Abapadiri barashaka kuzura CDR (source: www.leprophete.fr)
(Byasohotse muri Rushyashya, Vol.106, 18-30 Mata 2011, p.15)
Twese tuzi mu myaka ya mbere gato no mugihe habaga jenoside yakorewe abatutsi ishyaka CDR, ryari ishyaka ry’intagondwa z’abahutu batavangiye, iryo shyaka icyo ryadukoreye turakizi na Politike yaryo. Imboga mbi rero ntiziva mu nkono hari abapadiri babiri bavuka muri Diyosezi ya Cyangugu ngo bashaka kuribyutsa ku mugaragaro banyuze mu itangazamakuru.
Twabibutsa ko iri shyaka ryasheshwe na Leta y’ubumwe kubera kugira uruhare muri jenoside hamwe na MRND.
Bamwe bakunda gusoma amakuru kuri internet bazi neza imbuga za interineti zibiba amacakubiri arizo le profete.fr na veritas.org zashinzwe n’abapadiri babiri aribo Fortunatus Rudakemwa na Nahimana Thomaskubatandukanya byagorana kuko bose bagaragara mu bintu bimwe buri gihe, ariko cyane cyane muri iki gihe bihurije mu gukora itangazamakuru ry’amacakubiri rikangurira abahutu ngo kuba umwe, wagirango basimbuye Kantano cyangwa ba Noheli Hitimana.
Aba bapadiri rero nkuko inkuru zabo zibisobanura neza ngo bifuza ko rubanda nyamwinshiyako ngera igakora revolusiyo kuko yasubiye mubuhake. Usibye kuba aba bapadiri babangamiye ubumwe n’ubwiyunge njye mbona banateza umudugararo mu gihugu. Nsubiye inyuma rero wakwibaza uti ese aba bapadiri bandika ibi ni bantu ki? Iyi politiki yivangura bayitangiye ryari? Reka tugaruke ku mateka yabo ya vuba.
Mpereye kuri padiri Nahimana
Thomas ,yavukiye mukarere ka Rusizi, umurenge wa Nzahaha, nyina yitwaga Claudia. Thomas ntabwo yagize amahirwe yo gukurira mu muryango utuje, utanga uburere bwiza kuko akiri muto se yari yarababujije amahoro bo na nyina, kuko batasibaga kurara hanze se yabamenesheje;Thomas afite umuryango harimo na murumuna we wabaye icyamamare cyane mu nterahamwe bahimbaga Bakame uyu akaba yaraheze mu mashyamaba ya congo uyu muruma nawe azwi gukorana bya hafi n’interahamwe Yussuf Munyakazi yakatiwe n’urukiko rwa Arusha kubera kwica abatutsi i Cyangugu na Bisesero, ari nayo mpamvu uyu mupadiri agaragara mu bashinjuye Munyakazi, ni akumiro!!
Thomas akiri mu iseminari nkuru, aruhukiye muri paruwasi ya Mwezi, padiri Apolinaire yamutangiye raport yuko agaragarwaho ingeso y’ubusambanyi,bituma iyo sura nkumuntu wari mu nzira yo kwiha Imana abantu benshi bamwibazaho cyane,ubusambanyi bwe si amagambo kuko ,hari abakobwa yagiye atera inda bigasakuza akaba n’umunyamafaranga kuko uko basakuzaga yabahaga amafaranga aha twavuga nk’uwitwa Maritha. Na n’ubu aho ari mu Bufaransa afite umugore yajyanye amaze kumutera inda aho yabaga ku Muyange,bakabyarana umwana bamwita Rita, aha twakwibaza niba paruwasi ya Notre Dame de la Pointe de Caux na Saint Philibert de la Lézarde akorera ubu baba bemera umupadiri ufite umugore kuko uyu mukobwa yateye inda babana nk’umugabo n’umugore? Ibi kandi ntibyagarukiye aha kuko byaje no gutuma ashwana na murumunawe witwa Renzaho Faustin kuko yamushyingiye umukobwa we ubwe yitereye inda.Renzaho,uyu abimenye barashwana amujugunyira wa mugorewe yateye inda nanubu aho umwe aciye undi yahacisha umuriro,igihamya ni uko bene nyina bandi yabajyanye I Burayi asiga uyu Renzaho wenyine wituriye i Kigali kuri ubu; ibi byose yabikoraga arinako Monseigneur Bimenyimana yakomezaga kumwihanangiriza.
