Rwanda/féminicide: Gen.Maj.Mubaraka yakoze urutonde rw'abagore bibana ba Gisenyi na Ruhengeri bashinjwa kugira abagabo muri FDLR!

Publié le par veritas

féminicide[ndlr :Amahano yo kwica abagore k’intwaro y’intambara (féminicide), ingabo za Kagame RDF zayakoze mu gihugu cya Congo kandi n’ubu zikomeje kuyakora ,izo ngabo zikayagereka ku mutwe wa FDLR. Kwica abagore bibana mu Rwanda mu rwego rwo guca intege umutwe wa FDLR byageragerejwe ku ndaya z’abahutukazi ziciwe mu mujyi wa Kigali mu minsi ishize,kugeza ubu ubutegetsi bwa Kagame Paul nta anketi bwakoresheje zo gushakisha abakoze ayo mahano kuko aribwo bwabikoze, izo ndaya zicwaga kubera ko zakekwagaho gucumbikira abarwanyi ba FDLR. Ubu rero ikigezweho ni uko ibarura ry’abagore bibana bo mu gice cya Gisenyi na Ruhengeri ryarangije gukorwa na Gen.Maj. Mubaraka wahawe akazi ko kwica abo bagore babahora kugirana isano n’abakekwa kuba abarwanyi ba FDLR ; ubu abayobozi b’inzego zibanze binjijwe muri icyo gikorwa cyo guhiga abo bagore, nyamara abo bayobozi bagombye gukenga kuko nabo batazarokoka ubwo bwicanyi ! Abanyarwanda bose, imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu igomba guhaguruka ikabuza Kagame gukomeza gukora aya mahano yo kwica abagore. Inkuru dukesha ikinyamakuru «kigakalitoday.com » kibogamiye kuri leta y’u Rwanda iragaragaza neza ko imyiteguro yo kwica abo bagore igeze kure ! None se amasasu azajya avugira muri Congo arashwe n’ingabo za Kagame hicwe abagore bari mu Rwanda ngo bacumbikiye abayarashe kandi ngo batakandagije ikirenge mu Rwanda ? Ni mwisomere iyo nkuru ikurikira muribonera aho inkotanyi zigeze mugutegura génocide !]

Amakuru atangwa n’umwe mu barwanyi ba FDLR uheruka gufatirwa mu murenge wa Busasamana akarere ka Rubavu ubwo yari yaje gusura umuryango we, avuga ko hari abagore azi bagera kuri 12 mu murenge wa Busasamana bajya aho FDLR iri bagiye kwiteza inda ku bagabo babo bakagaruka.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe na Maj.Gen Mubaraka Muganga, mu kiganiro yagiranye n’abaturage b’akarere ka Rubavu, kuri uyu wa Gatanu tariki 05/07/2013. Gusa ntiyigeze atangaza amazina y’uyu murwanyi watawe muri yombi.

Maj. Gen. Mubaraka yatangaje ko uwo murwanyi yatawe muri yombi ubwo abandi barwanyi bari batumwe kuza kugaba ibitero mu Rwanda. Icyo gihe basanze guca mu karere ka Rubavu bitabakundira bahitamo kunyura mu Kinigi aho bari bagamije guhungabanya umutekano w’umucyerarugendo.

Maj. Gen. Mubaraka yavuze ko ubwo abandi barwanyi ba FDLR bagabaga ibitero mu Kinigi, we yahisemo kuza kwirebera umugore we mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu aho yafashwe amaze iminsi itatu.

Gen.-Maj.Mubaraka.png

Ubwo yafatwaga n’inzego zibanze akabazwa impamvu adahitamo gutaha ahubwo akaza gusura urugo agasubira muri FDLR, yagaragaje ko amakuru bahabwa n’abari mu Rwanda abakura umutima ku buryo ngo benshi bababwira ko mu Rwanda nta kiza gihari kugira ngo bagume mu mashyamba naho abari mu mitungo yabo bagume kuyikoresha.

Uyu murwanyi ukiri muto wari wazanye n’abandi barwanyi 70 baheruka kurasa mu Kinigi, yagaragaje ko uretse we waje gusura umuryango we hari abagore bava mu ngo zabo bakaza gusura FDLR baje kwiteza inda.

Abajije icyo ibi bitero byarashe mu Rwanda byari bigamije, yatangaje ko bari batumwe kurasa mu Kinigi kugira ngo batere ubwoba abakora ibikorwa by’ubucyerarugendo, maze u Rwanda amafaranga rwinjiza agabanuke.

Aba barwanyi barashe mu Rwanda ngo ntibinjiye k’ubutaka bw’u Rwanda ahubwo bahagaze i Runyonyi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kuko bari bafite ubwoba bwo kugera mu Rwanda.

Uretse abarashe mu Kinigi hari abandi barwanyi ba FDLR baherutse kurasa mu kibaya gitandukanya u Rwanda na Congo hapfa inka inka ebyiri. Ibi bikorwa byose bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Gen. Mubaraka asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe kuko ibikorwa byangiza umutekano bitarobanura n’abafite ababo babihombera, mu gihe gutanga amakuru ku Rwanda abarwanyi bagataha ari inyungu kuri buri wese yaba uri mu ishyamba hamwe nabo asanze.

Gen. Mubaraka yibutsa ko abatanga amakuru atariyo kugira ngo bikubire imitungo y’abari mu mashyamba ari uguhemukira igihugu nabo ubwabo, kuko nibaza guhungabanya umutekano uwatanze amakuru atariyo azahomba ibyo akora nyamara kuza bagakorana byubaka imiryango yabo nkuko iyo uba mu mashyamba asanze yarabeshywaga batabana neza.

Sylidio Sebuharara

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A

ngo fdlr yahagaze i runyonyi yatinye kugera murwanda? za nkomere zari zuzuye mubitaro bya gisenyi na ruhengeri zarakize? mwebwe rero mwa bigoryi mwe by'inyenzi mwamarishije abana banyu mubabeshya
ngo abahutu ni abanyabwoba, nanubu ntimurabona isomo? ntimuremerako tubarenze kubyerekeye imirwano? mwibagiwe vuba iyabacengezi sha? camp G.P kimihurura muribagiwe? mu mutara muribagiwe?. ushize
impumpu koko ngoyibagirwa icyamwirukansaga koko!!!!!. abo bagore se murabashakaho iki? mukomeze mwivure ihahamuka,murye izo mpungure za kagame bwa nyuma umwaka utaha ntimuzazirya,interahamwe
ntimutuzi muratubarirwa muzabaze abarokotse jenoside mwe mupfa guta ibitabapfu.ndabamenyesha ibi:

-ibyo mwavuga byose,ibyo mwakora,amaraporo mwacura,abazungu mwakoresha ngo babavugire ntakizabuza FDLR RWARARWUMUGARA kubatikura nkuko yagiye ibaha amasomo menshi nkuko muyizi
kandi muyitinya kubi

-murye izo mpungure bwa nyuma kuko umwaka utaha ntimuzazirya

Répondre
G

Mwebwe mwandika aya magambo mwasabitswe n'amacakubiri. Ibi mwirirwa mwwandika mu raroga ibitekerezo by'abanyarwanda. Muteye agahinda. Ni mwihane muve ibuzimu mujye ibuntu. Mwandike iby'ubaka
mureke amagambo asenya. Is this RTLM of 1994?

Répondre