Perezida Jakaya Kikwete yaburiye Paul Kagame:"ibyo twakoreye Idi Amin ntituzatinya kubikorera uzashaka kudukinisha wese"!

Publié le par veritas

http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2013/05/president-jakaya-kikwete-of-tanzania.jpgKuri uyu wa kane taliki ya 25/07/2013 habaye umuhango wo kwibuka intwari za Tanzaniya wabereye mu Kigo cya gisirikare cyaKaboya ho muri  Muleba, mu ntara ya Kagera. Uwo muhango ukaba wari uyobowe na Prezida Kikwete n’umukuru w’igisirikare cya Tanzaniya  Jenerali Davis Mwamunyange. Aba bagabo bombi bakaba baravuze amagambo akarishye bavuga ko uwashaka gutera Tanzaniya bamugira nkuko bagize IDI Amin Dada igihe yari yigaruriye ubutaka bwa Tanzaniya muri 1978. Bombi bemeje ko ingufu zashwiragije Idi Amin n’ingabo ze ntaho zagiye.

Jeneral Mwanyange niwe wafashe ijambo mbere ya Kikwete maze avuga ahumuriza abaturage ba Tanzaniya ko bagomba kudahangayika kuko umutekano wabo urinzwe.

“Ntimugire ubwoba ngo muhangayike, nimukomeze imirimo yanyu nkuko bisanzwe. Ingabo za Tanzaniya ziri maso, zizarinda umutekano wanyu n’ubusugire bw’igihugu”.

Ubwo uyu musirikare yari amaze kuvuga aya magambo yakomewe amashyi menshi n’impundu, abaturage bakaba baramugaragarizaga ibyishimo batewe nuko Barinzwe kandi Tanzaniya yabo ari intavogerwa.Prezida Kikwete nawe yaje gufata ijambo maze yunga mu rya jenerali Mwanyange, abwira abaturage be ko batagomba kugira ubwoba ko azagira umwanzi uzahirahira gushotora Tanzaniya uko ifundi igira ibivuzo.

“Sinshaka kuvuga menshi, mwumvise ibyo Umukuru wa Gisirikare yavuze. Uzagerageza kudushotora tuzamwereka uko intama yambarwa. Muryame musinzire ntimugire ubwoba kandi mwime amatwi ibihuha. Izi ntwari twibuka none zaguye ku rugamba igihe Amin yateraga muri 1978 akigarurira ubutaka bwacu hano mu Kagera. We n'abasoda be bibye imari yacu, tumaze kubirukana twavuze ko tugomba kubasenyera nabo bakazaruha bubaka; ibi twabikoze dusenya Mbarara na Masaka. Ntitwahagarariye aho kuko twasanze ko Amin naguma ku butegetsi tuzakomeza kugira ibibazo ndetse n'akarere kose. Twakomeje twerekeza Kampala turayijagajaga, dushakisha aho inzoka yihishe kugeza tuyimenesheje, tubohora Uganda. Ibyo twakoreye Idi Amin ntituzatinya kubikorera uzashaka kudukinisha wese”.

Biragaragara ko Tanzaniya yarakajwe n’amagambo Kagame aherutse kuvuga ubwo yari muri wa mushinga afatanyije n’umugore we wo gutesha agaciro no kunyitsa Abahutu kuva ku mwana kugeza ku musaza, Youth Konnect. Yabwiye urubyiruko rwari aho n’agasuzuguro kenshi ko atagereje Kikwete ahantu hizewe maze akamuhitana; yabivuze mu cyongereza.

“I will wait for you at the right place and hit you”

Kagame rero ashobora kuba yaribeshye kuri Tanzaniya akagirango ni Congo Kinshasa. Niyoge magari amazi si ya yandi; abatanzaniya bose barahagurutse barahagarara bakimara kumva ijambo rya Kagame, yewe n’amashyaka arwanya iriri ku butegetsi nka Chadema yose yamaganye amagambo ya Kagame yuzuyemo ubushotoranyi n’agasuzuguro. Nyirandabizi yiciye ururasago ku gitsina rwanga kuva, ati ntacyo bitwaye nzongera ejo!

Twifashishije: Mpekuzihuru

Source : Nkusi Joseph-shikama.fr

Niba wumva Ikiswahili reba uko byari bemeze kuri video iri hasi , Kikwete aburira Kagame imbere y'abasoda mu Kagera

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Se koko ibyo mushikiwabo yavugiye mu nama ya ONU AZABYUBAHIRIZA ?

http://rutshuru.org/2013/07/26/differentes-declaration-du-conseil-de-securite-de-jeudi-25-juillet-de-lonu/

Répondre
J

UBUTEGETSI BW’IGITUGU BURAKENYA:
Intambara rutwitsi  guhera muri 1990,  génocide rwandais pluriel, umurengwe w’Intsinzi n’agasuzuguro,
ubutegetsi bw’igitugu, Irondabwoko no kwikanyiza by’agatsiko, ubushotoranyi kubaturanyi n’ intambara zirimbura abanyekongo…ngizo zimwe munkingi za politique ya FPR. Ubutegetsi bwa FPR mu mivu
y’amaraso byabyaye igihunyira, byimakaza ubwoko bushya bwitwa « INTSINZI /ABARUTASHYE ». Ibintu bigeze iwandabaga !!!! Jean Musafiri

Répondre