FPR IGEZE IGIHE CYO KWIBAZA NO KWISUBIZA. Munyangaju Edmond.(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

 

FPR IGEZE IGIHE CYO KWIBAZA NO KWISUBIZA

 

Mu myaka ishize, ubwo umuhanzi Masabo Nyangezi yasohokaga mu buroko, yashyize ahagaragara indirimbo nyinshi zerekana ko iyo myaka y’akarengane atayipfushije ubusa. Ahubwo yafashe umwanya azirikana ku buzima bwa muntu n’ubw’igihugu cye. Imwe muri izo ndirimbo yayise “Ibaze wisubize”. Avugamo ibihe binyuranye umuntu ageramo akaba yari akwiye kwibaza akisubiza:

-Iyo ugeze aho umwana arira nyina ntiyumve,

-Iyo wumva ibivugwa n’ibikorwa ukinumira ngo ntibikureba,

-Iyo ugeze aho ubona ko ukuri kwawe kuruta byose...

UBA UGEZE IGIHE NGO WIBAZE WISUBIZE.

 

Ku muntu ureba ibibera mu Rwanda uyu munsi, yakwibaza niba iki gihe kitarageze kuri FPR, ikibazo kikaba kumenya niba ijya yibaza. Bigaragaye ko ijya ikora uyu mwitozo, umuntu yakwibaza niba ijya yisubiza.

 

1. Ibijya gucika bica amarenga: Abapadiri babiri bavuga “amafuti n’impuha” bagiye gutuma FPR ita imyenda ikiruka ku musozi.

 

Kuva aho imbuga ya internet www.leprophete.fr ihereye Abanyarwanda urubuga rwo kwinigura no kujya impaka nta mbunda, mu Rwanda igikuba cyaracitse. Abapadiri barushinze nta munsi uhita leta itabatangajeho agashya mu birego: kurwanya gahunda zayo, kubiba amacakubiri, gupfobya jenoside, gusahura umutungo, kubangamira amajyambere n’ibindi. Kimwe mu byo bazira ngo ni impuha birirwa bakwiza ngo mu Rwanda hari akarengane, nyamara ngo mu by’ukuri hari amahoro asesuye.

 

Ubusanzwe, iyo umuntu avuga impuha uramureka agahinduka nayubu mu maso ya bose, kuko biba bigaragara ko ari impuha. Urugero: umuntu yanditse inkuru ivuga ko ku baministri n’abanyamabanga ba leta 22 bagize guverinoma y’u Rwanda ¾ ari abazungu, nta wata igihe amusubiza. Biba bigaragarira bose ko mu bwonko bwe atari hazima. Uko byifashe rero hagati ya guverinoma ya Kigali n’aba bapadiri bigaragaza ko bayikoze ku nyama. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru kibogamiye kuri leta www.igihe.com , ngo abaturage b’uturere twa Rusizi na Nyamasheke baherutse guterana biga ikibazo cy’aba bapadiri. Bukeye bwaho, Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu na we ngo yabonanye n’abepiskopi baganira kuri iki kibazo.

Niba ibyandikwa kuri leprophete.fr ari ibinyoma nyamara guverinoma igakoranya abaturage b’uturere tubiri hamwe,bwacya igateranya abasenyeri...hagamijwe kwiga ku “mpuha”...ikibazo cyaba kirushijeho gukomera kuko byaba bisobanura ko Abanyarwanda na leta yabo ari inkorabusa. Ariko niba ibyandikwa n’ikinyamakuru leprophete ari ukuri, n’inama z’isi yose ntacyo zabikoraho kuko guca mu ziko ntigushye.

 

2. FPR mu gushakisha amaboko ni “ngeso yanga ababo”.

 

Abazi Igisigo cy’umubiri (cyahoze mu gitabo cy’uwa gatanu w’amashuri abanza) kiragira kiti :

Ese umpoye iki ruhu rwanjye

Amambere ko twajyanye i Nyabitare

Watanyuka nkagutera ikiremo.

Gusaba uwo munganya ububabare,

Ni uguta irembo ugaca mu cyanzu.

Inzoga ya ngeso yanga ababo

Aho kuyivumba nzayinywa hambavu”.

 

Aho inkubiri y’iri tangazamakuru rishya itangiye guhuhana umuvumba, FPR yiyunguye umugambi wo gushaka amaboko ngo yo kurwanya imbuga za internet zirirwa ziyisebya. Ibi nta gitangaza kirimo. Gusa ni byiza kureba amatsinda y’abantu FPR yitabaje. Aba mbere babaye abanyeshuri bo muri KIST, babisabwe tariki 19 werurwe 2011 binyujijwe mu kiganiro cyatanzwe na ba ambasaderi James Kimonyo na Amandin Rugira. Nyamara ubwo aba bana basabwaga uyu muganda, ni bwo bo na bagenzi babo bari bamaze gufungirwa udufaranga tw’inguzanyo Leta yabahaga ngo tubafasha kwiga. Aha FPR yagaragaje ubuswa mu kujya kwaka imfashanyo imbabare.

