Rwanda: Imfungwa za 1930 ziri guhohoterwa zishinjwa kuzakira Twagiramungu Faustin mu Rwanda!

Publié le par veritas

Imfungwa.png

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 03/07/2013 muri gereza nkuru ya Kigali (1930) habereyemo imyivumbagatanyo y’abagororwa,abarenga icumi barakomereka bikomeye.Icyateye iyi myivumbagatanyo nta kindi ni umufungwa witwa Hamza RUBAYIZA washyizweho n’ubuyobozi bwa gereza kugirango azage arenganya,akubita abafungwa bagenzibe.

Umurimo bamuhaye yakomeje kuwukora neza ashimisha abamushyizeho maze kuwa 03/07/2013 nkuko yarasanzwe amenyereye nibwo yafashe umufungwa atangira kumukubita maze abafungwa bose bahagurukira rimwe birwanaho,aha tukaba tutabura kubashimira kuko aho ibihe bigeze abanyarwanda dukwiriye kumenya uburenganzira bwacu.

Ikibabaje nuburyo ubuyobozi bwa gereza ntacyo bwakoze kuri icyo kibazo ahubwo bwafashe abirwanyeho maze batangira kubashinja guteza imyivumbagatanyo bagamije kwakira TWAGIRAMUNGU Faustin umukuru wa RDI Rwanda Rwiza,aha bakirengagiza ko babafunze ubwo burenganzira batabubona kabone niyo yaba abonye ibyangombwa bimwemerera kuza mu Rwanda!

Ihohoterwa rikorerwa imfungwa rikomeje gukaza umurego bikomeye aha tukaba dusaba abayobozi bashyinzwe amagereza kwikubita agashyi maze bakarenganura abafungwa bakomeje kurengana.Umuyobozi mwiza ahora avugurura gereza!!

PS Imberakuri

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J

Kuki ntavuza impundu???

Abagororwa ba 1930 berekanyeko akarengane kadashobora kwihanganirwa ubuzira-herezo.
Turabibashimiye cyane. Gukubitwa urengana bitera agahinda n’intimba. Cyane cyane iyo ukubitwa na mugenzi wawe akurenganya anagusuzugura. Kwirwanaho  rero ni uburenganzira bwa buri muntu (principe de légitime-défense). Tuzirikane uyu
mugani w’abasokuruza: « Wirukana umugabo kera ukamumara ubwoba ».

Jean Musafiri

Répondre