Thomas akimara guhabwa ubupadiri muri za 1999 akaba yari ari muri komisiyo ya sinodi muri diocese ya Cyangugu aho nyuma yabanye na padiri uzwi cyane mu gihugu cy’u Rwanda witwa Rugirangoga Ubald yaje kwikoma amaze kugera hanze nkuko bigaragazwa n’inyandiko ndende imusebya yanditse, akamwita umwicanyi ruharwa kandi uyu azwi nk’urugero rw’abapadiri basenga Imana ikabumvira,aha twakwibutsako ariwe mupadiri mujya mwumva w’i Cyangugu usengera abantu bagakira indwara,ubumuga n’ibindi. Icyo yamuhoraga ntakindi ngo ni uko Ubald yaje kugaragaza ko adashyigikiye igikorwa cye cyo gushinjura ruharwa Yusouf Munyakazi watsembye abantu mu Bisesero,i Shangi ubwo yariyateye imbunda za mitralleuse akarimbura imbaga muri za kiliziya , abantu baguye aha hose ntibagira uko bangana, padiri Thomas Nahimana akaba yaragaragaye mu rubanza rw’iyi nterahamwe ayishinjura.
Yabanje kuba umushumba mukuru wa paroisse ya hanika nyuma aza kuba umurezi muri seminali nto ya mutagatifu Aloys y’i Cyangugu aho we na Fortunatus Rudakemwa wari Rector w’iyo seminali bagaragazaga ibisigisigi by’ingengabitekerezo y’ivangura ikoranye ubuhanga nkuko muri buze kubyirebera muri iyi nyandiko,muti byagenze bite:
Hagisohoka inyandiko z’umucamanza Brouguiere , aba bapadiri bagaragaje ko bamushyigikiye nibwo batangiye kuzana mu banyeshuri ibinyamakuru nka jeune Afrique imwe rukumbi yo muri 1994 igaragaza ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, aha twakwibutsa ko iyi gahunda y’ibi binyamakuru itari isanzwe muri seminali,mugihe president Paul Kagame yari agiye gusobanura ibyavugwaga ku ihanurwa ry’indege,uyu mupadiri Fortunatus yahuruje abanyeshuri bose aho bari
bibereye muri etude ngo nibaze bumve uburyo Kagame (ntiyavuze Perezida) yisobanura ukuntu yarashe Perezida wacu , aha nanone twakwibutsa ko aricyo gihe iyi seminali yahise igaragara muri raport yasohotse mu binyamakuru byinshi y’ibigo birangwamo ingengabitekerezo ya jenoside bitari byarigeze bibaho nyuma y’imyaka itandatatu yari imaze itangiye .
Ibi byabaye nta mwaka ushize aba bagabo (Fortunatus Rudakemwa na Thomas Nahimana ) binjiye mu buyobozi bukuru bw’iyi seminali,ubwo namwe murumva icyo bisobanuye. Fortunatus yaje kwigaragaza nanone uwo ariwe ubwo muri seminari umunyeshuri umwe yakoze expose yise “la mauvaise gouvernance qui reigne au Rwanda” aho yagaragaza uburyo mu Rwanda habayeho double jenoside, nyuma byaje kugaragara ko uyu munyeshuli yari yatumwe naba bapadiri, bityo bamwe mu banyeshuri bagaragaza kutabyishimira barisohokera, padiri Fortunatus nkumuyobozi wa seminali mukubabaza icyabasohoye, abumvisha ko babaye ibifura ko bakagombye nabo guhangana nuwo mwana aho kumwima amatwi, murumva namwe icyo byari kubyara!
Nyuma y’ibi bikorwa byose,birumvikana ntabwo byari kubura imbuto byera nibwo haje kuvuka umwuka mubi mu banyeshuri, biza no kugera kubuyobozi bwa leta, ariko ubuyobozi bubimenya hakiri kare, uwari prefet wa cyangugu bwana Sheih Moussa Fazir Harerimana na Monseigneur Bimenyimana Jean Damascene bagiyeyo n’abandi bayobozi mu rwego rwo kwihanangiriza aba bapadiri mu myitwarire yabo igayitse ku rubyiruko rw’u Rwanda, nyuma y’iki gikorwa aba bapadiri bimye amahwemo bamwe mu banyeshuri b’abatutsi bakajya babajogora mu bandi ngo nibajye kubaha amatelefone batunze,bakoresha babarega mu nzego za leta.
