RWANDA: Igisasu cy'ubunani gitewe ku manywa y'ihangu ikigali!
Akabaye Icwende ntikoga ngo gake, niyo gakeye karanuka! u Rwanda rutangiye umwaka w'2011 n'iturika ry'ibisasu! ariko iyi nkuru nkuko tuyisanga ku kinyamakuru igihe ntabwo isobanute! Mu kanya mu massa tanu y'amanya grenade iturikiye ikigari ! Njye ndasanga iriya grenade yatewe n'ababyigiye kandi babizi!bo muri wa mutwe wa kagame witwa Inkeragutabara! Nibo bata grenade aho babonye hose! None ku gihe ho baratubwira ngo ni abana batoraguye iyo grenade bajya kuyigurisha nk'icyuma, kandi abagura ibyo byuma bishaje banga kuyifata bavuga ko atari icyuma! Ubwo ni ukuvuga ko bamenye icyo aricyo!
Koko se ubu umunyarwanda yabona grenade ,ntamenye icyo aricyo kandi inkotanyi zijagata hose zizifite, inkeragutabara zo zikazibika no mu ngo zazo naho locaux defense zikazitwaza zijya kuzitera abategarugori bikururiza utuntu two ku mutwe! Ni ugukurikiranira hafi iby'icyo gisasu wenda ni ubunani kagame ahaye abanyarwanda ababwira ko azabahondesha iyo nyundo nibakomeza kuvuga ko arimo asenya amazu y'abakene! Nimwisomere namwe uko iyo nkuru iri ku gihe hasi aha buri wese aragira uko abyumva:
Kuri uyu munsi w’icyumweru tariki ya 2 Mutarama 2011 hagati ya saa tanu n’igice na saa sita I Nyamirambo mu gace bakunze kwita kuri Mirongo Ine mu muhanda w’igitaka ugana Rwampara haturukiye igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade, gikomeretsa batanu, cyangiza inzu imwe ndetse n’imodoka yari iparitse hafi y’aho.
Nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu bayobozi b’ibanze bo muri ako gace, icyo gisasu cyari cyatoraguwe n’umwana w’umuhungu ukora akazi ko kwirirwa atoragura ibyuma akabigurisha ku bantu babijyana muri Uganda. Ubwo yagezaga iyo gerenade kuri abo baguzi b’ibyuma, bamuhakaniye bamubwira ko icyo cyuma batakigura, nuko akomeza urugendo ndetse anahura n’abandi bana bagera kuri bane bahita bajyana ku mugabo witwa Siramu werekanira films aho hafi, uyu ngo asanga icyo cyuma atakizi, bahita bakomeza bayijyana k’umuturanyi we ufite iduka witwa Yesaya, aho bahuriye n’uwitwa Ramadhan wahise ayibambura, ndetse nk’uko twakomeje tubitangarizwa, uyu Ramadhan yahise ayifungura ayijugunya mu muhanda ariruka naho yo ihita iturika.
Mu bakomeretse twabashije kumenya amazina yabo harimo uwitwa Itangishatse Emmanuel, Arnaud, Josiane, n’abandi tutabashije kumenya neza amazina yabo ariko barimo umutegarugori ucururiza ku muhanda witwa Mama Mutesi, ndetse n’umusore bakunze kwita Mafraicheur.
Kugeza kuri ubu aba bakomeretse ntituramenya uko bamerewe kuko bahise bajyanwa kwa muganga.
Ubwanditsi