Rwanda: Ministre Kabarebe James arakekwaho kugira uruhare mu izimira ry'umuhanuzi UWIMANA Jean de Dieu !
Bwana UWIMANA Jean de Dieu , umukozi w’ikigo cy’ibarurishamibare(NISR) yaburiwe irengero nyuma yo kuva iwe abwiye umuryango we ko hari ubutumwa Imana yamutegetse gushyira Minisitiri w’Ingabo z’uRwanda Bwana Jemus Kabarebe.
Amakuru ikinyamakuru Rwanda in-liberation process cyashoboye kumenya mu bushakashatsi bw’imbitse gisanzwe gikora,kikaba cyanabashije kubona kopi y’ibaruwa y’intabaza y’umuryango wa Bwana Uwimana Jean de Dieu nuko koko uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko wari umaze umwaka umwe arangije muri Kaminuza nkuru y’uRwanda i Butare akaba ubu yari umukozi udahoraho w’ikigo cy’ibarurishamibare yaburiwe irengero kuva kuwa kabiri tariki ya 12 Werurwe 2013 ahagana mu ma saa tanu z’amanywa.
Amakuru akomeza avuga ko uyu musore ubundi usanzwe asengera mu itorero rya ADEPR asanzwe azwiho impano yo guhanura no kwerekwa. Ibi nibyo byatumye kuwa kabiri ku matariki twavuze haruguru abwira abo babana mu rugo ko Imana hari ubutumwa imutegetse gushyira minisitiri w’ingabo z’uRwanda Bwana Jemus Kabarebe ndetse ngo atangira kubaza abantu aho atuye.
Abo mu muryango we ngo baramukomakomye bamubuza rwose guhirahira ngo ajye kutanga ubwo butumwa kubera ko bari bafite impungenge z’umutekano we ariko arabahakanira ababwira ko atasuzugura ijwi ry’Imana maze ahita agenda. Gusa kuva iyo tariki yagendeyeho ntiyongeye kuboneka ; umuryango we wategereje ko yagaruka uraheba iminsi irashira indi irataha niko kwigira Inama yo gutangira gutabaza.
Umubyeyi witwa MUKAHIRWA Verena utuye mu Kagali ka Kamukina umurenge wa Kimihurura akarere ka Gasabo usanzwe abana nuwo musore ngo yabanje kugisha inama inshuti n’abavandimwe ariko yababwira uko ikibazo kimeze abenshi bakamusubiza bati : « icecekere ntiwirirwe ushakisha rwose ubwo byararangiye ushatse wamuheba kuva yarerekeje muri izo nzira » Abandi bakamurema agatima bati uzagerageze ujye kuri MINADEF ubashyire ibaruwa ubasabe kugufasha gushakisha nugira amahirwe uzamubona nugira ibyago nyine uzaheba!
Amakuru dukesha abaturanyi buyu mubyeyi aratumenyesha ko uyu mu Mama koko yanditse ibaruwa maze ayijyana kuri MINADEF agezeyo ngo baramwakiriye ababwira ikimugenza bamuha agatebe bamusaba kuba ategereje kuko bagiye gushaka umwakira. Nyuma ngo y’igihe cyigera nko ku isaha imwe ngo nibwo haje abagabo babiri bamubaza icyimugenza, amaze kubasobanurira bamubwira ko yakwandika ibaruwa,ababwira ko yayanditse barayimwaka barasoma barangije bamubwira ko iyo baruwa ngo irimo amakosa ngo hari ibyo agomba kubanza kuvanamo ,banamubwira ko ibyiza kugirango ataremereza ikibazo bityo bigatuma kitakurikiranwa neza ngo yakongeramo ko uwo musore yari afite ikibazo mu mutwe.Ubwo uwo mubyeri wari wifitiye igishyika cyo kubura uwo musore yabemeyeye kubyongeramo kugirango afashwe. Amaze kubyongeramo ngo bamusabye ko iyo baruwa yanayishyira urwego rwa polisi kugirango narwo ngo rubafashe.
Kuva icyo gihe kugeza mangingo aya uwo musore ntawe uramuca iryera! Iyi nkuru yateye amatsiko umunyamakuru wa Rwanda in -liberation process bituma anyarukira mu baturanyi buyu mubyeyi hagamijwe kumenya ukuri koko ku bimuvugwaho. Mu baturanyi buyu mubyeyi twavuganye nabo ariko batashatse ko dushyira amazina yabo ahagaragara kubera impamvu z’umutekano wabo badutangarije ko uyu musore rwose bamuzi kandi ko yakundaga gusenga,kwerekwa ndetse no guhanura kuburyo ibyo yagiye abwira abantu byagiye bisohora.
Twanababajije niba nta kibazo cy’uburwayi ubwaribwo bwose yari asanzwe afite baraduhakanira. Ibi rero byatumye dusesengura iby’ariya makuru yo gusaba uriya mubyeyi kongera mu ibaruwa yari yanditse ko ngo uwo muhungu yagiye asa nufite akabazo mu mutwe dusanga ari icenga aba bagabo bakinnye uyu mubyeyi bakamushuka hagamijwe kumujijisha kugirango uwo musore nabura hazasobanurwe ko yari umusazi bityo izimira rye ribe ritagifite imbaraga n’agaciro kuwabyumva kuko bitaba bitangaje kubura k’umuntu ufite ikibazo mu mutwe ! Aha byatumye tugaruka kuri wa mu gani uvuga ngo ”Iyo ushaka kuroha imbwa yawe uvuga ko irwaye ibisazi”! Byumvikane ko uyu mubyeyi utari umenyereye aya macenga ntiyari gupfa kuvumbura ikihishe inyuma yuku kumusaba kongera andi magambo muri iyi baruwa.
Gusa nanone icyo twabwira abasomyi bacu ni uko izimira ry’abantu mu Rwanda atari agashya kuko bimaze kumenyerwa kuburyo bitari n’igitangaza. Imana ikomeze kwihanganisha uriya muryango nubwo biba bitoroshye ubwo niba ntawamwambuye ubuzima azaboneka kandi niba yaranambuwe ubuzima kuko nabyo bishoboka Imana imwakire mu bayo!
Ibaruwa irangisha:
Gakara Deus