RWANDA : Dr Théogene Rudasingwa arahamagarira amahanga kurwanya igitugu cya Kagame

Publié le par veritas



Dr Théogene Rudasingwa arasanga umuntu nka Ingabire Victoire umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta,  urwanira demokarasi mu Rwanda, adakwiriye gufungwa bene kariya kageni.

Dr Rudasingwa wabaye umunyamabanga nshingwa-bikorwa wa mbere wa FPR, akaba kandi ambasaderi muri Amerika, ndetse akaza kuba n’umuyobozi mukuru w’ibiro bya Perezida Kagame, arahamagarira abantu kurwanya akarengane kari mu Rwanda k’abantu bafungwa bazira ubusa babeshyerwa ko ngo bafasha balinga y’imitwe y’iterabwoba.

Ibi abivuze aho urukiko rwangiye Madame Ingabire gufungurwa akaburana arihanze, nyuma y’uko afungiwe mu ntangiriro z’uku kwezi, ashinjwa n’ubushinjacyaha bwa Kagame ko akorana n’umutwe w’iterabwoba.
“ Ntabwo Ingabire akorana n’imitwe y’itwajwe intwaro, ahubwo ni impirimbanyi ya demokarasi n’ubwingege, njye ku bwanjye nsanga adakwiye gufungwa azira ibitecyerezo bye”.- Dr Rudasingwa.

Urukiko rwa Gasabo rwanze ikifuzo cye ko yarekurwa akaburana ari hanze, ruvuga ko yakomeza ibikorwa bye by’iterabwoba aramutse aburanye ari hanze.
Ariko Dr Rudasingwa avuga ko akurikije uko politiki y’u Rwanda imeze muri iki gihe, no kutigenga k’ubutabera bwarwo, asanga Ingabire afite amahirwe make cyane yo guhabwa ubutabera bumurenganura,  ndetse ko no mu gihe cy’ubujurire asanga ntacyo bizatanga.

“Bimaze kugaragara ko Kagame yahinduye u Rwanda uburoko, akaba yitwara nk’umukuru w’abashinzwe kurinda iyo gereza-Rwanda afungiyemo abaturage bose b’u Rwanda. Ntabwo Ingabire ari ikihebe (terrorist), ahubwo ibi ni icyaha Kagame na Leta y’iterabwoba ayoboye  ishyira ku baturage bayo” – Dr Rudasingwa.

Dr Rudasingwa arasaba ko Kagame yarekura Ingabire nta yandi mananiza kuko afunze by’akarengane. Arasaba kandi amahanga gufasha abanyarwanda kumvisha Kagame ko yakubaha uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.
Yasabye ko amahanga yafasha abanyarwanda Kagame nawe agahanirwa ibyaha bikomeye ashinjwa kandi akomeje gukorera abanyarwanda, bitigeze bihabwa ubutabera.

Dr Rudasigwa numwe mu nkora mutima enye zari iza Kagame, zamuhunze, ziherutse kwandika icyegegeranyo “Rwanda Briefing” kivuga ibibazo by’u Rwanda muri ikigihe.
 

(Source: umuvugizi)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article