RWANDA:ubufana bw'intore za FPR ziba i Burayi bwazihumishije amaso n'umutima

Publié le par veritas

 

 

Iyo umuntu agenda yumwa ibyo intore za FPR zivuye i Burayi zagiye zivugira mu Rwanda nyuma y'inamana yazo yiswe umushyikirano ,uhita wumva neza imvugo yazo ari ubufana gusa nta kindi gitekerezo, nkuyu mugabo Mugabo Umugwaneza Joseph urumva yivugira neza ibintu by'ubufana, ngo mu Rwanda ni heza kurusha mu Bufaransa( i Rouen) aho aha,abanyarwanda babyumva gutyo ngo nibyo koko! maze bamubaza icyo u Rwanda rurusha i burayi ati ni uturirimbo tw'inyoni!!! nabonye iki kiganiro cyasohotse mu gihe kiransetsa cyane! Ngao nta byiza biba i Burayi! Umenya ariyo mpamvu izo ntore zatumiye kagame ngo aze gucyura interahamwe (nkuko babyivugira) ziri i Burayi agasubira mu rwanda atabonye izuba!! Wakorana n'abantu batekereza nk'uyu mu docteur ukazahuza abanyarwanda gute? Ngo agiye gukangurira FDLR na FDU bari i Burayi gutaha! Ese ahubwo ko abise FDLR na FDU aho azabatinyuka! Kagame arashukika koko, nimwisomere ibyo yatangarije igihe murebe aho imitekerereze y'intore zijijutse igeze!

Burya ngo akatagurutse ntikamenya iyo bweze, Abanyarwansa benshi baba bashaka kumenya uko ibindi bihugu bimeze, imikorere yabyo , uko babayeho, ibyo bakunda n’ ibyo banga ndetse n’ ibindi.

Muri iyi minsi Abanyarwanda baba mu mahanda bari mu Rwanda, twagerageje kwegera bamwe muri bo badutangariza uko babayeho iyo mu mahanga ndetse n’ ibyiza babonye mu Rwababyaye.

Igihe.com: Muraho neza?

U.Joseph: Muraho nawe, ni amahoro se?

Igihe.com: Mu Rwanda n’ amahoro. Mbere y’ uko tuganira byinshi, mwabanza mukibwira abasomyi ba IGIHE.COM?

U.Joseph: Nitwa Umugwaneza Joseph, urumva ko izina ryanjye ari nk’ iry’ abakobwa ariko ndagira ngo nkubwire ko binezeza cyane.

Igihe.com
: Dr. Joseph, ubu mutuye he kuri iyi si?

U.Joseph: Ntuye ku mugabane w’ I Burayi mu gihugu cy’ U Bufaransa mu gace kitwa Rouen.

Igihe.com: Nabonye ufite Titre ya Docteur, ese ukora iki mu Bufaransa?

U.Joseph: Nibyo koko Docteur. Ndi Umuganga muri CHU de Rouen nkora muri Gashami ka Medecine Interne Geriatrique aha akaba ari ahantu twita ku bantu baba bageze mu zabukuru, ni ukuvuga guhera ku myaka 65 kuzamura. Aba bantu baba bafite indwara zitagira ingano, rero tubafasha mu kubasuzuma, kubaha imiti no kubagarurira autonomie.


Igihe.com: Reka noneho twigarukire iwacu mu Rwanda, ese mwavuye mu Rwanda ryari?

U.Joseph : Navuye inaha mu Rwanda mu 1985 ngiye kwiga muri Ukraine, ariko nagiye ngaruka gusura Rwanda kenshi kuko nkigerayo nagize nostaligie nkumva nkumbuye iwacu cyane, ndetse na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yabaye ndi inaha mu Rwanda.

Igihe.com: Birumvikana iby’ urugendo rwawe kuva muri Ukraine kugera mu Bufaransa no kuza gusura U Rwanda ni birebire ntitwabirangiza ahubwo nyibwirira, ese mwabaga hehe?

U.Joseph : Nabaga I Butare mu Ntara y’ Amajyepfo ahitwa i Rusatira

Igihe.com: Docteur, ni iki koko kijya gituma ukumbura U Rwanda ukumva urashaka guhita wiyizira?

U.Joseph: Yewe sinakubwira ngo ni iki n’ iki, gusa numva Butare ari umutima wanjye ndayikunda pe! Cyane cyane ko abavandimwe banjye benshi bahoze I Nyanza ho ndahakunda cyane.

Igihe.com: Abantu benshi bakunda kujya kwibera mu mahanga ese wowe umazeyo imyaka ubona hameze hate?