 

Ejobundi tariki ya 7 mata 2011, ubwo twibukaga ku ncuro ya 17 jenoside yakorewe Abatutsi, FPR yibeshye ubwa kabiri. Umuyobozi wa IBUKA, aho kuvuga imibereho n’ibyifuzo by’abo ahagarariye, yibanze ku gusaba abarokotse umuganda ngo mu kurwanya imbuga za internet zivuga nabi leta y’u Rwanda. Abarokotse twari twiteze ko avuga ibibazo by’abatuye nabi, abo amazu yenda kugwira, abataragerwaho na mutuelle, umutekano wacu...ashwi da!

Nk’uko nta ngoma idakiza, FPR na yo ifite abatari bake yakijije, nyamara si bo yitabaza iyo bikomeye. Ikintera kwibaza ni uko mu gushakisha umuganda iteka FPR iwushakira ku bo yateje ibibazo. Mu gihe abanyeshuri bihondaga hasi kubera isereri n’inzara batewe no kubura udufaranga leta yari isanzwe ibagenera, ni bwo FPR yibutse kubitabaza. Mu gihe abarokotse jenoside bijujuta ku mugaragaro ko FPR ibacuruza mu nyungu zayo bwite (Kamali Jean yarabyanditse ku rubuga leprophete.fr) igisubizo cya FPR cyabaye kubasaba ngo bayirwaneho. “Gusaba uwo munganya ububabare, ni uguta irembo ugaca mu cyanzu”.

 

Ikibazo FPR ishobora kuba ifite ni ukutagira incuti z’ukuri. Ibi bishobora gutangaza ubyibajije bwa mbere, ariko ni cyo gisobanura impamvu yihutira kwiyambaza abari mu bibazo kandi ifitemo uruhare rugaragara. Ushaka kugenzura ibi azarebe lisiti y’abarwanashyaka batangiye FPR, agende yandika inyuma ya buri wese aho ari ubu. Kuva kuri ba Jacques Bihozagara waciriwe mu Bugesera kugera kuri ba Kayumba wahinduwe ruvumwa unyuze kuri ba Rujugiro utangiye gufatirwa imitungo, urutonde ni rurerure. Imikorere ya FPR ntiyemerera kugira abarwanashyaka barambye. Ngiyo impamvu yitabaza abo yateje ibibazo. Ng’uko uko wa musozo wa cya gisigo uyuzurizwaho ngo “Inzoga ya ngeso yanga ababo, aho kuyivumba nzayinywa hambavu”. Ni ukuvuga ngo umuntu wanga abitwa ko ari abe, aba ari umugome wo kwirindwa. Gusangira na we bikugwiririye wabikora (kunywa hambavu) ariko ntukabyikururire (kuvumba).

 

3. Itangazamakuru rihuzagurika.

 

Muri iyi ntambara, hari ikindi gice cy’abambari FPR yitabaje ngo ihangane n’abayinenga. Iryo ni itangazamakuru. Ikibabaje, ni uko abo yitabaje bagaragaza ubushobozi buke cyane muri uwo mwuga ku buryo nshidikanya ko nta nkunga bayitera. Umuhanuzi Amosi yigeze guhanurira umuryango w’Imana ko ibyo wishingikirije byose nta cyo bimaze, maze abivuga azimiza muri aya magambo: “Ni nk’umuntu uhunze intare hanyuma agahura n’indi nyamanswa y’inkazi. Yagera iwe akishingikiriza ku rukuta ni uko inzoka ikamurya” (Am 5,19). Amaherezo na FPR ni ko bizayigendekera.

 

Tom Ndahiro. Uyu yinjiye mu kibuga ngo azanyemo ubunararibonye n’ubuhanga buhanitse azwiho mu gusesengura inyandiko. Ntawe utibeshya, n’intore iracikwa igahusha. Gusa na none intore yirinda guhusha umudiho wa mbere kuko ari wo ufungura ibirori. Tom rero yahushije umudiho wa mbere. Yarabanje yibeshya ku bo yasesenguraga, agaragaza atyo ko atazi no kwandukura amazina yabo. Ibyo byatumye twibaza kuri bwa bunararibonye bwe badukangishaga. Aho yaje kubirundurira ni uko yananiwe gusubiza abapadiri banenga FPR agahitamo gutuka Yezu ngo ni umuhanuzi w’abajenosideri. Uretse n’abemera, n’abahakanyi twabonye ko ahuzagurika. Icyo abantu baba biteze ku inararibonye si ukuvuga ibyo ibonye, ni ukubona ibyo ivuga. Iki ni cyo cyananiye Tom. Twari tumwitezeho kubona ibyo abwira abasomyi, dutungurwa arimo ababwira ibyo abonye ibi bita mu gifaransa “n’importe quoi”!

