NTA WUNDI UFITE UBURENGANZIRA KU RUBUGA RWA POLITIKI MU RWANDA URETSE UMUGENOCIDAIRE ?
Mu ijambo Kagame yabwiye urubyiruko mu minsi ishize (Youth Connect ,le 30/06/2013), yumvikanishije ko nta munyarwanda n’umwe ufite uburenganzira bwa politiki uretse uwakoze génocide. Reka turebere hamwe uko abivuga. Amagambo nayandukuye uko yayavuze, bityo interuro musanga zikoze nabi, si ikosa ryanjye, niko azaba yabivuze. Yagize ati : « Space, space duha n’aba genocidaires, waha space umugenocidaires, warangiza, space abantu baba babaza yindi ni iyihe usibye gushinyagura gusa ». Uretse n’ibyo, Kagame yemeza ko nta handi hari urubuga rwa politiki(démocratie) nko mu Rwanda kuko igipimo cya demukarasi u Rwanda rwamaze kukirenza. Yabivuze muri aya magambo « Methods na standards bakoresha ntabwo zakwapulayinga(bishatse kuvuga ngo ntabwo zakoreshwa) hano mu Rwanda, usibye gushinyagura, kandi nabwo bashatse kubikoresha ahubwo twarengeje igipimo ».
Aya magambo ya Kagame ateye agahinda nk’uko nawe ubwe asigaye ateye agahinda.
Nimumfashe turebere hamwe uko aba génocidaires bafite urubuga rwa politiki mu Rwanda n’icyo barukoresha. Turifashisha amategeko y’u Rwanda ndetse n’ay’u Rwanda rwemeje ko akoreshwa mu Rwanda.
Mu by’ukuri urubuga rwa Politiki ni iki ? Abize ibijyanye na politiki bazabitubwire neza, ariko njye uko mbyumva, urubuga rwa politiki, ni umwanya uhabwa abanyagihugu kugira ngo bakore bateza imbere ubuzima bw’igihugu cyangwa se umwanya uhabwa umunyagihugu ngo agire icyo ashima, anenga maze akanatanga ingamba nshya we abona zarushaho guteza imbere ubuzima bw’igihugu. Aha rero abanyagihugu bashobora kunenga abayobozi, bo bashinzwe by’umwihariko guteza imbere ubuzima bw’igihugu. Ubuzima bw’igihugu naryo ni ijambo rukomatanyo rishobora kuba rivuga imibereho myiza y’abaturage, science na tekenoloji, ububanyi n’amahanga, n’ibindi.
Kuri Kagame, aba génocidaires (jenosideri) nibo bafite umwanya wa politiki, nibo banenga, bashima kandi bagatanga ingamba nshya z’icyagirira abanyarwanda bose akamaro. Ubwo abo bajenocidaire avuga ni bande bafite ubwo burenganzira ? Ese barashima, bakanenga bakanatangira ingamba zabo nshya mu magereza barimo ? Dore gushinyagura nyako ni uku, ureke Kagame ubeshya !
Tugarutse ku rwego rw’amategeko, urubuga rwa politiki ni kimwe mu bigize uburenganzira bw’umunyagihugu bwo kugira uruhari mu buzima bw’igihugu nk’uko buteganywa n’ingingo ya 45 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda. Amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bwa gisivili na poliitiki u Rwanda rwashyizeho umukono, mu ngingo yayo ya 25 avuga ko buri munyagihugu afite uburenganzira bwo kugira uruhari mu buzima bw’igihugu, gutora no kwitoza ndetse no gukora akazi ka leta.
Harya abagenocidaire bagira uruhare mu buzima bw’igihugu bashinga ishyaka rya politiki, baratora bakanitoza kandi bakanakora akazi ka leta ? Reka tubirebere hamwe twifashishije ibyo bice bine maze kuvuga haruguru bigize bwa burenganzira bw’umunyagihugu bwo kugira uruhare mu buzima bw’igihugu(droit politique impliquant une espace politique).
Itegeko rigenga amashyaka ya politiki n’abanyapolitiki mu ngingo yaryo ya 11 iteganya ibisabwa kugira ngo umuntu abashe kujya mu nzego nyobozi z’ishyaka rya politiki. Muri byo harimo kuba atarigeze yamburwa n’inkiko uburenganzira bwe bwa gicivili na politiki ndetse no kuba atarakoze genocide.
