Rwanda : Icyo Faustin Twagiramungu yazahora yibukirwaho muri iki gihe ni ukujya gukorera politiki mu Rwanda !

Publié le par veritas

 

Nkuriyingoma[Ndlr :Nyuma y’aho amashyaka PDP-IMANZI na RDI RWANDA RWIZA akoreye inama yo guhuza umugambi wo kujya gukorera politiki mu Rwanda, amagambo yabaye menshi, avugwa ahanini na bamwe mu bayoboke b’amashyaka anyuranye atavuga rumwe na FPR/Kagame, ariko yo ataratinyuka ibyo kwerekeza mu Rwanda. Bamwe bemeza ko ariya mashyaka PDP na RDI najya mu Rwanda, bizaha ingufu ubutegetsi bwa FPR, bityo bikitwa ko urubuga rwa politiki mu gihugu rufunguye, ariko ntagihindutse mu by’ukuri. Abandi bavuga ko ariya mashyaka yubahirije ikifuzo cya FPR na HCR cyo gucyura abanyarwanda ku ngufu, hakaba n’abongeraho ko FPR yahaye abayobozi b’ayo mashyaka akayabo k’amafaranga kugira ngo batahe bagiye kuyokoka ubutegetsi buriho.

 

Ikigaragara ni uko izo mvugo nta shingiro zifite. Baramutse baraguzwe, abo banyapolitiki bagiye gutaha, bari kuba barahawe imyanya muri Guverinoma iherutse kuvugururwa i Kigali, cyangwa se mu matangazo yabo bakavuga badatobora, hagamijwe kutiteranya na Leta ya Kagame… Nyamara iyo usesenguye neza umurongo amashyaka PDP na RDI ahagazeho, usanga icyo agamije cya mbere ari uguharanira ko système ya FPR-Kagame isezererwa, habanje kuboneka urubuga rwa politiki abanyarwanda bose bakwisanzuriramo. Ese ko umuyobozi w’ishyaka rya Green Party Habineza yasubiye mu Rwanda, icyo cyaha cyo guhabwa amafaranga, we akaba ntacyo ashinjwa; impamvu yaba ari iyihe ?

 

Bwana Nkuliyingoma Jean Baptiste wabaye ministre w’itangazamakuru mu Rwanda (1994-1995), akanandika igitabo INKUNDURA gisesengura amarorerwa FPR yakoze mu Rwanda, arasubiza uwitwa Cyprien Munyansanga wavuze ko inama y’amashyaka PDP na RDI, yari iyo kugabana enveloppe ibukuru babageneye ! Nimwisomere inyandiko ya Nkuliyingoma, irangwa ahanini n’ubunararibonye buvanze n’ubushishozi bw’umunyapolitiki wigeze kuba umunyamakuru w’umwuga]:  

 

 

Cyprien, Iyi enveloppe uvuga ni ya yindi ibukuru bahaye Ingabire na Mushayidi? 

 

http://adhabi.unblog.fr/files/2012/02/mushayidi2.jpgReka sigaho gukekera abantu ubusa. Iyi ntambwe abanyapolitiki bamwe bagezeho yo gutaha mu gihugu bagakorerayo politiki ntabwo nkeka ko izahesha ingufu FPR nk'uko bamwe bakunze kubivuga. Kugeza magingo aya amashyaka akorera hanze ntacyo yari atwaye FPR. Nyamara kuba ba Ingabire na Mushayidi baratashye bagafungwa buriya cyabaye ikibazo. Gufunga wa munyamerika Peter Erlinder wagiye mu Rwanda ajyanywe no kuburanira Ingabire na byo buriya byongereye ubutegetsi bwa Kagame abanzi. Kuba hari abandi banyapolitiki bashaka kumanuka bagahangana n'igitugu bari imbere mu gihugu ni ikindi kigeragezo ku butegetsi bwa FPR.