 

IGIHE.COM. Ikindi kinyamakuru cyigaragaje cyane muri uru rugamba rwo gutabara FPR ni Igihe.com. Sinasesengura inyandiko zacyo zose, ndibanda kuri ebyiri gusa.

Iya mbere ngarukaho ni iyasohotse ku rubuga leprophete.fr tariki ya 12 gicurasi 2011 yitwa: Rusizi:Uretse amacakubiri yabarangaga,abapadiri 2 bandikira leprophete banavugwaho kurya utwa rubanda. Iyi nyandiko igaragaza ubuswa burenze no guhubuka mu magambo. Ndagerageza kwandukura amwe mu magambo yabo nshingiraho mbanenga:

1. “Kuri ubu aba bapadiri babarizwa ku butaka bw’igihugu cy’u Bufaransa”: Mu itangazamakuru, ni ubujiji kwandika ku muntu cyangwa ku kintu, ukagaragaza ubwawe ko utakizi na gato. Bisaba ubwenge bungana bute ngo Shaba Eric Bill wanditse iriya nyandiko amenye ko padiri Fortunatus atabarizwa mu Bufaransa? Byari bihagije gusoma umwirondoro we kuri leprophete.fr. Ndetse no ku muhero wa buri nyandiko ye, Fortunatus ashyiraho telefoni ze. Njye nibwira ko umunyamakuru utazi ko 0039 ari telefoni yo mu Butaliyani aba afite ubuswa butanwemerera kugira icyo atangariza abandi.

 

2. “Mu itangazo ryamagana aba abapadiri riherutse gushyirwa ahagaragara n’abaturage b’Akarere ka Rusizi na Nyamasheke... iri tangazo ryakozwe mu nama yahuje abaturage b’utu turere twombi, abayobozi batwo, bamwe mu bayobozi bakuru muri guverinoma n’abahagarariye Diyoseze ya Cyangugu bari bahuriye mu nama, aho bavuze ko na mbere bakiri mu Rwanda, Padiri Thomas Nahimana na Fortunatus Rudakemwa barangwaga n’amacakubiri na ruswa”.

 

Mu itangazamakuru hari ibibazo shingiro umuntu aba agomba gusubiza ngo inkuru ye igire agaciro. Abalatini bari barabishyize ku rutonde: quis, quae, quando, ubi, comodo,cur... Ni ukuvuga ngo nde? Iki? Hehe? Ryari? Gute? Kubera iki ?...ugakomeza. Biratangaje kubona uwiyita umunyamakuru avuga itangazo n’inama adashobora kutubwira aho byabereye n’umunsi. Ibi bibazo biba ari ingenzi mu guha inkuru ireme. Iyo utabizi birutwa no guceceka.

 

4. “Umuvandimwe wa Nahimana nawe yaboneyeho kwamagana imyitwarire igayitse kandi idahwitse ya mukuru we. Muri iryo tangazo, avuga ko ubwo Rudakemwa yari ayoboye Seminar nto yitiriwe Mutagatifu Aloys, yabibaga imbuto z’amacakubiri mu banyeshuri akoresheje inyandiko zanditswe mu binyamakuru bya mbere ya jenoside”.

Mu gace ka mbere nashyize mu mutuku umunyamakuru aratubwira ko murumuna wa Nahimana anenga mukuru we. Mu kutubwira ibyo amunenga akavuga ko Rudakemwa yabibaga amacakubiri. Ubisomye ugira ngo Nahimana na Rudakemwa ni umuntu umwe. Aduteguza ko agiye kutugezaho ibyo murumuna wa Nahimana amunenga, mu kudusobanurira akivugira Rudakemwa. Aho igikoni gitandukaniye n’itangazamakuru, ni uko guteka ari ubuhanga bwo kuvangavanga ibintu bigatanga icyiza cyiryoheye amaso n’umunwa. Naho itangazamakuru ni umwuga wo kuvangura ibintu ngo byumvikane. Birasa n’aho Shaba Eric Bill wanditse iyi nyandiko akora itangazamakuru yifashihsije ubuhanga bwo mu gikoni.

