Rwanda-Congo: Manda za Congo kubayobozi ba M23 bari mu Rwanda ni ikigeragezo kuri Paul Kagame !

Publié le par veritas

http://i0.wp.com/direct.cd/wp-content/uploads/2012/12/kagame-front.jpg?resize=640%2C473Turamenyesha abanyarwanda ko bagomba kwihanga gato kubera ibyago binyuranye barimo, ubu bakaba batari kumva ijwi ry’umukuru w’igihugu Afandi PC Paul Kagame bitewe ni uko ari mu kazi gakomeye ko kurengera igihugu ; kuwa gatandatu umukuru w’igihugu yatangiye igikorwa cyo kwimura inkambi y’imyitozo y’abarwanyi bashya ba M23 yari iri mu kigo cya Rumangabo giherutse kugwa mu maboko y’ingabo za Congo akaba ari kuyimurira ahitwa CHANZU muri Rutshuru.Umukuru w’igihugu kandi ari gukurikirana imirimo yo gukora amasanduku yo gushyinguramo abasilikare bakuru b’u Rwanda baherutse kugwa gitumo n’umwanzi mu kigo cya Rumangabo bakahasiga ubuzima , ako kazi ko gukora ayo masanduku kakaba karahawe umubaji utuye ku Kabaya !Imirambo y’abasilikare bato yo igomba kuribwa n’imbwa ku gasozi.

Umukuru w’igihugu Paul Kagame yizeye inzego zose zegereye abaturage ko zigomba gukurikiza amabwiriza yazihaye , perezida Kagame arashimira mubyara we Col Silas Udahemuka ku gikorwa cyo kuyobora abateye grenades muri Nyabugogo kugirango ibigarasha by’abalikare bitangiye kumusuzugura bikamutererana mu kazi bishyirwe kuruhande ;arizera neza ko Polisi iri gukora akazi kayo neza nk’uko yabiyitoje ko gufata abatagira ibyangombwa bagahita bagerekwaho ubwo bugizi bwa nabi, kandi bagahita babyemera bakavuga n’ababatumye !

Umukuru w’igihugu ariko akaba yamenye ko madame Mushikiwabo, yahawe umukoro ukomeye n’igihugu cya Congo kimusaba gufata abasilikare bacu bakuru bari muri M23 bahungiye mu Rwanda, madame Mushikiwabo agomba gukomeza guhakana gusa nk’uko nabimuhayemo amabwiriza  kugeza igihe akazi gakomeye ndimo kazorohera nkaza kumwunganira ! Abo bajinga biha kudusaba kubaha abasilikare bacu tugomba kubarakaza bihagije !

Banyarwanda, ntabwo ibi mbabwiye ari ukubeshya , umukuru w’igihugu arahuze bikomeye , mwese muge ku mavi mu musengere gusa mwirinde kwerekwa kugira ngo mutamuhanurira ibintu bibi kandi bibujijwe mu Rwanda ! Muri ibi bihe abanyarwanda bagomba guhura n’ibigeragezo byinshi nk’uko abanyamisiri bahuye nabyo kubera kwinangira kwa Farawo wanze kurekura abayisilaheli bashakaga gusubira mu gihugu cyabo, Farawo yanze kumvira intumwa z’imana bituma abanyamisili bahura n’ibigeragezo bikaze ; n’abanyarwanda rero bagomba guhura n’ibigeragezo bikaze bitewe no kwinangira kwa Kagame udashaka guha abanyarwanda amahoro, ngo areke abana b’abanyarwanda bari hanze batahe mu gihugu cyabo mu mahoro, kagame udashaka guca akarengane mu gihugu , Kagame udashaka gushyira urubuga rwa demokarasi mu Rwanda ,kagame ushoza intambara z’urudaca mu bavandimwe n’ibindi. Ubu amahanga yaramuvumbuye , asigaye ari mu kato igisigaye no ugutega ibitugu ibigeragezo !(Iyimukamisiri :7,14).

Ni bande Congo yatangiye manda (imitahe) bagomba gufatwa n’u Rwanda ?

http://www.rfi.fr/sites/filesrfi/dynimagecache/44/0/685/512/344/257/sites/images.rfi.fr/files/aef_image/000_Par7431175_0.jpgKuri uyu wa gatanu taliki ya 26/07/2013 leta ya Congo yatangaje ko yatanze impapuro mpuzamahanga 3 za manda (imitahe), izoherereza leta y’u Rwanda ku italiki ya 25/07/2013 ibinyujije mu nzira za diplomasi. Izo mpapuro zikaba zisaba leta y’u Rwanda guta muri yombi abakongomani 4 bahungiye kubutaka bw’u Rwanda.

