RWANDA : FPR yibohoje jenoside (génocide) yibohesha jenoside (genocide).
Nkuko tubikesha ikinyamakuru inyenyerinews amakuru aturuka ahantu hizewe avuga ko FPR yafashe ubutegetsi yitwaje jenoside (génocide) yakorewe abatutsi ;aho gukiza abantu yihutiye gufata igihugu kuko yari ifite inyota yubutegetsi.
Kubera ko perezida Habyarimana yapfanye na perezida Ntaryamira w’u Burundi,ubu politiki y’u Burundi irimo gushaka kumenya urupfu rwa Ntaryamira wapfanye na Habyarimana,biravugwa ko abadepeti bagize umutwe wabadepite baba batameranye neza na perezida peter Nkurunziza uhora yirengangiza ikibazo cya mugenzi we waguye mu ndege y’u Rwanda .NDL : Twakwibutsa abasomyi ko abarundi basaba n’impozamarira yatanzwe n’ibigo by’ubwishingizi yagombaga guhabwa umuryango wa Ntaryamira, ubu ikirego kikaba kiri murukiko rwa leta zunze ubumwe z’amerika kuko ayo mafaranga yatanzwe ariko ntagere ku miryango yagenewe ! Mu kiganiro Twagiramungu Faustin yagejeje kubanyarwanda atangiza ishyaka RDI Rwanda rwiza taliki ya 19/02/2011 mu bubiligi ; umunyamakuru w’umurundi ukora kuri radiyo mpuzamahanga y’abafaransa yamubajije ikibazo cya prezida Ntaryamira Cypriano waguye mu Rwanda. Twagiramungu ntiyabitinzeho cyane , yaramubwiye ati « nk’umunyamakuru azabaze leta y’u Burundi , nk’igihugu kigenga icyo giteganya gukora kuri iyo dosiye ! »
Biravugwa ko Paul Kagame yatumije perezida peter Nkurunziza mu mpera z’uku kwezi gushize kugirango baganire kuri icyo kibazo,niyompamvu mu cyumweru gishize peter Nkurunziza yahuye na mugenzi we amusaba ko yakomeza kumufasha kwirengangiza ibyo abadepete bashaka kumenya bitabareba,baramuka bakomeje bagashaka uburyo babaha amafaranga kugira ngo batuze iminsi ibe yicuma.
Uko imyaka ijyenda ishira niko ukuri kubyabaye muri jenoside (génocide) bigenda bisobanuka, ukuri kukaba kuri kujya ahagaragara kuburyo ubu leta y’uRwanda ifite ikibazo cy’abantu n’ibihugu bibuka jenoside (génocide) ku italiki ya 06./04/1994 bitewe nuko FPR ikimara gufata ubutegetsi yavuze ko jenoside yabaye ari itsembabwoko nitsembatsemba,kuburyo buri munyarwanda byamufashaga kwibuka jenoside ahareye igihe umuryango we wapfiriye ; mugihe kitarenze imyaka cumi numwe 11, umuryango w’abibumbye (Loni) yahise yanga ijambo itsembabwoko n’Itsembatsemba ahubwo ibyita jenoside yakorewe abanyarwanda(génocide des rwandais) .
Ubwo ikibazo cyahise kivuka kuko hahise hagaragara ikinyoma cya FPR maze FPR igwa mu kantu ibura uko ibyifatamo kuko yarizi ko izakomeza kurindangiza abacika Cumu n’abahutu babuze ababo muri jenoside bityo bose ikabakoramo ubucuruzi ( business). Ubu rero abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu batakaje ababo bakaba bibuka ababo bahereye kwitaliki ya 06/04/1994 ya buri mwaka.ubu rero kugirango FPR itere ubwoba abahutu, FPR iherutse gufata amafaranga iyanyuza muri komisiyo ya Mucyo Jean Dieu uhagarariye CNLG, iyo komisiyo ikayaha abantu ibita abacikacumu kandi ataribo kugirango bazakore ikinamico ryo kwihahamukisha (guhahamuka),bakavuga amagambo basakuza cyane ko « abahutu bashyigikiwe na leta ya Paul Kagame »,ibi bikazafasha FPR kwigarurira abatutsi babacikacumu batacyemera FPR na Kagame hakibasirwa cyane abacikacumu bazwiho kuba badatinya kuvuga ukuri bemera ! Ngo byamaze kugaragarira FPR ko abenshi muri abo bacikacumu bashyigikiye Umwami w”u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa. Kurundi ruhande ibyo bihahamuka bikorwa gutyo kugira ngo barebe ko abahutu bagira ubwoba kuko basigaye bashyigikiye Ingabire Victoire na Me ntaganda ubu babarizwa muri gereza 1930 kandi abo bahutu bakaba basigaye babikora kumugaragaro. Ubu FPR yibasiye abahutu babanyabwoba kugira ngo batajya kuruhande rw’Umwami nk’abacikacumu bamwe batagira ubwoba babona ko umwami ariwe gisubizo cy’ibibazo by’u Rwanda ; cyangwa se abo bahutu bakaba bajya kuruhande rwabashyigikiye Ingabire na Ntaganda
Ubu rero bikaba bimaze gutera ikibazo kubantu bibuka ababo kuitaliki ya 06/04/ 1994 byaburi mwaka harimo umuryango wa perezida Habyarimana, abanyarwanda b’impunzi benshi bari hanze n’igihugu cy’u Burundi.
Ku italiki ya 07/04/11 abo basore bigishijwe kwihahamukisha bakaba baririwe biririsha bavuga ngo mushyigikiye interesi(Interahamwe) mushyigikiye interasi kuburyo na perezida wa repubulika paul kagame yavuze disikuru abandi bari munduru,amakuru akomeza avuga ko batangiye gutozwa uburyo bazihahamukisha bibuka ibyabaye ariko kandi bibagiwe kubigisha ko batagombaga kuvuga ijambo rimwe gusa ntibarihurireho burya umutego w’ikinyoma ushibuka nyariwo agihari,ubwo rero kuwa 07/04 bihahamukishije kumafaranga 50,000 frw gusa kugirango babashe kurwanya ubukene byatumye bayemera.
NDL:
- Ifoto ya mbere ni perezida Kagame (Rwanda) akina umupira na perezida Nkurunziza (Burundi)
- Ifoto ya kabiri ni Madama Habyarimana 5rwanda) na Madame Ntaryamira ( Burundi)
- Ifoto ya gatatu niba Nyakwigendera Perezida Habyarimana ( Rwanda ) na Ntaryamira (Burundi)
Byaruhanga I