 

5. “Nahimana kandi avugwaho kuba yaratorotse igihugu nyuma yo kunyereza akayabo k’amafaranga menshi ya microfinance yitwa ASOFI Sangwa Muyange, yari agenewe ubwishingizi bw’ubuzima bw’abakobwa ba Paruwasi Gaturika ya Muyange”. Mu itangazamakuru iyo utazi uwavuze ikintu, nta kamaro kugisubiramo kuko uba wigize umunyamazimwe. Iyo wenda uwanditse inkuru apfa kwiha akabanga akavuga ati “abakirisitu ba Paruwasi ya Muyange bavuga ko”. Wenda twari kumunenga ko atasobanuye abo ari bo, ariko kuvuga ngo “avugwaho” ni ukuvuga ubusa. Gufitira ugatura ikintu aho nta n’akenge karimo biteye isoni uwiyita umunyamakuru ! Nk’ubu se “abakobwa ba Paruwasi Gatolika ya Muyange” ni bantu ki ? Ni ishyirahamwe se ? Ko ritazwi ! Ko paruwasi Gatulika ya Muyange iyoborwa na Padiri Niyonteze Cyriaque muri iki gihe, yaba se ari we watanze ayo makuru ngo tuvuge ko bifite ishingiro ? None se kiriziya gatulika ya Cyangugu yaba yarananiwe kwivugira ko umupadiri wayo yibye amafaranga none Igihe.com akaba ari cyo yatumye kuyivugira ? Kubeshya ni bibi, ariko n’uwabeshya yakwirinda icya Semuhanuka kuko tuzi ko kinyagisha.


6. “Aba bihayimana kandi bavugwaho kandi kubangamira amajyambere y’igihugu cyane cyane mu turere twa Rusizi na Nyamasheke by’umwihariko”.

Kwandika iyi nteruro ni nko kuvuga ngo “inka yabyaye”. Icyo tuba dukeneye ni uko utubwira inka ya kanaka, yabyaye iki. Iyo ibyo utabishoboye, ceceka aho kuvuga ubusa. Iyo uvuze ko aba bihayimana “bavugwaho” “kubangamira amajyambere”, tuba dukeneye kumenya ubivuga n’uburyo bayabangamiye. Iyo utabishoboye, ubwenge karemano bwakagombye kukugira inama yo kutiha amenyo y’abasetsi ngo urakora itangazamakuru.

 

Inyandiko ya kabiri ni iyatangajwe ku rubuga igihe.com n’uwitwa Nkurunziza Faustin,tariki 13 gicurasi 2001. Itangira igira iti: “Abapadiri babiri Nahimana Thomas na Rudakemwa Fortunatus bandika ku rubuga rwa leprophete ngo ntabwo bari hejuru y’amategeko y’uRwanda. Ibi byatangajwe na Musenyeri John Bimenyimana Damascene”. Sinshaka gutinda ku kureba niba Musenyeri yarabivuze cyangwa uyu Faustin amuhimbira. Mu buryo bwo gusobanura ibitekerezo (logique formelle) umuntu ashobora kuvuga ukuri ariko na none akaba avuze ubusa. Reka ntange urugero. Uwakora inyandiko idusobanurira ko u Rwanda ruhana imbibi na Tanzaniya, Burundi, RDC na Uganda yaba avuze ukuri kuko ni ko biri. Ariko na none yaba avuze ubusa kuko tubizi twese kuva kera. Ntibikeneye gukorwaho inyandiko, keretse ubibwira abatabizi, nk’abanyamahanga cyangwa abana bato. Tugarutse kuri iyi nkuru rero, ni ukuri ko abapadiri batari hejuru y’amategeko. Ariko se bikeneye ko Musenyeri abitangaza kugira ngo bibe byo?

 

Urebye rero isura y’iri tangazamakuru FPR yishingikirije mu gucecekesha abayinenga wibaza icyo rizayimarira niba na ryo ari shinga-rutemba. Ibi bishobora guterwa n’uko ubutegetsi bwa FPR bwakabije kubangamira itangazamakuru. Abanyamakuru bari bafite ubushobozi n’ubumenyi barishwe, barafungwa, abandi barameneshwa. FPR yahisemo gusigarana abamotsi gusa, none ingaruka ngizi.