U.Joseph: Reka nkubwire, burya ntuzagire ngo hanze ni mu ijuru cyangwa Paradizo. Waravukiye mu Rwanda ukajya hanze uziko ubuzima buhinduka neza neza?

Igihe.com: Ni nk’ ibihe bintu ubona utigeze wishimira mu Bufaransa?

U.Joseph: Ni byinshi pe! Ariko igikomeye cyane ni ukuntu bikunda cyane, cote Social yabo nta kigenda pe, ikindi kandi ntiwavuga ngo uragura isambu uture nk’ ino iwacu iwacu, ikindi kandi nta kintu Naturel kihaba uziko utakumva n’ inyoni mu giti zivuga!

Igihe.com: Ntakubeshye ndumva ibintu urimo kumbwira ntabyumva neza ngo nta n’ inyoni?

U.Joseph: Oya sinkubeshya pe, ibintu naturel biba I Burayi ni bike cyane, uziko ejo bundi ngeze mu Rwanda nakangutse nkumva inyoni ziririmba nkagirango ndarota? Ikindi kandi iyo ugeze mu Rwanda uraruhuka kubera umwuka waho mwiza uhehereye.

Igihe.com: Ese nyine ko umaze iminsi micye muri uru Rwanda, ni ibihe bintu byagutunguye ukihagera?

U.Joseph: Nta kubeshya mu Rwanda nahasanze byinshi bitandukanye, ubundi njyewe buri myaka 2 ngomba kuza inaha, ariko uko nje mpurirana n’ udushya twinshi cyane.

Igihe.com: Watubwira nk’ ibishyashya wasanze inaha muri uyu mwaka?

U.Joseph: Yewe iyi nama y’ Umushyikirano twagiranye na Perezida yari ishimishije cyane, ariko uzi kubona umuntu ahamagara kuri telefoni akavugana na Perezida agahita akemura ikibazo cye! Ikindi nabonye ni uko amahoro yashimangiwe cyane, amajyanbere arihuta, U Rwanda ruracyeye mbese ni bishyashya gusa, ikindi ntareka kukubwira ni uko nabonye abaturage hafi ya bose bafite telefoni zigendanwa.

Igihe.com: Wahoze umbwira ko uri inzobere muri Medicine Geriatrique ese urumva umusanzu wawe ku rwakubyaye ari uwuhe?

U.Joseph: Ndumva ngiye kuzajya nza ngatanga umusanzu wanjye n’ ubwo byabya nk’ ukwezi kumwe nkora muri Centre de Sante wenda, ikindi ndumva ngiye kureba uburyo nazavugana n’ inzego z’ ubuzima zibishinzwe maze hakaba hajyaho ikigo gishinzwe kwita ku bantu bageze mu zabukuru.

Igihe.com: Uwo ni umusanzu wawe hano mu Rwanda, hanyuma se Abanyarwanda baba hanze bo bafite imyumvire mibi ku Rwanda uzababwira iki? Naho abazungu se bo uzababwira iki?

U.Joseph: Ndumva ngiye gukomeza kurushaho kuba ambasaderi, nzumvisha abantu bahunze baba muri FDU na FDLR ko bakwiye gukunda igihugu cyabo, nzakundisha urubyiruko igihugu cyabo ndetse mbasabe kwirinda amabwire ahubwo mbakangurire kujya baza kwihera ijisho ibyiza U Rwanda rwagezeho, naho abazungu dukorana nzajya mbereka ibyiza U Rwanda rumaze kugeraho kandi ibinyoma bamwe bavuga ku Rwanda nzajya mbinyomoza.

Igihe.com: Ibyo aribyo byose ufite inshuti iyo mu Bufaransa ese niba atari ibanga, nujya gutaha uzabashyira iki?

U.Joseph: Nzabashyira igishushanyombonera cy’ Umujyi wa Kigali, nzabereka amafoto atandukanye nafashe inaha mu Rwanda, nzabibutsa kureba kuri Site ya Diaspora, ikindi nzabashyira agacupa ka Tarama mbasomye naho abazungu nzabashyira agaseke k’ U Rwanda.

Igihe.com: Docteur, nyemerera ngushimire ku bw’ iki kiganiro tugiranye ngira nti: ’’Murakoze kandi muzadutahirize ab’ iyo’’.

U.Joseph: Murakoze cyane namwe, nzabatashya rwose.
Iki kiganiro twakigiranye na Dr Umugwaneza Joseph ubwo twari mu modoka ya Coaster twerekeza mu Ntara y’ Uburengerazuba mu Karere ka Rubavu ahahoze ari ku Gisenyi.

UBWANDITSI

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article