Rwanda: Dr Léon Mugesera aribaza niba na Yezu Christu yashinjwa gutegura jenoside kubera ko yise abantu "Inzoka"!
[ndlr :Birashoboka ko Dr Léon Mugesera ashobora kuba yaravuze ijambo ritashimishije abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi mu mwaka w’1992, iryo jambo rikaba rishobora no gufatwa nk’icyaha (hakurikijwe amategeko y’icyo gihe) ; ariko kuriheraho ukavuga ko iryo jambo Dr Léon Mugesera yavuze ari igikorwa cyo gutegura jenoside yakozwe mu 1994 Léon Mugesera atari mu gihugu ni ugukabya ! Noneho bigakubitiraho no kubyaza iryo jambo mo ibyaha 5 ! Urubanza rucirwa Dr Mugesera umenya rutazorohera Kagame Paul wavuze ko yacyuye impunzi yashakaga izindi akazimarira ku icumu , kandi yabishyize mu bikorwa ! Ubu butabera budakurikirana Kagame bwagirirwa ikihe kizere mu rubanza rwa Dr Mugesera ? Ni ubwo Mugesera yatanze urugero ku magambo yavuzwe na Yezu ahimo no kwita abantu inzoka , arebye iruhande rwe ntiyabura izindi ngero z’abarimbuye imbaga mu magambo no mubikorwa ubu bari kumucira urubanza ! ibi rero ni byo abanyarwanda bagomba kwirinda byo gutuka abana babo ngo « baragatsindwa » !!]
Ubwo Dr. Leon Mugesera Leon yisobanuraga ku byaha aregwa n’ubushinjacyaha ku munsi w’ejo, yifashishije imwe mu mirongo ya Bibiliya, aho yavuze ko iyo usomye amagambo amwe n’amwe Yezu yakoreshaga, wakwibaza niba yarayavuganaga ubugome bwinshi ku buryo wanatekereza ko na we atacibwa urubanza.
Muri ayo magambo yavuzwe na Yezu, yavuzemo aho yabwiraga abantu ngo ni abana b’inzoka, aho yasohoraga abantu mu rusengero akajugunya hanze ibintu byose, aho yabwiraga abantu ko bazahekenya amenyo ndetse n’andi magambo agaragaza ko Yezu yavugaga arakariye abo abwira kubera ibikorwa byabo bibi bakoraga.
Yavuze ko impamvu zo kwifashisha aya magambo yo muri Bibiliya, ari ukugira ngo yerekane ko umuntu adakwiye kwihutira guca urubanza wumvise ijambo rimwe, ahubwo akwiye kwitonda agasesengura interuro yose uko yakabaye.
Nyuma y’ibyo, Mugesera yongeye gutinda ku nyandiko itanga ikirego yatanzwe n’ubushinjacyaha, avuga ko urukiko rudakwiye kuyiha agaciro ngo kuko ifite inenge ndetse itera urujijo.
Muri izo nenge, yavuze ko usanga Ubushinjacyaha butagaragaza abantu bafatanyije abo aribo, amashyaka bakoranaga ayo ariyo, igihe icyo gikorwa cyakorewe ndetse n’itariki icyo gikorwa cyakorewe, ibyo akaba abona bibangamiye imyiregurire ye.
Mugesera yongeye guhakana yivuye inyuma ko atahamagariye Abahutu kwica Abatutsi, kuko n’intambara yabaye yaravuye mu gihugu amaze imyaka ibiri yose hanze yacyo.
Mugesera ukomeje guhakana ibyo ashinjwa, yanavuze ko atigeze yita Abatutsi ibyitso by’inkotanyi, avuga ko n’ijambo rye atari ryo ryabaye intandaro yo kwica Abatutsi, ahubwo avuga ko yakomeje gutabaza asaba ko hari ibintu byakorwa ngo ubwicanyi buhagarare birimo gukura ingabo za Uganda mu gihugu no kuzisubiza iwazo, ndetse no gushyira ingabo z’amahanga ku mupaka w’ u Rwanda na Uganda, ariko ibyo byose ngo nta na kimwe cyakozwe.
UMUSEKE.COM