Leta ya RD Congo yasohoye impapuro mpuzamahanga (imitahe) zo guta muri yombi uwahoze ari umukuru wa M23, Jean Marie Runiga wahungiye mu Rwanda muri werurwe 2013. Izo mpapuro zirareba n’abandi basirikare bakuru ba M23 aribo aba bakurikira:

-colonel Baudouin Ngaruye, général de brigade wabyigize wa M23

-lieutenant-colonel Eric Badege, colonel wabyigize wa M23

-colonel Zimurinda Innocent.

Aba bose bakaba bashinjwa kuba barashinze umutwe wigometse kuri Leta, ibyaha byo mu ntambara, iyicarubozo, gufata abagore ku ngufu, ubucakara bushingiye ku gitsina, gutoteza abantu kubera ubwoko bwabo no kwinjiza abana bari munsi y’imyaka 15 mu gisirikare.

Guverinema ya RD Congo ikaba yizera ko u Rwanda ruzubahiriza amategeko n’amasezerano mpuzamahanga bagata muri yombi bariya bavuzwe hejuru cyane ko bose bafatiwe ibihano n’umuryango w’abibumbye kubera ibyaha baregwa.

Twumve neza ihurizo Congo ihaye Paul Kagame!

Ku italiki ya 24 Gashyantare 2013, mu gihugu cya Etiyopiya mu murwa mukuru wacyo w’ Addis-abeba hasinywe amasezerano yo kugarura amahoro mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari; ayo masezerano akaba areba ibihugu 11 bituriye ako karere n’u Rwanda rurimo;Umuryango w’abibumbye ukaba ugomba gukurikirana umunsi ku munsi uburyo ayo masezerano ashyirwa mubikorwa, hiyongereyeho umuryango w’ubumwe bw’Afurika, Umuryango w’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari, umuryango w’ubuhahirane w’ibihugu by’Afurika yo hagati n’iya majyepfo SADC.

Ibyo bihugu byose bikaba byariyemeje ingingo ikomeye isaba ko buri gihugu cyashyize umukono kuri aya masezerano ko kitagomba gucumbikira cyangwa guha ubufasha ubwo aribwo bwose umuntu wo muri ibyo bihugu ushinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara,ibyaha bya jenoside, ibyaha by’iyica rubozo cyangwa se umuntu wahawe ibihano n’umuryango w’abibumbye,n’ibindi byaha;ahubwo abo bashinjwa ibyo byaha bagomba gufatwa bagashyikirizwa ubutabera bw’ibihugu bakomokamo. Kutubahiriza iki cyemezo kimwe n’ibindi byemejwe,bikaba bigomba gukururira ibihano igihugu kibirenzeho.

Bwana Paul Kagame niwe washyize umukono kuri ayo masezerano kuruhande rw’u Rwanda. Mu kwezi kwa werurwe 2013, nibwo mu mutwe wa M23 ushinjwa kuba warahimbwe kandi ugafashwa n’u Rwanda havutse amakimbirane mubawugize hagati ya Gen Bosco Ntaganda na Sultani Makenga ,ibice byombi byararwanye ,igice cya Sultani Makenga kirusha imbaraga icya Bosco Ntaganda .Abarwanyi bari bashyigikiye igice cya Bosco Ntaganda bagera kuri 700 kimwe na Jean Marie Runiga wari uyoboye M23 bahungira mu Rwanda. Bosco Ntaganda yahungiye muri Ambasade y’Amerika i Kigali nayo imushyikiriza urukiko mpuzamaganga mpanabyaha ruri mu Buholandi kuko yashakishwaga narwo. Jean Marie Runiga wayoboraga M23 n’abasilikare bakuru aribo Col.Baudouin Ngaruye, Col Zimurinda Innocent na Liet. Col. Eric Badege nabo bahungira mu Rwanda kandi abo bose uko ari 4 bakaba barahawe ibihano n’umuryango w’abibumbye bitewe n’ibyaha by’intambara baregwa!

Bivugwa ko u Rwanda rwafashe abasilikare ba M23 baruhungiyeho rukabasubiza mu mutwe wa M23 aho kubashyikiriza igihugu cya Congo cyane ko bari bamaze kwamburwa intwaro. Uhagarariye umunyamabanga mukuru wa ONU mu karere k’ibiyaga bigari Madame Marry Robinson, yagiye mu Rwanda kureba abo barwanyi, maze abatekinisiye ba Kagame Paul bashakisha abasore bageze kuri 700 mu nkambi z’abakongomani ziri mu Rwanda babereka Robinson bavuga ko aribo barwanyi ba M23 bari mu Rwanda. Madame Mukantabana ushinzwe ministeri y’impunzi n’ibiza yavuze ko abo barwanyi nibiyemeza kudakomeza intambara bagomba guhabwa ubuhunzi mu Rwanda! Ibyo byo guha abarwanyi ba M23 ubuhunzi mu Rwanda binyuranye n'amasezerano rwishyiriyeho umukono yo kugarura umutekano mu karere k'ibiyaga bigari Addis-Abeba.

