RWANDA : Inamay'AMANI, ni mudufashe kurwanya Loni !

Publié le par veritas

Igihugu cyacu cy'u Rwanda kigeze ahakomeye! Umenya iyi manda ya Kagame igeze mu ikorose rikomeye gukata, leta ya kagame iri gusaba ishyirahamwe ry'ibihugu by'afurika y'iburasirazuba kubifasha guhakana raporo ya loni ,igaragaza uko ingabo za kagame zakoze ubwicanyi muri Congo! Ariko igitangaje ni uko iyo leta ya Kagame idashaka kwitaba urukiko rw'ibihugu by'afurika y'iburasirazuba kubera ihohotera rikomeje gukorerwa murumuna wa Faustin Nyamwasa kugeza Casque bleu au congoubu abantu batazi aho afungiye!

Ibi ni byabindi bavuga ngo " Kirya abandi, bajya kukirya kikishaririza! Ni ukubitega amaso! Nimwisomere imyanzuro yavuye muri iyo nama y'abadepite nkuko amakuru aturuka mu binyamakuru byo mu Rwanda bikorera leta ya Kagame bibivuga:

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo, ihuriro ry'inteko zishinga amategeko zo muri Afurika y'ibiyaga bigari AMANI zasoje inama y'iminsi ibiri yaberaga i Kigali kuri Lemigo Hotel. Iyi nama ikaba yararangiye biyemeje gutora amategeko amwe n'amwe arimo irihana abahakana jenoside.

Iyi nama ikaba yarize kuri byinshi bitandukanye birimo kubungabunga umutekano wo mu karere, kurebera hamwe uburyo haba amahoro arambye mu karere, ndetse no kurebera hamwe uburyo umubano w'ibi bihugu wakomeza gusagamba.

Abari bateraniye mu nama bishimiye imigendekere myiza y'amatora mu bihugu bya Kenya, Burundi, u Rwanda ndetse na Tanzaniya uburyo babashije gutora kandi mu mahoro akaba ari intambwe nziza muri ibi bihugu mu rwego rwo kwimakaza demokarasi.

Mu myanzuro y'iyo nama y'ihuriro ry'inteko zishinga amategeko zo mu biyaga bigari harimo gukomeza gushyira ingufu mu kuzahura amahoro mu Karere, gutora amategeko ahana abanyabyaha, gutora amategeko ahana abahakana jenoside, no gukomeza gukangurira guverinoma z'ibihugu gushyira hamwe mu rwego rwo guharanira amahoro.

Abari muri iyi nama kandi bagize icyo bavuga ku cyegeranyo cy'Umuryango w'Abibumbye gishinja ingabo z'u Rwanda kuba zarakoze ubwicanyi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abari muri iyi nama bavuga ko bayibona nk'idafite icyo ishaka kugeraho n'uburyo yashyizwe ahagaragara bikaba bidakwiye, basaba Umuryango w'Abibumbye kutayiha agaciro. Kuri bo ngo iyi raporo ishobora gusubiza inyuma intambwe yari imaze kugerwaho mu rwego rwo kugarura amahoro mu Karere ndetse no muri Afurika muri rusange.

Intumwa z'u Rwanda muri iyo nama zikaba zari zihagarariwe na Depite Polisi Denis, iz'u Burundi zari ziyobowe na Hon. Alfred Ahingejeje, Congo Kinshasa intumwa zayo zari zihagarariwe na Honorable Paulin B. Bapolisi, iza Tanzaniya ni Honorable James Musalika, iza Zambiya zari ziyobowe na Honorable Imenda Batuke naho iza EALA zari ziyobowe na Honorable Aman Kabourou.

 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article