Rwanda: Imyaka 20 idusigiye igitugu,(Faustin Twagiramungu) ,FRODEBU nayo iti imyaka 20 ni myinshi nta perereza rikozwe ku ndege yabaye imbarutso ya génocide!

Publié le par veritas

[Ndlr:"Les faists sont têtus", aya ni amagambo Kagame paul yakoresheje ashaka kubwira abafaransa ko ibikorwa bakoze mu Rwanda bitazigera bisibangana, aha yabivuze asa n'ubaca umugani, nyamara abantu benshi basanze ariwe ubwe uri kwica umugani! Nibyo koko abantu abafaransa bakijije mu Rwanda barahari, ariko se abanyamerika, abongereza n'abagande bari inshuti za Kagame bakoze iki? Ubufaransa bufite ibigwi mu Rwanda kandi abo bwakijije barivugira cyangwa bazivugira kandi bariho, Kagame se ibikorwa bye bivuga iki? , Abanyarwanda abarundi n'abakongomani bazabivuga, kandi no muri aka ka kanya bakomeje kubivuga, dore zimwe mu ngero hasi aha z'uko ibikorwa bya Kagame bivugwa muri iyi myaka 20 amaze kubutegetsi:]

http://upload.wikimedia.org/wikipedia/commons/b/b3/Twagiramungu_Faustin.jpgMu kwibuka jenoside ku nshuro ya 20, Ijwi ry'Amerika ryatumiye Bwana Fawustini Twagiramungu wabaye ministri w’intebe  w’u Rwanda nyuma ya jenoside, hakurikije amasezerano y’amahoro yasinywe  taliki ya 23 y'ukwezi kwa munanin muri 1993 mu mujyi wa Arusha muri Tanzaniya.

Ubu Bwana Twagiramungu ni umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bahunze igihugu. Ni umuyobozi w’Impuzamashyaka igamije Impinguka mu Rwanda, (Coalition des partis politiques pour le changement), CPC mu magambo ahinnye y’igifaransa. Yavuganye n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi. Twagiramungu yavuze ko amajyambere no gukurbura imihanda y’i Kigali Kagame avuga ko yagezeho ntacyo bimaze abantu batabana mu mahoro.

Twagiramungu avugako umunsi w’italiki ya 7/04/ avuzirikana nk’umunsi w’agahinda kuko jenoside yabaye ari mu Rwanda akaba we yarakijijwe n’Imana yonyine ko atari abantu bamukijije nk’uko bamwe bagenda babyigamba. Twagiramungu akaba asanga kwibuka ari ingenzi ; gusa akaba asanga kwibuka bigomba kwitonderwa kuko ubu kigari yabihinduye ikabyita « génocide Ntutsi » ngo uzongera kuvuga ko hari n’abahutu bapfuye azajya afungwa mu gihe abahutu n’abatutsi bishwe kandi abahutu n’abatutsi bakaba bari bafatanyije mu gushaka demokarasi mu gihugu.

Twagiramungu avuga ko kugira ngo ubwiyunge bubeho ari uko abahutu n’abatutsi bishe bagezwa imbere y’inkiko kuko kugeza ubu nta mututsi uragezwa imbere y’inkiko ngo abazwe ubwicanyi yakoze ! Kagame akaba amaze imyaka 20 nta bwiyunge agejeje kubanyarwanda ahubwo akaba yarabazaniye ubutegetsi bw’igitugu kandi aribwo Twagiramungu nabo bari kumwe biyemeje kurwanya. Twagiramungu avuga ko abicanyi bo muri FPR abhereye i Byumba ,i Kibeho kugera muri Congo batema abanyarwanda !

Amazu n’imihanda ntabwo tuzabirya kandi ntabwo aribyo bituma tubana neza !Twagiramungu yagize ati : «ngiye kumara imyaka 19 hano (mu Bubiligi),icyaha naba narakoze ni ikihe ? iyo mihango y’akababaro,ambasade yatumiye abazungu ,ntiyigera intumira n’abanjye napfushije kandi sinjye njyenyine ! » . Twagramungu yakomeje avuga ko nk’uko yabivuze guhera mu mwaka w’1991 inama Rukokoma niyo igomba gukiza u Rwanda, abanyarwanda bakicarana bakavuga icyo bapfa !

Kanda aha wumve:Twagiramungu asanga urugendo rw'Ubwiyunge rukiri rurerure

http://www.frodebu.be/images/upload/1207256297_Ntaryamira.jpgMu Burundi, ishyaka rya FRODEBU rirasaba guverinoma gukurikirana no kumenya iby'urupfu rw'uwari perezida wu Burundi muri 1994 Sipiriyani Ntaryamira waguye mu ndege yarashwe yari itwaye perezida w'u Rwanda Yuvenali Habyalimana.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Burundi Tabitha Mukamusoni ni we utugezaho iby'iyi nkuru. Phenias Niyigaba umuvugizi wa FRODEBU yabivuze muri aya magambo : «imyaka 20 ni myinshi,intambara yararangiye , ibirwanisho byashyizwe hasi, tukaba dufite ubutegetsi bwavuye mu matora, ikintu rero ubwo butegetsi bwagombaga gukora ni ugutangira amatohoza,bakaba bagomba gufatanya n’igihugu cy’u Rwanda kugira ngo abatohoze urupfu rwa perezida Cypriano Ntaryamira ».

Kanda aha wumve: FRODEBU irasaba guverinoma y'u Burundi kumenya iby'urupfu rwa Ntaryamira

Source : VOA

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
I

Ndibutsa ko amasezerano y'amahoro hagati ya leta iyobowe n'ikinani na fpr ya kagome yasinywe taliki 3/8/1993.

Répondre
J

Munyumve neza ntabwo ndi Umuhezanguni.

Muri iyo publicité yo kwibuka imyaka 20 y,ayo marorerwa yabaye, IL Y A QUELQUE CHOSE DE dérangeant (mumbabarire abatumva neza Urufaransa). Abanazi bishe Abayuda, kandi rwose ni ibintu bisobanutse
neza. Abo Bayuda barabyibuka mu rwego rwo gukumira ko icyaha nk’icyo kitazasubira.

Iwacu rero iyo uvuze ko rensponsabités zari iza gouvernement yariho, iyo version RPF ntiyishaka, ahubwo ishaka kuyigereka ku BWOKO à des fins politiques.

Iwacu hari uruvangitirane rw’ibibazo: UBUKENE, UBUHEZANGUNI, ABATIFUZA KWISHYURA IBYO BAKOZE (justice)…

Abayuda bo bafite ububasha bwo kwirwanaho (4ème puissance militaire). None se tuzagumya gucungira ku BINYOMA? Kandi ntitukibeshye, ibyo byose Abanyaburayi barabizi, ariko bakora nkaho
batabizi.

Tubitege amaso….

Répondre