Rwanda: Imitegurire ya Rwanda day 2013 mu Bwongereza yuzuyemo urujijo!
« Ngo uhiriye mu nzu ntaho adapfunda umutwe » ! Uyu mugani ukunda gukoreshwa mu kinyarwanda ku muntu uba yabuze amajyo, ashakisha hose ibisubizo by’ibibazo afite akagera n’ubwo asaba uwo yimye ! Kagame Paul nawe arimo agenda isi yose apfunda umutwe aho abonye hose, kugira ngo arebe ko isura ye yanduye yahabwa agaciro! Ubu yararitse intore ze ngo bazahurire mu Bwongereza mu murwa mukuru w’icyo gihugu kuwa gatandatu taliki ya 18 Gicurasi 2013 ngo bamufashe gushimira umubyeyi we wa batisimu muri illuminati Bwana Tony Blair ariko imitegurire y’ibyo birori irimo urujijo !
Amakuru akomeje guhihiswa mu Bwongereza aravuga ko ihoteli yagombaga gucumbikira Illuminati Paul Kagame yisubiyeho maze isesa amasezerano yari yagiranye n’ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza ; abayobozi b’iyo hoteli basanze gucumbikira Kagame byakururira isura mbi hoteli yabo , ubu ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza irimo ishakisha rwihishwa indi hoteli yacumbikira uwo mushyitsi uteye ibibazo !
Biravugwa ko Kagame Paul azabonana n’intore ze mu gace kitwa Business Design Center i London, ariko icyumba cy’inzu bazabonaniramo gikomeje kugirwa ibanga kuburyo intore zageze i Burayi zivuye i Kigali zitaramenya neza aderesi yuzuye yaho zizajya mu Bwongereza kuko bateganya ko ahateganyijwe hashobora guhindurwa kumunota wa nyuma ! Ibyo byose biraterwa n’impungenge batewe n’imyigaragambyo y’abanyarwanda n’abakongomani babukereye bazaza kwamagana inkoramaraso Kagame Paul ; ambasade y’u Rwanda ifite ikibazo cyo kumenya aho izahisha intore na Kagame mu mujyi wa Londres ntamuntu n'umwe mubaje kwigaragambya ubacye iryera !
Abanyarwanda n’abakongomani biteguye kwakiriza Kagame induru !
Abanyarwanda n’abakongomani bari i Burayi babukereye ngo bajye kuvugiriza induru intore na Kagame baje gusembera i Londres !Abanyarwanda bari mu mashyaka atandukanye n’abakongomani batuye mu gihugu cy’Ububiligi bakomeje kwiyandikisha ngo bazajye gufatanya n’abandi bari i Londres bavuye hirya no hino mu bihugu by’i Burayi bazaza kwamagana umwicanyi Kagame ; abari mu Bubiligi bariyandikisha kuri izi nimero za telefoni : 04 96 93 00 62 – 04 78 48 92 58 – 04 88 79 74 66. Abanyarwanda n’abakongomani bazajya i Londres biteguye kuzagaragaza amahano umwicanyi Kagame akomeje gukora mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika.
Kubera iyo myiteguro y’abiyemeje kuvugiriza induru Kagame Paul byateye ubwoba ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi kuburyo yashoye amafaranga menshi yo kugurira abantu bazaza gukingira ikibaba umwicanyi Kagame muri iyo Rwanda day ! Abanyeshuri bose boherejwe n’agatsiko ka Kagame biga k’umugabane w’u Burayi bohererejwe ubutumwa bwo kwitabira Rwanda day i London ku ngufu, utazajyayo akazahagarikirwa amafaranga ya buruse bamugenera ; muri abo banyeshuri harimo abasabye ubuhungiro mu bihugu bigamo i Burayi Kigali itabizi, hakaba n’abandi basabye ubuhungiro babifashijwemo na Kigali kugira ngo baneke impunzi z’abanyarwanda , abo bose bakaba bararihiwe amatike azabageza i Londres.
Ikindi gikorwa cyamaze kumenyekana ni uko hari intore zoherejwe kwaka ubuhungiro mu bihugu binyuranye by’i Burayi zikaba zarabubuze, nazo bakaba barazishakiye uburyo bwo kuzigeza mu Bwongereza bitwaje Rwanda day kugira ngo zizagume muri icyo gihugu abe ariho zaka ubuhungiro (les clandestins) zivuye mu bihugu byazimye ubuhungiro !
Ibi bikorwa bya ambasade z’u Rwanda i Burayi byo kwinjiza abanyamahanga (abanyarwanda) mu Bwongereza ku buryo budakurikije amategeko bishobora kuzatera ibibazo bikomeye abanyarwanda bahungiye mu Bwongereza batarabona ibyangombwa kuko bose bazavuga ko bazanywe na Kagame , akaba ariyo mpamvu hari gahunda yo gufata amafoto abantu bose bazajya kwakira Kagame kugira ngo abatse ubuhungiro bajijisha cyangwa batorotse mu bindi bihugu bazamenyekane !
Uko bizagenda kose Rwanda day mu Bwongereza igiye guha akanya abanyarwanda bahunze ingoma y’abicanyi na Kagame kongera kugaragariza amahanga isura y’ubwicanyi Kagame akomeje gukora mu Rwanda no muri Congo ! Ntabwo byumvikana ukuntu umuperezida nka Kagame wirirwa abeshya amahanga ngo yubatse igihugu cy’u Rwanda, aho gukorera Rwanda day mu gihugu yubatse ahubwo akagihunga akajya gusembera mu mahanga !
Ubwanditsi