RWANDA: KUBAKA HOTEL IKIBEHO BYIRUKANYE ABATURAGE MU BYABO
Abatuye muri centre ya Kibeho mu karere ka Nyaruguru barinubira uburyo ubuyobozi bw' aka karere bushaka kubimura mu butaka bwabo kugirango buhabwe bamwe mu bashaka gushora imari muri ako karere.Ubuyobozi bwo bugakomeza kwemeza ko iryo yimurwa rijyanye no kuboneza umujyi wa Kibeho kuko hahawe rwiyemezamirimo ugiye kuhubaka hoteli. Bamwe mu baturage bavuganye na radio Rwanda bavuga ko kuba ubutaka bwabo bugiye guhabwa abashoramari ku giti cyabo batabona ko ari inyungu rusange ahubwo ari inyungu z' umuntu ku giti cye.Bagasaba ko ubuyobozi bwabahuza nabo bashoramari , bakivuganira aho kuza babaturaho igiciro kidahuye n' ubutaka bwabo.
Abaturage bagira bati `mayor yaraje aturemesha inama mu gicuku, aratubwira ngo tugomba kwimuka kubera ibikorwa by' inyungu rusange, aratubeira ngo bazajya baduha amafaranga 200 kuri dekametero kare1 tugasanga ayo mafaranga ntaho yatugeza .twizaniye amazi muri uyu mudugudu w' abaciitse ku icumu twizaniye ibikorwaremezo , nta bwo twakwemera ko ari inyungu rusange , nibareke duhure nabo bashoramari twivuganire tubereke ibitekerezo byacu , twumvikane igiciro cya nyacyo.ibyo kumvikana n'akarere bakaduha igiciro gito ntitubyemera na gato, ahandi uko bigenda abaturage bumvikana nabashpramari kuki twebwe Atari ko bigenda.
Umuyobozi w' akarere ka Nyaruguru Bwana Felix SIBOMANA kuri iki kibazo avuga ko ibyo bakora bishingiye ku mategeko. Ngo ni mu rwego rwo gushyira mubikorwa igishushanyo mbonera cy' umujyi wa Kibeho.Agira ati `ni igikorwa cyo guteza imbere ishoramari no gushyira mubikorwa igishushanyo mbonera cy' umujyi wa Kibeho .kuba rero hari abantu bavuga ko kitari mu nyungu rusange byo sibyo kwibaza uburyo akarere kinjiramo nibindi.
Umuyobozi ushinzwe ubutaka mu ntara y'amajyepfo Me Esperance MUKAMANA akaba n'umubitsi wungirije ushinzwe impapuro mpamo z'ubutaka mu ntara y'amajyepfo abaturage babanza gusobanurirwa ibigiye kuhakorerwa, akamaro bizabagirira ndetse n'igihugu muri rusange hanyuma ibyo byarangira bagahabwa ingurane z'imitungo yabo akomeza avuga ko batasobanuriwe impamvu bimuwe gusa ahubwo ko n'imitungo yabo yabaruwe ikanahabwa agaciro kandi n'abaturage babishizeho umukono.muri iyo mitungo yabaruwe harimo amazu ,ubutaka ndetse n'ibibuhinzemo.
Aba baturage bumva ko kuba bari batujwe mu mudugudu none bakaba bashaka kubimura basanga bishobora kuba intandaro yo gusubiza inyuma imiturire yo mu midugugu leta yabubakiye. Basaba ko leta yabashakira ahandi bakongera kubakirwa nkuko byari byakozwe na mbere. Ibyo bidashobotse abaturage bakifuza ko bahabwa amafaranga afatika mu rwego rwo kuba bashobora kwiyubakira dore ko ngo abenshi batuye muri uwo mudugudu ari abapfakazi.
Kuri iki kibazo cy''igiciro y' imitungo yabo yabaruriweho umubitsi w' inyandiko mpamo z' ubutaka mu ntara y'amajyepfo Madame ESPERANCE MUKAMANA yasobanuye ko hari itegeko rigena ibiciro kandi ko rivuga ko iyo umuntu atishimiye uburyo byakozwe ashobora kujurira ku rwego rwo hejuru . Asobanura Kandi ko nubwo hari amategeko agenderwaho ,hagomba kubaho ibiganiro birambuye kugira ngo buri wese asobanukirwe n'igikorwa kigiye gukorwa. Iki gikorwa cyo kwimura abantu ku nyungu rusange aho mu gacentre ka Kibeho kireba i miryango isaga 140 yo mu karere ka Nyaruguru hagendewe ku Gishushanyo mbonera cy'umugi w'ako karere.
( Source : Radio Rwanda)