RWANDA: IGISASU CYONGEYE GUHEKURA ABABYEYI

Publié le par veritas






Amakuru dukesha igihe aratumenyesha ko grenade yongeye kugarika ingogo mu Rwanda ,mbese ibyo bisasu bivahe? Dore uko inkuru iteye: Kuri uyu wa Gatandatu igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade cyaturikanye abana batatu, umwe yitaba Imana, abandi babiri barakomereka bajyanwa mu bitaro.

Ibi byabeyere mu Kagari ka Nkusi, Umurenge wa Jari, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Akagari ka Nkusi, Bwana Sibomana Etienne yatangarije Radio Rwanda ko iyo mpanuka yabereye mu rugo rw’uwitwa Hakizimana John mu ma saa munani z’amanywa, ubwo umwana umwe mu baba muri urwo rugo yafataga gerenade ayikuye munsi y’igitanda cy’ababyeyi arayihonda, ako kanya ihita imuturikana yitaba Imana, naho abandi bana babiri bari kumwe na we barakomereka, bahita bajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Kibagabaga.

Ubwo iyo gerenade yaturikaga, ababyeyi b'aba bana bari bagiye gusenga batagaruka mu rugo.

Byatangajwe ko ise w'aba bana ari Inkeragutabara.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Supt Eric Kayiranga, yaburiye abantu bose bagifite ibikoresho bya gisirikare ko babitanga, hato batava aho bihekura.

Kuri ubu ntiturabasha kumenya uko abo bana babiri bari mu bitaro bamerewe.

Kayonga J.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article