babuze amahwemo impunzi zahungiye mubihugu by’i Burayi cyangwa muri Amerika, utaretse iziri muri Afurika.
Ntibikiri ibanga, ko gahunda yo kwica impunzi aho ziri, iri muzitaweho cyane niriya leta y’abicanyi.
Nkuko mwabigejejweho mwitangazo ryatanzwe na Dr RUDASINGWA Theogene, nandi matangazo asa nayo yagiye atambuka mbere, murasabwa kujya muvugiriza izo ntore za FPR induru aho zinyuze hose, kuko imigambi yazo ni mibisha.
Nkuko byanagaragaye kandi mu nkuru ya Dr.MUNEZA Maurice Lynda, yasohotse mu binyamakuru bitandukanye byo muri Amerika muntangiriro z’icyi cyumweru, FPR yiyemeje gukoresha ingufu, ubugome n’ubwicanyi mugucecekesha uwariwe wese utayikomeye amashyi, cyangwa wayihunze.
Ni muri urwo rwego, leta ya KAGAME yatangiye gutanga amafaranga, iyaha abanyarwanda bamwe na bamwe (biyita abanyekongo mubyangombwa, ariko mubyukuri babanyarwanda), kugirango babashe gufasha Intore muri uwo mugambi mubisha. Iyo gahunda yo gushakisha ibyangombwa by’ubuhunzi mu bihugu by’i Burayi n’Amerika yakozwe na leta ya kagame Paul kugirango babone uko bohereza za maneko zabo n’abicanyi babo (intore) mu bwenegihugu bw’abakongomani kugirango babone uko biyoberanya maze babone uko bakora ibikorwa bibi byabo byo kwica abanenga ub utegetsi bwa Kagame cyangwa se bakajya baza kumwakira mu myigaragambyo myinshi bagaragaza ko ngo ari abakongomani bashyigikiye Kagame kugirango baburizemo ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya raporo mapping ku iyicwa ry’impunzi z’abahutu muri Kongo !
Nkuko byavuzwe mu binyamakuru bitandukanye, ubu uwo mutwe w’iterabwoba rya kagame umaze gushinga ibirindiro mu Bwongereza , ubu ahagezweho, hakaba ari i Chicago, aho Perezida azatemberera muminsi iri imbere. KAGAME azi neza miyoni z’abakongomani yatikije, kandi nubungubu akibica ; akaba agenda yidegembya ntacyo atinya. Azi neza ko abanyekongo, abanyarwanda, ndetse n’abandi baharanira uburenganzira bwa muntu batazabura guhaguruka, bakamwamagana, bakamuvugiriza induru, nkuko wavugiriza undi mwicanyi wese induru.
Ibyo byatumye atangira gufata amafaranga yagatunze abanyarwanda, bari kwicira isazi mu jisho, atangira kuyanyanyagiza muri abo banyarwanda biyita abanyekongo, nintore ze, batuye Altanta, Dallas-Houston, San Antonio, Indiana, nahandi. Akaba kandi yitegura gukoresha umutungo w’igihugu, azana izindi ntore zivuye mu Rwanda, ngo yerekane ko ashyigikiwe.
Ikigamijwe si ukwereka KAGAME ko bamushyigikiye gusa, nkuko amakuru dufitiye gihamya abyemeza, ahubwo ni ukurwana, gutera akavuyo, no kwica abahunze ubutegetsi bwa Kagame kandi batamwemera!(ifoto mubona aha irerekana imyitozo y'intore mu bikorwa by'ubugome).
Tukaba tubamenyesha ko, twamaze kubimenyesha inzego z’umutekano zibihugu bibishinzwe, kuburyo uzirahira akazana akaduruvayo azabihanirwa n’amategeko.
Tubaye tuburiye abo banyarwanda bene wacu, biyemeje gufatanya na SEKIBI Gen. KAGAME Paul na FPR ye, ko uzabifatirwamo cyane cyane abiyita impunzi, ko bishobora kubaviramo kwamburwa ibyangombwa bagenderaho. Twamenye ko Marie Glace RUZINDANA ariwe ushinzwe igikorwa cyo gukoranya izo ntore zose zifite ibyangombwa by’ubuhunzi mu bwenegihugu bw’abakongomani mu gihugu cya CANADA, akaba arimo asaba Kagame kumwoherereza amafaranga yo gukoranya izo ntore ngo zikore akazi ko kuzarwanirira Kagame , hakaba hari andi mazina y’intore zibiri inyuma nayo yamaze gutangwa mubiro bibishinzwe, zaba ari inzego z’umutekano za USA cyangwa iza CANADA.
Turasaba abanyarwanda, abanyekongo ndetse n’abandi baharanira amahoro nubutabera mu Rwanda, ko bajya batanga amakuru bafite, ajyanye n’abashaka guhungabanya umutekano w’impunzi. Kuko bavuga ko uhishira umurozi akakumaraho abana.
TWESE HAMWE DUSHIRE UBWOBA TWAMAGANE IKIBI.
Bikorewe i Chicago, kuwa 14.05.2011
Eng. MUGISHA Fred, MSc.