Rwanda: Umugambi wo guhagarika radiyo BBC binyuze mu nkiko zififitse!

Publié le par veritas

http://hub.tv-ark.org.uk/images/news/bbcnews24/bbcnews24_images/2003/bbcnews_sting2006.jpg[Ndlr:Si ubwa mbere radiyo BBC yaba ihagaritswe mu Rwanda,na Twagiramungu Faustin yagiranye ikiganiro nayo Kigali irayifunga , uko yafunguwe ntawe ubizi! Ubu noneho barashaka kunyuza icyemezo mu nkiko zikora nka Gacaca (zubahiriza ibyifuzo by'umuntu umwe) kugira ngo bacecekeshe BBC! Ese bazabishobora ? Biragoye kurega umunyamakuru mpuzamahanga wa radiyo nka BBC umurega ko yatangaje inkuru itashimishije umuntu cyangwa urwego rw'ubuyobozi uru n'uru! Amategeko y'u Rwanda ntashobora kuburanisha radiyo BBC kuko ntabwisanzure bw'itangazamakuru buba mu Rwanda. Iyo itangazamakuru rigaragaje ikintu kitameze neza hagomba kuba iperereza ,hagashakishwa ibyaha bigashyikirizwa inkiko kandi rubanda ikabimenyeshwa, iyi nkuru ya Ntaganda yari yaribagiranye none gushaka gucecesha itangazamakuru bitumye igaruka kandi noneho ikaba igomba kugera kure! Ese BBC yaregwa mu nkiko z'u Rwanda cyangwa yaregwa mu nkiko z'Ubwongereza? Ese u Rwanda rwiteguye no kuzarega interineti?]

Radio BBC iraregwa n’Umunyarwanda ufungiye muri Gereza Nkuru ya Kigali, ayishinja icyaha cyo gusebanya (defamation) binyuze kuri BBC Gahuzamiryango.

Majoro Vital Uwumuremyi ufungiye muri Gereza Nkuru ya Kigali, yavuzweho kwihagarika ku isahani y’undi mufungwa witwa Ntaganda Bernard muri Nzeri umwaka ushize.

Inkuru yatambutse taliki 20 Nzeri 2012 kuri BBC Gahuzamiryango, yumvikanyemo uwitwa Bakunzibake avuga ko Ntaganda afashwe nabi muri gereza ndetse ko byageze naho hari abihagarika mu masahani ye.

Uwunganira Major Vital Uwumuremyi ntiyashatse kuvuga byinshi kuri iyi nkuru, ariko yemeza ko koko bareze BBC (British broadcasting corporation) kandi bashaka indishyi z’akababaro.

Me Murenzi Eugene yagize ati "Dosiye iri mu rukiko, twareze dushingiye ku nkuru yatambutse kuri BBC twebwe twumva yaramusebeje [Vital Uwumuremyi]. Turasaba indishyi.”

Umunyamategeko uhagarariye BBC, Richard Mugisha ntabwo yemeye kuvugana n’ikinyamakuru Izuba Rirashe kuri iyi nkuru, ariko urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwemeje ko urubanza ruteganijwe taliki 05 Kamena 2013.

Umuvugizi w’inkiko Charles Kaliwabo, yagize ati "Barasaba indishyi z’akababaro zo kuba BBC yaba yarasebeje Vital [Uwumuremyi].”

Me Nkongoli yiteguye kuba umutangabuhamya. Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yakurikiranye amakuru yavugaga ku ifatwa nabi rya Ntaganda Bernard muri Gereza Nkuru ya Kigali (Ubu Ntaganda yimuriwe muri gereza ya Nyanza).

Komiseri muri komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, Me Nkongoli Laurent avuga ko ibyavuzwe kuri BBC ko Major Uwumuremyi Vital yihagaritse mu masahani ya Ntaganda ari ibinyoma bikomeye, ko ahubwo yaba afite ibindi agamije.

"Njyewe nagiyeyo kugira ngo atwereke ibyo bihagaritsemo ariko Ntaganda aranga, twanashatse kujyana ayo masahani muri laboratwari ariko Ntaganda arabyanga, ndetse tubaza icyo gihe Vital arabihakana, ariko tumenya ko Ntaganda na bagenzi be batashakaga ko Vital Uwumuremyi abana nabo [aho bari bafungiye]. Uriya [Ntaganda Bernard] ni umunyabinyoma. Rwose nanjye bazampamagare njye gutanga ubuhamya muri urwo rubanza.”

Nubwo amakosa akozwe mu itangazamakuru hari uburyo akosorwa cyangwa agahanwa n’inzego zigenzura itangazamakuru mbere yo kujya mu nkiko, iki kibazo cya BBC na Vital Uwumuremyi kiri mu rukiko, kandi Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) itabizi, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo yabitangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe.

Igihe.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J
An example is: ‘Sadly, there were only eight computers available to the 23 students.
Répondre
A

VITAL azatsindwa niba ataranyuze muri MHC, BBC izamutere inzitizi

Répondre
A

Jye mbona u Rwanda rwarapfuye keraaaaa!!! Umuzimu warwo ubu akeneye kugangahurwa. Amashyaka ya opposition yose yagombye kujya kugangahura igihugu atagombye kwirirwa asaba fpr uburenganzira. FPR
never practice what he preches.

Répondre