Ubwo inkuru yagumye gusakara Cyangugu yose, inzego z’umutekano zije kubihosha, hafatwa icyemezo ko abo bapadiri bombi bava mu iseminari ; noneho Nahimana na Fortunatus baza kuba exfiltrés (gutorokeshwa) n’ubuyobozi bwabo banyura Congo bajya I Burayi ku passport ya DRC, kuko iy’u Rwanda bari bayifatiriye. Thomas aba mu Bufaransa, naho Fortunatus akaba mu Butariyani aho yabaye na kera yiga, dore ko aruta Thomas mu myaka. Musenyeri wa Cyangugu Bimenyimana nawe yemeza ko Nahimana yatorotse paroisse ya Muyange hafi ya Nyamirunde hareba ku ijwi aho yari yamwimuriye, ndetse ngo akatoroka yibye n’amafaranga ya Paroisse. Ariko kugira ngo abone impapuro zo kwiga mu Bufaransa no kuba muri Diocese yaho, Musenyeri yagombye kumuha ibyo bya ngombwa ubundi bitangwa na Diocese akomokamo. Yabanje kumwandikira urwandiko amwishongoraho ngo ntacyo yamumariye kandi Leta imuhiga nyuma aza kumukenera amusaba documents zatuma yiga nuko Musenyeli amusaba kwandika ibaruwa ivuguruza yayindi inshuro cumi n’ennye. Nawe ubwo muri iyo baruwa yivugira ko yashinzwe ingengabitekerezo Musenyeri aramutererana.
Nyuma rero y’amateka y’ingengabitekerezo aba bagabo bajegushinga urubuga rwa CDR, barwanya Leta y’ubumwe kuburyo bugaragara, bagumura abaturage, bifashisha revolisiyo y’abarabu, bati mu Rwanda naho rubanda nyamwinshi yagakwiye guhaguruka bakarwanya Leta y’abatutsi. Aba bapadiri ntibigeze na rimwe bashimishwa n’abahutu bari muri Leta, bafite ya mvugo ya CDR ngo ni abahutu b’inda ndende(aha banditse kuri Honarable depute Mpiranya Theobald) kuko bakomoka mu karere kamwe kandi abazi cyane, aba bapadiri kandi ngo basangiye instinzi igihe Minisitiri Habineza Joe yegura kuko ari umuhutu uri modere utajya ukunda abahutu b’intagondwa, ba Gen Rwarakabije na ba Ngendahimana bo ngo ni abagambanyi. Mbese muri make aba bapadiri bashaka kugaragaza ko ubutegetsi ari ubwa batutsi naho abahutu barimo ni ukubera inda nini yabo bakagambanira benewabo. Iyi mvugo yazanywe na CDR mugihe cy’inkubiri y ‘amashyaka ya Politiki. Inyandiko zabo buri gihe ziba zitesha agaciro gahunda za Leta y’ubumwe, bakaziganisha ku moko. Mu gihe bamwe biyemerera ko batte amagerenade batumwe na FDLR , aba bapadiri bo bemeza ko aterwa na leta kugirango bagumure abaturage. Nanubu ntibemera ko bamwe mubayobozi ari abanyarwanda, bavuga ko ari abagande bigabije u Rwanda( mwibuke imvugo ya CDR) ko rubanda nyamwinshi bayiryamiye, bati none nimuhaguruke mwigumure.
Inyandiko zabo sinazigarukaho kuko ntaho zitaniye niz’ibinyamakuru byamamaye cyane nka La Medaille Nyiramacibiri cya CDR ahagana mu mwaka wa 1992. Njyewe mfite ibibazo nshaka kubaza inzego zitandukanye.
1)Kuri komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge aba bapadiri mubatekerezaho iki ko bafite gahunda yo guteranya abanyarwanda ?
2) Ku nzego zishinzwe umutekano, mukora iki kuko bano bapadiri bafite ubumara butwika umutekano kurusha imbunda ?
3) Kunzego za Leta mukora iki haba mububanyi n’amahanga ngo mubuze aba bapadiri ibikorwa
by’amacakubiri ?
4) Ndabaza Musenyeri wa Cyangugu. Aba bapadiri ko bakora imirimo ya gitumwa (Nubwo batayikora, baba muma Paroisses mu gushaka inkunga yo kubangamira umutekano gusa kuko bibera mu ngo n’abagore bajyanye Iburayi) kubera urwandiko ubaha, kandi rugendarwongereshwa agaciro nawe hamwe na Diyosezi uyobora, ubona bakiri abapadiri waha uburenganzira ?
Umusomyi wa Rushyashya.