Umutego n’ihurizo kuri Kagame Paul

Umuryango urengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu HRW wakomeje gutanga raporo zigaragaza ko u Rwanda rukomeje guha inkunga umutwe wa M23; impuguke za ONU zazo zavuze ko u Rwanda rukomeje gutera inkunga umutwe wa M23 ndetse rukaba runohereza n’abana batarengeje imyaka 15 mubarwanyi  uwo mutwe.Twakwibutsa ko Leta ya Prezida Obama yiyemeje kujya ikurikiza raporo zitangwa n'imiryango ishinzwe kurengera uburenganzira bw'ikiremwa-muntu y'abanyamerika nka HRW mu mibanire y'icyo gihugu n'ibihugu by'Afurika; icyo akaba ari ikibazo gikomeye kuri leta ya Kagame kuko yagiye irengerwa kenshi n'igihugu cy'Amerika. Kagame Paul akaba yarahaye Madame Louise Mushikiwabo amabwiriza yo gutanga igisubizo kimwe gusa kitagira ibisobanuro ! Madame agomba kuvuga buri gihe ko "ibyo birego byose abihakanye", ko abakora izo raporo banga u Rwanda.

http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2013/07/louise-mushikiwabo.jpgKuwa kane taliki ya 25/07/2013, madame Louise Mushikiwabo yafashe ijambo mu kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano avuga ko u Rwanda rushyigikiye amasezerano y’Addis Abeba , kimwe n’ibindi bihugu byose byagaragaje ko ayo masezerano biyakomeyeho! Madame Mushikiwabo, wagaragaye muri iyo nama ko ananiwe yavuze ko umuryango mpuzamahanga ugomba gufasha u Rwanda gushaka igisubizo cy’impunzi z’abanyekongo zahungiye mu Rwanda! Kuri iyi ngingo rero yahise afatwa n’amasezerano kagame ubwe yashyizeho umukono asaba igihugu cyose cyakiriye impunzi ziri mu mutwe u rwanya ubutegetsi bw’ikindi gihugu guhita basubizwa igihugu cyabo bamaze kwamburwa intwaro!

Igihugu cy’u Rwanda rero cyahise gifatwa ko kitubahirije amasezerano yo kugarura amahoro mukarere k’ibiyaga bigari kandi rurabyivugira,igihugu cya Congo kikaba cyarahise gishimangira ko u Rwanda rugomba gufatirwa ibihano kuko rufite abantu 4 baruhungiyeho bashinjwa ibyaha by’intambara kandi bakaba barafatiwe ibihano n’umuryango w’abibumbye! Kugira ngo ikibazo kirusheho gukomerera Kagame Paul,Congo yahaye u Rwanda kumugaragaro impapuro zo guta muri yombi abayobozi ba M23 bafatiwe ibihano n’umuryango w’abibumbye kandi u Rwanda rukaba ruri mu bihugu bigize akanama gashyinzwe amahoro ku isi , rukaba rugomba kubahiriza amategeko y’uwo muryango.

Ibibazo twibaza:

Ese Kagame Paul azatanga bariya bagabo ba M23 basabwa na Congo? Paul Kagame ubwe yigeze kuvuga ko adashobora kwamagana umutwe wa M23, none arasabwa gufata abanyabyaha b’uwo mutwe  bamuhungiyeho kandi yakoresheje akabashyikiriza igihugu cya Congo! Niba atabikoze amahanga yose azafata Paul Kagame nk’umuntu usuzugura amategeko y’umuryango w’abibumbye, akaba ari nawe uhungabanya amahoro mu karere kose n’ubwo nta gishya kirimo! Paul Kagame ashobora gufatirwa ibihano birimo no guhabwa manda zo kumuta muri yombi kubera ibyaha umutwe wa M23 wakoze muri Congo kandi ukomeje gukora akaba yiyemeje gukingira ikibaba abo yabikoranye nabo! Bishobora no kongera ibihano amahanga yafatira igihugu cy'u Rwanda bikagira ingaruka kubaturage, bityo abanyarwanda bagakomeza kubabazwa n’ingaruka z’amakosa ya Kagame Paul!

Paul Kagame ashobora kwiyemeza guha Congo bariya bayobozi ba M23; icyo gihe Congo izababuranisha , ibahe ibihano ishaka ndetse bashinje Kagame Paul kuko yabakoresheje ibyaha, niba Kagame adashobora kwamagana gusa umutwe wa M23 yatanga ate abarwanyi bawo?