 

4. Noneho FPR yiyemeje kubyikorera.

 

Muri uru rugamba, FPR igeze aho gutera intambwe. Yiyemeje guhaguruka ikarwanya abapadiri bashinze Leprophete ihereye iwabo i Cyangugu. Gusa uburyo bikorwamo birashekeje niba bitanababaje. Nk’uko bitangazwa muri ziriya nkuru navuze zigaragara ku rubuga igihe.com, ngo bakoranyije inama y’abaturage b’uturere tubiri ari two Nyamasheke na Rusizi ngo banenga imikorere ya bariya bapadiri mu butumwa bari bashinzwe mbere yo kuva mu gihugu. Ni ubwa mbere bibayeho mu mateka, ko ubutumwa bw’umupadiri bwigirwa mu nama y’abaturage b’uturere tubiri. Ahubwo umuntu yabasaba abayobozi b’utwo turere twombi bakazanaturebera niba amasakaramentu barayatangaga neza? Niba mu kubatiza ntabyo basimbukaga, niba mu gusoma missa barakurikizaga amabwiriza yose...bazaturebere niba baravugaga amasengesho Bréviaire ku masaha ategetswe. Aho mbiherukira iyi mirimo yari ishinzwe abepiskopi. Ubwo FPR n’abaturage b’uturere bayegukanye, abasenyeri barasigarana iki?

 

Uburyo bwa kabiri FPR yahisemo ni uguhoza abasenyeri ku nkeke ngo wenda nibarambirwa bazagire icyo bakora kuri bariya bapadiri. FPR ikeneye abayisobanurira Droit Canon. Bariya bapadiri nta cyaha na kimwe bakoze cyemerera abasenyeri kuba hari icyo babakoraho. Kuvuga ibyo utekereza, ukanenga ibitagenda ni icyaha mu Rwanda ariko si icyaha mu mategeko mpuzamahanga, si n’icyaha mu mategeko ya Kiliziya. Na FPR ubwayo yayobewe aho ibihera. Iyo iza kubishobora baba barafunzwe cyangwa barishwe. FPR igenzura ubucamanza bwose bwo mu gihugu: niba ifite ingingo, nibarege mu nkiko, bahamagarwe , baburane. Niba nta ngingo, nirire yihanagure. Guhoza abasenyeri ku nkeke ngo nibacecekeshe abapadiri banenga leta, ni uguta irembo ugaca mu cyanzu. Igikomeye kurushaho, ni uko ibihugu batuyemo by’i Burayi byumva demokarasi kandi biyikomeyeho. Kuvuga ko banenga igitugu n’akarengane aho bakomoka, mu Burayi aho bari bibahesha amanota meza, haba mu butegetsi bwa leta no muri Kiliziya zaho. Niba aha ari ho FPR yari iteze icyanzu, nisubize amerwe mu isaho.

 

UMWANZURO: Reka ndirimbire FPR

 

Iyo ugeze aho kwitabaza abicanyi (FDLR),

Ngo bagufashe kurwanya abari abawe (Kayumba, Karegeya, Rudasingwa...)...

Uba ugeze igihe ngo wibaze wisubize.

 

Iyo wohereje abakozi bawe (Pascal Kanyandekwe),

Ngo bajye kwicira abo mutavuga rumwe mu mahanga (Kayumba),

Bagahusha bakanatabwa muri yombi...

Uba ugeze igihe ngo wibaze wisubize.

 

Tariki 5 kamena 2010, ubwo Kagame yiyamamazaga i Gatsibo, yavuze ko ngo leta ye atari yo yarashe Kayumba kuko ngo iyo leta ye yarashe idahusha. Iyo rero ugeze aho urasa ugahusha, ndetse imigambi yawe bakayivumbura mbere y’uko uyishyira mu bikorwa (reba ibyatangajwe na BBC tariki 13 gicurasi 2011 )...

Uba ugeze igihe ngo wibaze wisubize.

 

Iyo ugeze aho inshuti zawe z’Abongereza zimenya ko uri umwicanyi zigatangira kuburira abo ucira akobo nka Jonathan Musonera na Rene Mugenzi baburiwe na Polisi y’Ubwongereza tariki 12 gicurasi 2011...

Uba ugeze igihe ngo wibaze wisubize.

 

Iyo ugeze aho ukenera kuvugirwa n’abafite ururimi rugobwe (abanyamakuru batabishoboye)...

Uba ugeze igihe ngo wibaze wisubize.

Iyo ugeze aho kuremesha inama abaturage b’uturere tubiri ngo ubone icyo wasubiza abapadiri 2 bakunenga...

Uba ugeze igihe ngo wibaze wisubize.

 

FPR utangiye kubona ko ukuri kuri mu bwinshi kandi ko imbunda zawe wazirashisha abatekereza ariko zidashobora kurasa ibitekerezo...:

 

iki ni igihe cyawe cyo kwibaza no kwisubiza.

 

 

   

Munyangaju Edmond

Umujyi wa Kigali.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article