Gusenyera abatishoboye cyangwa kunanirwa kw’ubutegetsi.
Guhera mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukuboza 2010, Leta ya Kigali iri mo gushishikariza inzego za yo z’ubuyobozi bw’ibanze gusenyera abatishoboye, babarizwa mu mazu ya nyakatsi.
Umubare munini w’izi ngorwa, burya utunzwe n’ubuhinzi, nyamara abenshi ntibagira n’amasambu bahinga mo. Kubera kubura ayo masambu, kubona ibibatunga na byo ntibiborohera. Abenshi muri aba banatuye mu mazu y’ibyatsi kuko nta bushobozi bagira bwo kwiyubakira amazu ya kijyambere, ashakaje amabati cyangwa amategura, nk’uko Leta y’u Rwanda ibibashishikariza. Iyi Leta ivuga ko nta munyarwanda ugomba gutura muri nyakatsi, nyamara ntiyerekane politiki nya yo ihamye yo kuzibakura mo. Ubusabusa bw’amabati ibagenera, abashinzwe kuyatanga bo mu nzego z’ibanze, ntibayabageza ho, cyangwa agahabwa utayakwiye, kubera inzangano cyangwa ruswa, bitabura muri sosiye nyarwanda.
Ibi bibazo byose abaturage bafite, bari mo abiswe ngo basigajwe inyuma n’amateka, Leta y’u Rwanda imeze nk’aho itabizi kuko mu ntangiriro z’uku kwezi kwa cumi n’abiri, inzego za yo z’ubuyobozi bw’ibanze, zigabye mu mazu y’aba baturage batishoboye, ziyasenyera kuyamara. Amazu y’ibyatsi agera ku bihumbi ijana na makumyabiri yarashenywe, ba nyira yo badategujwe, ndetse nta n’indishyi bahawe kugira ngo wenda barebe uko bakwiyubakira ayandi.
Hari n’aho abayobozi b’inzego z’ibanze bategekaga nyir’inzu kuyisenyera ubwe, abana be bagasigara banamye ku gasozi. Ibi byabaye mu majyepfo y’u Rwanda, aho umugore utwite, ubwo yahatirwaga kurira hejuru y’inzu ye y’ibyatsi ngo ajye kuyisenyera, yaje guhanuka hejuru ya yo, bimuvira mo gukura mo inda. Ikibazo cy’uyu mugore cyaje gutuma polisi ifata abayobozi b’inzego z’ibanze bari bamuhatiye kwisenyera inzu. Ubu ngira ngo baracyafunze, niba batararekuwe kuko gusenyera abatishoboye ni gahunda ya Leta y’iki gihe.
Gusenyera abatuye muri nyakatsi utarabateganyirije aho baba batuye, byateye abo byabayeho kwibaza icyo Leta ibahora. Hari uwagize ati koko umuntu yazira ko ari umutindi nyakujya nk’aho ari we wabyigize? Ati aba badusenyera, baramutse ari bo bibaye ho, bavuye ku kazi bagasanga amazu ya bo ari hasi, abana ba bo bari ku gasozi, abagore ba bo batwite bari mo gukura mo amada kubera imbeho, bo babyifata mo bate? Aya magambo y’uyu muturage ntabwo yaje kumugwa amahoro kuko ngo abamwumvise avuga ibyo, bagiye kumurega kuri polisi, mu gihe yari ahamagajwe kwitaba, ahita mo gufata inzira, ahungira i Burundi.
Guhindura ubuzima bw’abaturage ubavana muri nyakatsi ni igikorwa kitagira uko gisa, ariko na none kuzibasenyera hejuru, utabanje guteganya aho uba ubashyize, ni ubukunguzi. Ibi hari uwabigereranije na ya gahunda ya Leta y’u Rwanda yahutiwe ho yo gukura ho inyigisho z’igifaransa mu mashuri yose abanza n’ayisumbuye, abanyeshuri bagahita batangira kwiga mu cyongereza batakizi, Leta na yo izi neza ko itagira abarimu bigisha muri urwo rurimi. Ibi ngo bikaba byaratewe n’umujinya wa Kagame w’uko Leta ye yigeze gushwana n’iy’u Bufaransa, bityo igifaransa na cyo kigishwaga mu mashuri yose y’u Rwanda, kigirwa ingwate, abarimu bari barize mu gifaransa ubuzima bwa bo bwose, na bo bahita bagirwa ingwate. Ibi na none ni nka wa mugani wanditswe na ”Lafontaine” w’ikirura n’umwana w’intama, aho ikirura cyabwiraga umwana w’intama kiti: ”Niba atari wowe, buriya ni murumuna wa we”! Abarimu bize mu gifaransa na bo, niba atari bo babiteye, ni
Leta y’u Bufaransa yabiteye! Abana biga mu cyongereza bo, batanakizi, sinizera ko bazi neza icyabiteye. Nibihangane nta kundi byagenda.