Umwanzuro

Radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI irasanga nta kizere ko leta y’i Kigali ishobora guha igihugu cya Congo bariya banyabyaha bashakishwa,ikabikora nk’uko yabigenje kuri Laurent Nkunda. Ikindi kitakwirengagizwa ni uko bariya barwanyi bakuru ba M23 bahungiye mu Rwanda Kagame Paul yabasubije muri uwo mutwe kuva aho Sultani Makenga arasiwe, bakaba barajyanye na Laurent Nkunda muri M23,kandi bikaba bikekwa ko bari mu kigo cya gisilikare cy’i Rumangabo mu gihe cyaraswaga n’indege za Congo!

Aba bagabo 4 Congo isaba u Rwanda ibibazo byabo bitandukanye n’ibya Nkunda kuko bo bafite ibihano mpuzamahanga kandi amasezerano ahuza ibihugu by’ibiyaga bigari na ONU n’u Rwanda rwashyizeho umukono,akaba ategeka ko u Rwanda rugomba guha abanyabyaha bayihungiyeho igihugu cya Congo, aya masezerano yashyizweho nyuma y'uko Nkunda afatwa n'u Rwanda. Nina se muri aba bagabo 4 harimo abapfiriye kurugamba rwa M23, Kagame azabazura kugira ngo abatange? Niba se atabatanze hari izindi raporo zizaba zikenewe kugirango bigaragarire isi yose ko u Rwanda arirwo M23 kandi rukaba rwaranyuze kumasezerano yo kugarura amahoro mu karere? Birumvikana ko na ONU niza kureba abo barwanyi mu Rwanda itazababona kuko bazaba barapfuye! Ubwo se u Rwanda ntirwikoreye raporo irushinja ibyo raporo zose z'impuguke zirushinja zo guha inkunga M23 bidasabye ko bijya mu mpaka zo gutanga ibimenyetso? Ibibazo nk’ibi nibyo bitangiye gutuma Mushikiwabo atangiye kugaragaza umunaniro, akaba afite isoni zo kubeshya amahanga yose mu kurengera ibyaha bya Kagame Paul.

Igihe kirageze ngo abanyarwanda bikure umuzigo w’ibigeragezo bakomeje guterwa n’ibyaha bya Farawo w’u Rwanda Paul Kagame ukomeje kwinangira!

Ubwanditsi.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Ruhanika we, jya wumva neza aho ibihe bigeze , Congo ntabwo yahaye ubuhungiro FDLR nyuma y'italiki ya 24/02/2013 bamaze gusinya ariya masezerano y' Addis Abeba  kimwe n'uko Nkunda ayo
masezerano atamureba kuko yahungiye mu Rwanda mbere yayo! Ikindi ntabwo Congo yashoboye kwambura intwaro FDLR ariko u Rwanda rwo rwambuye intwaro abarwanyi ba M23, icya gatatu ari nacyo kiba icya
nyuma congo yahamagaye u Rwanda kujya muri Congo kurwanya FDLR, birunaniye runyura inyuma ruhimba M23! Ibyo byose bizwi n'amahanaga!

Répondre
R

Ariko namwe muransekejebasi! nonese bashinja urwanda gucumbikira abaregwa guhungabanya umudendezo wa Congo; kuki batarega Congo gucumbikira no gufatanya na FDLR nayo iregwa ibirego byinshi kuruta
ibirewa M23. Nonese RD Congo yo ntiyari ya signe kuri ayo masezerano avuga kudafasha no guta muri yombi iyo mitwe yose ihungabanya umutekano wa karere? Nonese ahubwo kuki DR Congo itabyubahiriza
ahubwo iga koresha FDRL kurugamba rwo kurwanya M23? Congo ahubwo igomba kubazwa ibyo mbere yuko mutangira gushyira u Rwanda mu mwajwi. Cg wasanga ayo masezerano ya Addis-abeba tareba RD Congo,
aho mwaza nsobanurira.

Répondre
J

REVOLUSIYO YA RUBANDA CYANGWA « TSUNAMI POPULAIRE » NTIBYIMIRWA!!!!
NINDE UKOMERA KW’ISI ??? MOBUTU, KHADAFI, MOUBARAK, BEN ALI, bose babaye impitagihe. Ese aho PRÉSIDENT PAUL KAGAME ajya yibuka ko KHADAFI
yategetse imyaka 41 yita abo asuzuguye ngo ni imbeba? ?? Yarangije ubuzima bwe ate ??? NI NDE UTAZI URUPFU YAPFUYE BAMUKUYE MURI RUHURURA??? Jean Musafiri.

Répondre