Niba itegeko rigenga amashyaka n’abanyapolitiki ribuza umuntu wakoze genocide kuba mu nzego nyobozi z’ishyaka, ubwo noneho ryamwemerera gushinga ishyaka ? Ntibishoboka, ubwo burenganzira ntabwo afite. Bityo rero Kagame arabeshya nta mugenocidaire ufite urubuga rwa politiki mu Rwanda.
Twakwibutsa ko amashyaka amwe n’amwe atemera ko umuntu wambuwe n’inkiko uburenganzira bwe bwa politiki yaba umunyamuryango wayo. Urugero natanga ni ishyaka PSD ribivuga mu ngingo ya 10 y’amategeko shingiro yaryo(Statuts). Aha twakwibutsa ko itegeko ngenga n° 16/2004 ry’inkiko gacaca mu ngingo yaryo ya 76 rivuga ko abahamwe n’icyaha cya genocide bakwa uburenganzira bwabo bwo gutora, gutorwa, kubona akazi ka leta. Abo mu rwego rwa mbere bo bakwa uburenganzira bwabo bwose bwa politiki. Ibi bishatse kuvuga ko abakoze genocide badashobora kujya no mu ishyaka kuko ubwo burenganzira inkiko gacaca zabubatse. Ntibashobora kandi gutora, kwitoza cyangwa gukora imirimo ya leta.
None se ubwo abagenocidaire bahawe political space Kagame avuga ni bande ? Keretse niba avuga abahutu muri rusange kuko abaciriwe imanza bose twabonye ko nta burenganzira na mba bifitiye. Ba Rwarakabije bafite akazi ka leta gakomeye, bivuze ngo si abagenocidaire. Byongeye kandi nta n’urubanza baciriwe. None se niba aba genocidaire bafite political space, kuki abakorewe genocide abubima (Twavuga nka HABINEZA wa green party, MUSHAYIDI wa PDP ufunzwe). Ndabona message ya Kagame yumvikana. Aratubwira ko ari prezida w’abagenocidaire, abandi bose bakaba ibigarasha !
Nta shyaka rindi ribaho uretse FPR
Kagame ati « Ngo hari red party, blue party, green party, njyewe nkabaza ngo ariko harimo iki?” “Why don’t you let those fellows run around as they want? Ariko nibagerageza kugira uwo bahutaza ntabwo bazamenye icyabakubise. Yes” “If it is freedom of running around and doing nothing, that is your business, you can run around and do nothing”. Banyarwanda aka ni agasuzuguro kanuka ka Kagame kandi kera azabibazwa!
Amashyaka ya politiki ntabwo ashingwa kugira ngo ba nyirayo n’abayoboke bayo birirwe birukanka ntacyo bakora, ahubwo baba bashaka gukora ibyo FPR idakora kandi ari iby’ingenzi ku munyarwanda. Kuki Kagame na FPR ye bibwira ko aribo bakorera abanyarwanda gusa? Kuki bakeka ko bakoze ibihagije nta wundi wakora nkabo cyangwa ngo abarushe?
Reka nibutse Kagame inshingano z’amashyaka ya politique nkoresheje amategeko agenderwaho mu gihugu cye. Itegeko nshinga ry’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 52 rivuga ko amashyaka ya politiki afasha mu kwigisha abaturage politiki na demokarasi kandi akareba ko abaturage bakoresheje neza uburenganzira bwabo bwo gutora…………………….
Naho itegeko rigenga amashyaka ya politiki n’abanyapolitiki, mu ngingo yaryo ya 1 rivuga ko ishyaka rya politiki ari ishyirahamwe ry’abanyarwanda bahujwe n’ibitekerezo bimwe ndetse n’imyumvire imwe bashaka guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’igihugu, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umugambi wabo wo kugera ku butegetsi mu nzira za demokarasi kandi zitamena amaraso.
None Kagame ngo “harimo iki?” Nareke ayo mashyaka ashingwe kandi akore, azaba areba ikirimo. Ikirimo kandi arakizi, ni nayo mpamvu atinya ko hashingwa andi mashyaka atapfukirana nk’ariho ubungubu, maze akamuvana ku butegetsi asa naho yagize umunani yarazwe na se.
Umusomyi wa veritasinfo.fr