 

 

Kagame uko muzi ntabwo azabaha iriya espace politique basaba ariko sinzi ko azakomeza kurundira abantu bose mu buroko. Nabikora kuri Twagiramungu bizavugwa cyane kurusha ibikorerwa abanyapolitiki basanzwe kuko Twagiramungu azwi ku isi yose. Umuntu nk'uriya icyo yamarira abanyarwanda ni kiriya. Ni ukwitanga, agatera Kagame ibibazo bizamuviramo gukora amakosa azamuteranya kurushaho n'abamuhaga imfashanyo. Rutahizamu iyo bamuvuniye mu rubuga rw’amahina ( surface de réparation)  bitanga pealiti, akenshi ikavamo igitego.

 

 

Wambwira ko bariya bashaka gutaha bazafasha ubutegetsi bwa Kagame kuramba unyeretse ko hari abandi barimo gutegura ibindi bikorwa byashegesha ingufu za gisilikare buriya butegetsi bushingiyeho. Abo ngabo kugeza ubu ntabo nzi uretse wa wundi watanze urwenya ngo afite ingabo zitwa Urukatsi. Izo ngabo zinabayeho zaba ari indi turufu ya Kagame. Mu birebana na politiki Anasitazi Gasana Sembeba ni ikirura kidakwiye gutesha abantu igihe bakiganiraho (abarengera inyamaswa bambabarire ibirura ntacyo mpfa na byo, nabuze ukundi navuga ubutindi bw'uriya mugabo).

  

 

Twagira-Faustin.pngNgarutse kuri bariya bashaka gutaha, impamvu nyayo mbona barimo gukora ishyirahamwe, bakaba bakora n'ariya matangazo nuko bagifite ubwoba nyamara bakaba bumva bagomba kugera ku ntego biyemeje, cyane cyane ko babitangaje, ariko bakaba bategura abantu (opinion), baterana n'inkunga. Umuntu ugiye wenyine aba afite ingufu nkeya. Iyo mubaye babiri za ngufu ziriyongera. Niyo mpamvu bahamagara abandi ngo bajyane. Mfite amatsiko yo kumenya uko bizabagendekera. Kagame abahaye urubuga rwa politiki (espace politique) bikamufasha kuvanirwaho ibihano by'imfashanyo zahagaritswe ntacyo bitwaye kuko iyo espace politique ubwayo ni ikintu gikomeye. N'ubundi ibyo bihano byashoboraga kuvanwaho nta ruhare tubigizeho. Ibi ngibi ndabivugira ko nta yindi alternative (amahitamo) mbona muri iki gihe. Nibagende rero barwanire espace politique bari imbere mu gihugu wenda hari icyo bizatanga.

 

 

Kagame bamubajije ikibazo cy’uko hari amashyaka ari hanze yiyemeje gutaha mu Rwanda, yarasubuje ngo « barakaza neza », iyi mvugo ya Kagame Nkuliyingoma ayibona ate ?

 

 

Kagame iyo avuze ngo bienvenu ni nka Bihehe ivuga ngo kaze mboga zizanye. Ariko nta n'ukundi yavuga. N'iyo yaba adashaka ko abantu baza agomba kuvuga kuriya. Ahubwo iyo nicaye ntekereza mbona bariya bagabo bagiye gutaha bazamurushya kurusha uko bamurushyaga bari hanze. Bien sûr wenda azabafunga cyangwa abatoteze mu buryo bunyuranye. Mais attention u Rwanda si akarima ke. Nafunga umuntu nka Rukokoma ashobora kugira ibibazo atateganyaga. Simvuze ko nzi neza uko bizagenda ariko nkurikije aho ibintu bigeze ubu ni igihe cyo kugerageza gukorera politiki mu Rwanda ku bantu bafite uburyo babaho bariyo. Nkanjye sinabitinyuka kuko urugo rwanjye rutunzwe n'akazi nkora ndi hano, simbona uko nabaho ngiye mu Rwanda. Niyo mpamvu mbona biriya bintu ahubwo birimo ubwitange.

 

 

 

Umunsi mwiza.

 

 

 

Jean-Baptiste Nkuliyingoma (DHR) 

 

 

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
<br /> Nandaye ati barica Ndadaye ariko ntibica Ba Ndadaye. Kagame azibeshye afunge Rukokoma! Nanamufunga kandi ntabwo azaba afunze Ba Rukokoma bandi. Nategure prison kuko zigiye kumubana nke rwose,<br /> azafunga acoke.<br />
Répondre