RWANDA: Imbere y'abayobozi b'umuryango w'ibihugu by'iburayi,ijambo ryahawe Mushikiwabo aho kuriha Kagame!

Publié le par veritas

kagame BruxelleMushikiwaboUbusanzwe igihugu kivugirwa n'umukuru wacyo mu ruhando rw'amahanga ariko ibyo umuryango w'ibihugu by'iburayi ukoze kagame ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza uko uwo muryango umufata nkaho atari umukuru w'igihugu!

Tutabitinzeho rero Kagame yaje mu nama y'umuryango w'ibihugu by'iburayi mu kwizihiza inama yavugaga iterambere ry'umutegarugori mu ruhare agomba kugira mu nzego zifata ibyemezo. Muzi ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi rufite abategarugori benshi mu nteko ishinga mategeko.

Ubwo abantu bari biteze ijambo nyamukuru rya Kagame ariko igitangaza cyagaragaye ni uko Paul Kagame atabonetse muri iyo nama kandi akaba na ministre w'intebe w'ububiligi atigeze amwakira kimwe n'unshinzwe ubutabazi mu bihugu by'i burayi! Ijambo rya kagame rero ryavuzwe na Mushikiwabo ariwe ministre w'ububanyi n'amahanga mu rwanda!

 

Umusore utihaze ntarongora inkumi!

 

Ingabire Victoireiyi ni imvugo babwira umuntu ushaka kwishyira mu rwego atarimo, kenshi akiha agaciro abandi batamubonaho,uwashaka rero iyi mvugo yayibwira Kagame , mu gihe aba ashaka guteranya abayobozi b'ibihugu by'i burayi nk'umukuru w'igihugu! Abayobozi b'ibihugu by'iBurayi bazi neza kagame kurusha uko we ubwe yiyizi kandi abayobozi b'ibihugu by'iburayi bazi ko ikintu cyose kigira ingaruka, bazi neza kwicarana na kagame , bakamutega amatwi bishobora kuzasigira igisare, niyo mpamvu Kagame ahura n'udutendo twinshi two kumuha akato kandi yitwa umukuru w'igihugu. Tugarutse muri iyi namayo mu Bubiligi byari bitehganyijwe ko kagame ariwe wari kuvuga ijambo ritangiza iyo nama, ariko kuko atigeze akoza n'ikirenge mu nama muri uwo mwanya yagombaga gufata , wahawe umwana wo mu gihugu cya Ghana, nguko uko umukuru w'igihugu cy'u rwanda ageze mu rwego rwa wa musore ushaka kurongora inkumi nziza! ubu bibaye incuro 2 abayobozi b'ibihugu by'iburayi bahaye kagame akato mu mwaka umwe! ubwa mbere yanze kwakirwa na Ministre w'intebe wa espagne, none ubwa kabiri abujijwe kugera mu nama yatumiwemo no kuvuga ijambo yateguye, umenya abayobozi b'ibihugu by'iburayi bibwira ko kagame igihe atumiwe yagombye kujya yibwiriza akareba undi munyarwandaumugira mu mwanya kuko we bamufata nk'umwicnyi kabuhariwe badahobora no kwicarana!

 

Utagera we ntanagereranya!

 

kayumba-nyamwasaBanyarwanda, Kagame atuyoboye tumuzi neza, ijambo n'icyubahiro afite n'imbunda yitwaza kurutugu, nimubanze murebe aho iwanyu ku misozi iyo abayobozi b'inzego zibanze bababwiye ko Kagame azaza gusura abaturage, muzi ukuntu abaturage bafatwa ku ngufu kugirango bajye mu nama ye! muzi uburyo basaba abayobozi b'ibigo by'amashuri babategeka gufunga amashuri ngo abana bajye guha kagame amashyi, muzi ukuntu bafunga amasoko, ngo byanze bikunze abantu bajye mu nama ya kagame, none se izo ngufu bakoresha kubaturage b'igihugu ayobora kagame yibwira ko yazikoresha kubandi bayozi b'ibihugu kugira ngo bamutege amatwi, urabona ko bamuheje mucyubahiro gikwiriye umunyabyaha nyine!

 

Kagame arazira iki ?

 

Buri wese aha yakwiha igisubizo , ariko , amagambo ngo aryoha asubiwemo, ndeka mbinyuremo muri make:

1. Kagame yishe abanyarwanda mu moko yose , ageza no kubanyamahanga kuva 1990 kugeza ubu kandi akabeshya amahanga ko atariwe ubikora, icyo kinyoma rero amahanga yaragitahuye!

2. Kagame ni umwicanyi wo mu rwego rwo hejuru : yishe prezida Habyarimana na Ntaryamira w'u Burundi, ari mu bantu bateguye umugambi wo kwica Ndadaye prezida w'uburundi maze aheruka Prezida Kabila!

3. Bidatinze muzabona kagame ashyizwe imbere y'inkiko kubera jenoside 2 yakoze mu Rwanda na Congo: Yishe Habyarimana aba atangije jenoside mu Rwanda kandi hari ibimenyetso ko yari yabiteguye,Yishe impunzi zo muri Congo z'abanyarwanda ,yongeraho n'abakongomani barenga miliyoni 5!

4. Reba uko amatora ye aba ameze ! n'impfu gusa! ni murebe uko agize Ingabire ariko akihara ngo aje kuvugira i burayi ko ngo yahaye abagore agaciro!! None se ko yajyaga abeshya abazungu n'abahinde , none bakaba baramutahuye bizagenda gute?

5. Ni murebe inzirakarengane zifungiye mu bihome nka yamakambi Hitireli yiciyemo abayahudi , aho bukera ririya naryo rizaba irindi tsembabwoko!

6. reba ukuntu yahindutse abo bafatanyije urugamba akaba agiye kubamarira ku icumu! Uyu muntu ni nde watinyuka kumwicara iruhande urutse ikihebe nkawe!

 

Ngibyo muri make bituma abazungu bavuga bati nyabuneka nimutubwirire uwo muntu ngo ntakoze ikirenge aha! wabona hari umunyamakuru wahita ufata agafoto maze uwo bari kumwe akazitwa ko yamukingiye ikibaba!

Reka tubitege amaso , ariko tunibaza ko abanyarwanda dukeneye umuyobozi!

 

Jean Ngoga

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article