RWANDA: Gihamya y'uko Kagame yakoranye na mafia Viktor Bout, Birabe ibyuya ntibibe amaraso !

Publié le par veritas

Kagame et mafiaEse Leta ya Amerika ko ikomeje gusaba ko Viktor aburanishirizwa iwabo baba bazanamubaza nibyo yakoranye na Kagame muri Kongo ?

Itohoza ryakozwe n’ikinyamakuru Umuvugizi ryemeza ko mafia Viktor Bout wafashwe na polisi mpuzamahanga ku itariki ya 06 Werurwe 2008 muri Thailand aregwa ubucuruzi bw’imbunda hamwe n’indege  mu buryo butemewe n’amategeko mpuzamahanga akabicuruzanya n’inyeshyamba hirya no hino ku isi.

Nyuma yaho Leta ya Kagame  ihakaniye ko itigeze ikorana ubucuruzi nuwo mafia Viktor Bout, byatumye ikinyamakuru Umuvugizi gikora iperereza kugira ngo kibagezeho ukuri k’ubucuruzi Kagame na bagenzi be bagiye bakorana nuwo mafia w’umurusiya uregwa  na polisi mpuzamahanga, harimo na Leta zunze z’Amerika kubera ubucuruzi bw’intwaro n’indege butemewe n’amategeko  yagiye akorera hirya no hino mu karere k’ibiyaga bigari n’ahandi  ku isi.
 
Mu itohoza twakoze hagaragaye ko Perezida Kagame yatangiye gukorana na Mafia Viktor Bout kuva mu 2000 kugera muri 2003, ubwo bakoranaga ubucuruzi bw’indege, binyuze mu isosiyete y’indege yitwa Air Cess, ikaba yari ifite ibiro mu mujyi wa Kigali.
 
Binyuze mu isosiyete Air Cess, Kagame na mafia Viktor Bout bafatanyije mu bucuruzi bw’indege icyo gihe zatwaraga abasirikare muri Kongo zagaruka zikagarukana ibicuruzwa byabaga nabyo bikorwa n’igisirikare cy’u Rwanda hamwe na Kagame.
Indege za mafia Viktor Bout zakoze n’ubucuruzi butandukanye bw’amabuye y’agaciro aho zajyanaga abasirikare zagaruka zikagarukana amabuye y’agaciro babaga basahuye muri Kongo icyo gihe.
 
Muri iryo tohoza, twasanze izo ndege za Mafia Viktor Bout hamwe na mugenzi we Perezida Kagame, icyo gihe nta bwishingizi zagiraga kuburyo hari imiryango y’abanyarwanda itandukanye yatakaje abantu benshi hirya no hino mu ndege zabo, zimwe zirashwe izindi nazo zigize impanuka zisanzwe,  ariko imiryango yabagiriye impanuka muri izo ndege ntishobora kwishyurwa, ngo ihabwe   impozamarira.

Ikinyamakuru Umuvugizi cyashoboye kubona urugero rwa sosiyete y’indege yitwa  Air Cess yari ifite icyicaro muri Kigali,  indege yabo nomero 3D-SBW ikaba yaraje kurasirwa   muri Kongo ahitwa i Kalemi, imaze kujyana abasirikare ba RDF, ikaba yarahindukiraga igaruka, ariko imiryango yabari bayirimo ntiyigeze ihabwa impozamarira.
 
Ku itariki ya 18 Ukwakira 2002, Perezida Kagame yaje kubazwa n’abanyamakuru ubwo yari muri hoteli Hilton mu Bwongereza, uburyo akorana na ba mafiya babiri ari bo Viktor Bout hamwe na Sajanvan Rupfa, Kagame yaje kwivugira ko  yamenyeye Victor Bout kuri bagenzi be bo muri Angola, ngo ariko yahise ahagarika imikoranire ye nawe nyuma y’ukumenya ko ari umumafiya, ariko mu itohoza twakoze na none ryemezako nubwo icyo gihe  Kagame yahakaniraga bagenzi bacu  babanyamakuru, Patrick Smith wa African Confidential na William Willis wa Financial Times, ko atagikorana nuwo mumafiya, yarabeshyaga kuko Viktor Bout icyo gihe yiberaga mu rugo rwe rwari ku Kimihurura  i Kigali,  mu gihe yashakishwaga n’isi yose.

Yaje kwongera  gufatanya  na Kagame anyuze muri bagenzi be bamufasha gushinga sosiyete y’indege yabarizwaga muri Kongo yitwaga “Air Bus”, nayo yagiraga ibiro kuri Goma ikaba yakoreshaga abanyarwanda batangaga amaraporo ku bayobozi b’inzego z’umutekano.

Iryo tohoza kandi ryabonye gihamya nyinshi zemeza nta gushidikanya ko Mafia w’umurusiya wari ufite ipeti rya lieutenant Viktor Bout yakoranye na Kagame k’uburyo n’imodoka yagendagamo, n’ubwo yari iya gisivili ariko yari ifite plaque za gisirikare cy’u Rwanda. Bakoranye biratinda:  zimwe mu ndege zatwaraga abasirikare k’ubwumvikane yagiranaga na  Kagame  wenyine, zari zifite plaque 3C-KKR, 3C-KKJ na 3C-KKL.

Kagame na mafiaIkindi nuko twashoboye kumenyako nyuma yaho Kagame amaze kumenya ko uyu mafiya ashakishwa n’inzego z’iperereza mpuzamahanga,  baje kumufasha gushinga sosiyete y’ubucuruzi bw’indege Air Bus kugirango ave k’ubutaka bw’u Rwanda, bakomeza gukoranira nawe muri Kongo ariko batinda kumwishyura kugera aho yaje gucika muri ako karere, bakimurimo amadorali agera kuri miriyoni makumyabiri n’ebyiri (22.000.000 USD), bamwambuye.
 

Akaba yaraje gufatirwa muri hotel Sofitel yo muri Bangkok arimo gucuruzanya intwaro n’inyeshyamba zo muri Columbia zitwa FARC guerrillas.
Leta y’Uburusiya lero yakomeje gusaba ko yaburanira iwabo kugirango hato atazamena amabanga yabo abitse. Leta zunze Ubumwe z’Amerika nazo zaramushakaga, none baramwegukanye.
 
Naho Leta y’i Kigali nayo ihangayikishijwe nibyo uwo mafiya ashobora kuvuga k’ubucuruzi bwe yaba yarakoranye na Kagame,  k’uburyo mu minsi ishize itangazamakuru rye ryihutiye kuvuga ko mafiya Viktor Bout ko nta kintu yaba yarakoranye na Leta ya Kagame.

 

(Inkuru ya Gasasira)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article