Ngarutse kuri iki kibazo gikomeye cyo gusenyera abatishoboye, abo twavuganye, biboneye uko iryo senywa ry’amazu ryagiye rigenda, bemeza ko imiryango y’abantu irenga ibihumbi nka mirongo icyenda yasenyewe, igasigara yanamye ku gasi. Minisitiri ushinzwe Ibiza n’Impunzi, Generali Marcel Gatsinzi, aho kwita kuri iki cyiza cyamuziye, ahubwo yirirwa yiruka mu makambi y’impunzi na za Burayi, ahiga abanyarwanda ngo arabashishikariza gutaha, nyamara akirengagiza ko muri iyo miryango yasizwe ku gasi, ifite bene wa yo muri aba bose ataho igihe ngo nibatahe. Ni nde wataha n’abari mu gihugu bari mo gusenyerwa, ubu bakaba bari mo guhungira mu bihugu by’abaturanyi ababasenyera, bakanabatoteza?
Leta y’u Rwanda iramutse ifite gahunda nziza yo gukura buri wese muri nyakatsi, ntibyayinanira na gato, kuko ibyo itagaguza mu bidafite akamaro, byakubakira iriya miryango yose n’indi itaragerwa ho mu gusenyerwa. Ariya matike y’indege arihirwa abayobozi ba FPR-Inkotanyi boherezwa mu makambi, u Burayi na Amerika yose, guhiga abazitabira inama y’umushyikirano ya buri mwaka, yakubakira bariya batwa bose, na ho amafaranga atunga aba bayobozi muri izo ngendo, amahoteli barara mo n’ayo basengerera mo abo basaba gutaha, yakubakira n’abandi bahutu cyangwa abatutsi basenyewe amazu muri jenocide ya 94, bacyanamye aho hose mu midugudu yenda kubagwa hejuru.
Ikindi ni uko ibihugu byo hanze, bitarafunga imfashanyo za byo, bigitanga amafaranga menshi yagenewe urwego rw’iterambere. Leta ya Suede, ibinyujije mu kigo cya yo cyitwa ”Sida”, yageneraga u Rwanda buri mwaka amakuroni agera kuri miliyoni magana atatu yagenewe iterambere mu Rwanda, igice cya yo gisigaye kikagenerwa inkiko za gacaca.
Ubuholandi bwo bwatanze akayabo ko kubaka gereza ya Mpanga, buri mo kwicuza icyo bwayajugunyiye, ubwo bwamaraga kubona ko amafaranga butanga yubaka amagereza afungirwa mo abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda!
Uretse aya mafaranga yatanzwe na Leta y’u Buholandi, yo kubaka amagereza afungirwa mo abatavuga rumwe na Kagame, ayatanzwe na Leta ya Suede yari kurangiza ikibazo cy’iterambere kiri mu gihugu, wenda akubakwa mo amazu y’abatishoboye bose, aba bagasezerera za nyakatsi. Ibyo ntibyakozwe, ahubwo igice kinini cya yo cyubakwa mo imitamenwa y’abayobozi b’igihugu cyangwa akagurwa indege za bo. Ayagenewe inkiko za gacaca yo nta we uzi aho arigitira, kuko yashoboraga byibura kwishyura abari kunganira abaregwa muri izo nkiko, aba bakaba batarigeze bateganywa n’itegeko rizigenga.
Aya mafaranga yashoboraga no kwishyurwa ababuranisha izo manza, ari bo biswe inyangamugayo, zitunzwe no kurya ruswa zihabwa kugira ngo ziheze mu buroko abatagira ibyaha, ababyemeye zikabagira abere, bagasubizwa mu miryango y’abo bahekuye, aba agahinda kakabegura kuko noneho bafite n’inshingano zo kwiyunga na bo.
Ni ikihe gihugu ku isi, uretse u Rwanda, kigendera kuri politiki yo kudahana abakoze ibyaha by’indengakamere nka jenoside, nyamara abere kikabacumbikira mu magereza ya cyo kubera ko ngo banze kwirega no kwemera ibyaha kugira ngo barekurwe? Ibi byo rwose birenze ukwemera kwa buri wese.
Icyo nabwira abayobozi b’u Rwanda rw’ubu, ni uko umugezi w’isuri wisiba. Ntibyanambuza ariko kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2011, bagiye gutangirana n’ingorwa basenyeye, zikaba zicyanamye ku gasi n’imiryango ya zo iri mo abana n’abagore bakomeje gukura mo amada, kubera imbeho ibari hejuru. Aba ntibazabetere umwaku!
Amiel Nkuliza.